Hatangajwe gahunda y’igerageza ryo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga yose ya Ligne, izatuma ibiciro bigabanuka bitewe n’intera yagenze, aho nk’urwa Downtown-Rwandex (6km) igiciro kizaba ari 274 Frw kivuye kuri 307 Frw.
Iyi gahunda y’igerageza yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2024, igatangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza.
Iri gerageza rizakorerwa muri imwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali nk’uko byatangajwe na RURA, yavuze ko kuva kuri iriya tariki “hazatangizwa igerageza ry’uburyo bushya bwo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga ahwanye n’urugendo (ligne) rwose. Iryo gerageza rizakorerwa ku muhanda wa Nyabugogo-Kubuga n’uwa Downtown-Kabuga.”
RURA ivuga ko “umugenzi azajya akoza ikarita y’urugendo ku mashini nk’uko bisanzwe (Tap in), ariko nagera aho asohokera yongere akozeho ikarita (Tap Out) kugira ngo asoze urugendo, bityo yirinde kwishyura amafaranga y’urugendo rwose.”
Uru rwego rwagaragaje n’ibiciro by’izi ngendo, aho ku kilometero kimwe ndetse no ku bilometero bibiri hazajya hishyurwa amafaranga 182, mu gihe nko ku bilometero 25 hazajya hishyurwa amafaranga 855 Frw.
RURA kandi yagiye igaragaza ingero z’amafaranga azajya yishyurwa, mu gihe hazajya haba hakoreshejwe ubu buryo, aho nk’uzajya akora urugendo rwa Downtown- Remera (10km), igiciro kizaba 388 Frw kivuye kuri 307 Frw.
Naho urugendo rwa Downtown-Rwandex (6km) igiciro kizaba 274 Frw kivuye kuri 307 Frw, mu gihe Downtown-Kanogo (3km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 307 Frw.
Nanone kandi Sonatube-Prince House (2km) igiciro kizaba 182 Frw kivuye kuri 307 Frw; Nyabugogo-kuri 12 (14km) igiciro kizaba 543 Frw kivuye kuri 741 Frw, Remera – Kuri 12 (3 km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 420 Frw, mu gihe Nyabugogo-Kabuga (25km) igiciro kizaba 855Frw kivuye kuri 741Frw.
RADIOTV10