Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iby’ingenzi Perezida Kagame yaganiriyeho na mugenzi we wa Algeria

radiotv10by radiotv10
10/12/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Iby’ingenzi Perezida Kagame yaganiriyeho na mugenzi we wa Algeria
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame uri muri Mauritania, yabonanye na mugenzi we wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune bagirana ibiganiro byibanze ku gutsimbataza umubano n’imikoranire mu nzego zirimo urwego rw’Ingabo n’umutekano.

Umukuru w’u Rwanda yageze muri Mauritania ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukuboza 2024, aho yitabiriye Inama iziga ku burezi no kongerera ubushobozi urubyiruko.

Ni inama yateguwe ku bufatanye bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana UNICEF.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, kandi avuga ko mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Mbere, i Nouakchott “Perezida Kagame yahuye na Perezida Abdelmadjid Tebboune waAlgeria.”

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, ikomeza ivuga ko Abakuru b’Ibihugu byombi “baganiriye ku kongerera imbaraga imikoranire isanzwe hagati y’impande zombi mu nzego zinyuranye zirimo uburezi, mu by’Ingabo n’umutenago ndetse no kurebera hamwe amahirwe ari mu mikoranire mishya mu buhinzi n’ibikorwa remezo.”

U Rwanda na Algeria bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’imikoranire, aho Perezida Paul Kagame muri Mara 2015 yagiriye uruzinduko muri iki Gihugu, agasura ibikorwa binyuranye birimo ingoro y’umurage w’amateka akomeye muri Afurika izwi nka Tipasa.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algeria
Bari kumwe na bamwe mu bayobozi mu nzego nkuru ku mpande zombi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + 13 =

Previous Post

FERWAFA yagize icyo ivuga ku kongerera amasezerano umutoza w’Amavubi uherutse kubivugaho ukundi

Next Post

Abanyerondo b’umwuga bo muri Kigali babwiwe ikizafasha guhangana n’ababiyitirira bagakora ibidakwiye

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi
AMAHANGA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

by radiotv10
14/12/2025
0

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyerondo b’umwuga bo muri Kigali babwiwe ikizafasha guhangana n’ababiyitirira bagakora ibidakwiye

Abanyerondo b’umwuga bo muri Kigali babwiwe ikizafasha guhangana n’ababiyitirira bagakora ibidakwiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.