Perezida Paul Kagame uri muri Mauritania, yabonanye na mugenzi we wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune bagirana ibiganiro byibanze ku gutsimbataza umubano n’imikoranire mu nzego zirimo urwego rw’Ingabo n’umutekano.
Umukuru w’u Rwanda yageze muri Mauritania ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, aho yitabiriye Inama iziga ku burezi no kongerera ubushobozi urubyiruko.
Ni inama yateguwe ku bufatanye bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana UNICEF.
Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, kandi avuga ko mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere, i Nouakchott “Perezida Kagame yahuye na Perezida Abdelmadjid Tebboune waAlgeria.”
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ikomeza ivuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi “baganiriye ku kongerera imbaraga imikoranire isanzwe hagati y’impande zombi mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, mu by’Ingabo n’umutenago ndetse no kurebera hamwe amahirwe ari mu mikoranire mishya mu buhinzi n’ibikorwa remezo.”
U Rwanda na Algeria bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’imikoranire, aho Perezida Paul Kagame muri Mara 2015 yagiriye uruzinduko muri iki Gihugu, agasura ibikorwa binyuranye birimo ingoro y’umurage w’amateka akomeye muri Afurika izwi nka Tipasa.
RADIOTV10