Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uko twasanze byifashe ku munsi wa mbere wa gahunda nshya mu gutwara abagenzi

radiotv10by radiotv10
05/12/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uko twasanze byifashe ku munsi wa mbere wa gahunda nshya mu gutwara abagenzi
Share on FacebookShare on Twitter

Abagenzi batangiye kwishyura amafaranga angana n’urugendo bakoze mu Mujyi wa Kigali muri gahunda iri mu igerageza, aho umugenzi udakoze urugendo rwose ngo arurangize, imashini imugarurira amafaranga. Aho byatangiriye babishimiye, bavuga ko ntako bisa, bagasaba ko byahita bitangira no gukoreshwa mu mihanda yose.

Ni nyuma yuko mu ntangiro z’iki cyumweru, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rutangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, mu mihanda imwe mu Mujyi wa Kigali hatangizwa igerageza ryo kwishyura hakurikijwe urugendo umugenzi yakoze, aho kwishyura amafaranga yose ya Ligne.

Ni gahunda yatangiriye mu mihanda ibiri, ari yo Nyabugogo-Kubuga n’uwa Downtown-Kabuga, ndetse abagenzi bakora ingendo zo muri iyi mihanda, bakaba batangiye kwishyura hagendewe kuri ubu buryo.

Muri ubu buryo, umugenzi yishyura urugendo yakoze habazwe ibilometero, aho kimwe ari amafaranga 182, naho ibilometero 10 ni 388 Frw, ibilomero 20 bikaba amafaranga 730, mu gihe ibilometero 25 ari 885 Frw.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yagiye kureba imigendekere y’iyi gahunda ku munsi wa mbere, n’uburyo ikorwa, aho umugenzi winjiye mu modoka itwara abagenzi, abanza gukoza ikarita y’urugendo (Tap& Go) ku mashini yishyurirwaho (Tap in), ubundi yagera aho aviramo ahongera agakozaho (Tap Out) ku buryo iyo atagarukiye aho urugendo rurangirira, imashini imugarurira amafaranga ahwanye n’urugendo yari asigaje.

Abagenzi batangiye gukoresha ubu buryo, bavuga ko ari bwiza, kuko umuntu yishyura amafaranga ahwanye n’urugendo yakoze, aho kwishyura ay’urugendo rwose.

Denyse wavaga mu Mujyi ajya ku Murindi, yagize ati “Ibi bintu ni byiza bigere hose. Ubu nishyuye Magana atanu (500Frw) kandi ubusanzwe nishyuraga arenga magana arindwi na mirono ine (740 Frw).”

Akomeza avuga ko akurikije uko byari bimeze mbere, byashyiraga abantu mu gihombo, kuko n’ubundi umuntu ugarukira mu nzira, adakwiye kwishyura amafaranga angana n’ukoze urugendo rwose.

Ati “Uratekereza niba umuntu yavaga mu Mujyi ajya ku Murindi akishyura angana n’uviramo muri gare ya Kabuga? Cyari igihombo gikomeye.”

Butare Desire na we wakoze urugendo rwatangiriyemo iri gerageza, yagize ati “RURA yakoze ikintu cyiza cyorohereje abaturage.”

Muri ibi byerekezo byatangirijwemo igerageza, abakozi ba RURA banagaragayemo bagenda basobanurira abagenzi n’abashoferi ndetse n’abakozi ba kompanyi zitwara abagenzi, ibyiza by’ubu buryo ndetse n’uko bugomba kujya bukorwa.

Sam Murenzi ukorera RITCO Ltd ushinzwe kugenzura imikorere y’imodoka zikorera muri Gare yo Mujyi Down town, avuga ko kugira ngo abantu bakoreshe ubu buryo, hari ibyo basabwa.

Ati “Umugenzi agomba kugira ikarita ye ntabyo gutizanya. Twajyaga tugira imbogamizi z’abagenzi baje ari nka babiri bagatizanya ikarita, ubu ibyo ntibikunda. Ikindi umugenzi agomba kwibuka gukozaho ikarita asohotse mu gihe aviriyemo mu nzira kugira ngo imashini imugarurire.”

Ubwo RURA yatangazaga iyi gahunda y’igerageza, yanagaragaje ingero z’amafaranga azajya yifurwa mu bice bimwe na bimwe, aho nk’uzajya akora urugendo rwa Downtown- Remera (10km), igiciro kizaba 388 Frw kivuye kuri 307 Frw.

Naho urugendo rwa Downtown-Rwandex (6km) igiciro kizaba 274 Frw kivuye kuri 307 Frw, mu gihe Downtown-Kanogo (3km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 307 Frw.

Nanone kandi Sonatube-Prince House (2km) igiciro kizaba 182 Frw kivuye kuri 307 Frw; Nyabugogo-kuri 12 (14km) igiciro kizaba 543 Frw kivuye kuri 741 Frw, Remera – Kuri 12 (3 km) igiciro kizaba 205 Frw kivuye kuri 420 Frw, mu gihe Nyabugogo-Kabuga (25km) igiciro kizaba 855Frw kivuye kuri 741Frw.

Umugenzi akoza ikarita ku mashini kabiri, aho yinjiriyemo n’aho aviriyemo ubundi ikamugarurira
Abagenzi bagiye basobanurirwa

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 11 =

Previous Post

Rubavu: Indwara iterwa n’umwanda hari abayishakira indi mpamvu itavugwaho rumwe

Next Post

Abagore babiri bafatanywe ibyo bakuye muri Congo bakabyinjiza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Related Posts

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ushinja umugore we kumuruma igitsina, bombi barabyemera bakavuga n’uko byagenze,...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

In today’s world, creativity is more than just a hobby, it’s a powerful tool for building independence, confidence, and income....

MTN Rwanda Surpasses 8 Million Subscribers and Accelerates Digital Inclusion Through Innovative Smartphone Initiatives

MTN Rwanda Surpasses 8 Million Subscribers and Accelerates Digital Inclusion Through Innovative Smartphone Initiatives

by radiotv10
05/11/2025
0

MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) is pleased to announce its unaudited financial results for the nine-months period ended 30 September...

IZIHERUKA

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore
MU RWANDA

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

05/11/2025
Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

Amakuru agezwe ku ihagarikwa ry’ibikorwa by’Ikibuga cy’indege cya Bruxelles ryatewe n’impungenge

05/11/2025
From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

From hobby to hustle: Turning your creative passion into income as a young woman in Rwanda

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abagore babiri bafatanywe ibyo bakuye muri Congo bakabyinjiza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Abagore babiri bafatanywe ibyo bakuye muri Congo bakabyinjiza mu Rwanda binyuranyije n’amategeko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

DRC: Banyamulenge community protests against Burundian troops

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.