Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Indwara iterwa n’umwanda hari abayishakira indi mpamvu itavugwaho rumwe

radiotv10by radiotv10
05/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Indwara iterwa n’umwanda hari abayishakira indi mpamvu itavugwaho rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu barwaye amavunja, bavuga ko yanze gukira kuko bayarwaye nyuma yo kuyarogwa, mu gihe ubuyobozi buvuga ko iyi ndwara ntakindi kiyitera atari umwanda.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wasuye Umudugudu wa Pfunga mu Kagari ka Kinigi muri uyu Murenge wa Nyamyumba, ahari abantu barindwi bafite iyi ndwara y’amavunja, bamutekerereje iby’iyi ndwara yababayeho karande.

Uwamariya Claudine utuye muri uyu Mudugudu ugaragaramo abantu bafite ubu burwayi, ahamya ko aya mavunja ari amarogano, ndetse ko ari yo mpamvu adakira kuri bamwe.

Ati “Barayaroga, s i umwe si babiri, kuko hari igihe ujya kubona ukabona aje atondetse no ku kibuno akahagera.”

Hari n’abavuga ko hari uburyo abarwaye iyi ndwara bashobora gukoresha bakayikira, ariko ko bamwe bishyizemo ko ari amarogano, bagaterera iyo ntibashyiremo imbaraga zo kuyakira.

Undi ati “Waba ufite uwo kukwitaho akayahandura bagasigaho amamesa bavanga n’umuti w’ibirayi maze umuntu agakira.”

Hari n’abandi bo muri uyu Mudugudu, bemeza ko aya mavunja atari amarogano ahubwo ko ari umwanda, kuko muri aka gace hakigaragara abantu benshi batambara inkweto.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin avuga ko ubuyobozi bugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kwigisha abaturage ko amavunja ari imwe mu ndwara ziterwa n’umwanda bityo barusheho kugira isuku kugira ngo badakomeza kwibasirwa n’amavunja.

Ati “Tumaze iminsi turi kugikurikirana dufatanyije n’Abajyanama b’Ubuzima, ariko icyagaragaye ari na yo ntandaro y’amavunja ni umwanda, na ho iby’amarozi nanjye narabyumvise ariko ntabwo ari byo kuko amavunja aterwa n’umwanda.”

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko muri uyu Mudugudu wa Pfunda wo mu Kagari ka Kinigi hasanzwe abantu barindwi bo mu miryango itatu bari bafite ikibazo cy’amavunja ariko abagera kuri bane bakaba barayakize.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − six =

Previous Post

Kigali: Hagaragajwe abarimo uwakoraga nka Noteri bakekwaho kurya imitungo y’abandi bayigize iyabo

Next Post

Uko twasanze byifashe ku munsi wa mbere wa gahunda nshya mu gutwara abagenzi

Related Posts

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

IZIHERUKA

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo
MU RWANDA

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko twasanze byifashe ku munsi wa mbere wa gahunda nshya mu gutwara abagenzi

Uko twasanze byifashe ku munsi wa mbere wa gahunda nshya mu gutwara abagenzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.