Friday, June 6, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amb.Nduhungirehe n’ukuriye Guverinoma y’u Bwongereza na rurangiranwa muri ruhago barebye umukino wakurikiwe cyane

radiotv10by radiotv10
05/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amb.Nduhungirehe n’ukuriye Guverinoma y’u Bwongereza na rurangiranwa muri ruhago barebye umukino wakurikiwe cyane
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe uri mu Bwongereza, yishimiye kurebana umukino Arsenal yatsindiyemo ibitego bibiri Manchester United, na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, na rurangiranwa Nwankwo Kanu.

Ni umukino wabaye mu ijoro ryatambutse kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024, muri Shampiyona y’u Bwongereza English Premier League.

Nyuma y’uyu mukino, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko na we yawukurikiye imbonankubone kuri Sitade ya Arsenal, Emirates Stadium.

Mu butumwa bugaragaza ko yishimiye intsinzi ya Arsenal, Amb. Olivier Nduhungirehe yashimiye William Saliba watsinze igitego cya kabiri, yavuze ko yishimiye kureba iyi ntsinzi aho “umunyabigwi Kanu Nwankwo, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer, Ambasaseri Johnston Busingye ndetse nanjye twihereye ijisho uyu mukino kuri Emirates Stadium.”

Uyu mukino Arsenal yatsinzemo ibitego bibiri Manchester United, birimo icya Jurrien Timber cyabonetse ku munota wa 54’ ndetse n’icya William Saliba cyabonetse ku munota wa 73’.

Kuri iyi Stade ya Arsenal yakiriye uyu mukino kandi, hamamajwe gahunda ya Visit Rwanda, isanzwe ari umushinga wa Guverinoma y’u Rwanda n’iyi kipe iri mu zikunzwe ku Mugabane w’u Burayi no ku Isi.

Jurrien Timber wafunguye amasamu, yanaje mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, muri bikorwa biri muri aya masezerano ari hagati y’u Rwanda n’ikipe ye.

Minisitiri Nduhungirehe na rurangiranwa Nwankwo Kanu
Uyu mukino kandi wanarebwe na Minisitiri w’u Bwongereza, Keir Starmer na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu, Johnston Busingye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + twelve =

Previous Post

Hagaragaye igishimangira ko amakipe akomeye i Burayi atazahurira mu itsinda rimwe mu Gikombe gitegerejwe

Next Post

Umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda yavuze uko yiyumva mbere yo kujya gutaramira mu Gihugu cy’abaturanyi

Related Posts

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

by radiotv10
05/06/2025
0

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bafite ibilo 36 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi bari bahishe mu ipine...

IZIHERUKA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel
MU RWANDA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

05/06/2025
Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

05/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda yavuze uko yiyumva mbere yo kujya gutaramira mu Gihugu cy’abaturanyi

Umuhanzikazi ukunzwe mu Rwanda yavuze uko yiyumva mbere yo kujya gutaramira mu Gihugu cy’abaturanyi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.