Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Ikosa rikunze kugaragara ku bamotari ryahagurukiwe hahita hafatwa moto 50

radiotv10by radiotv10
17/12/2024
in MU RWANDA
0
Kigali: Ikosa rikunze kugaragara ku bamotari ryahagurukiwe hahita hafatwa moto 50
Share on FacebookShare on Twitter

Mu cyumweru kimwe, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryafashe moto 50 kuko abari bazitwaye bagenderaga kuri bordures z’umuhanda, ikosa rikunze kugaragara ku bamotari mu gihe cy’umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda, kandi yaboneyeho kwibutsa ko utuyira turi ku mpande z’umuhanda n’inkengero zigiye hejuru bihariwe abanyamaguru, kretse iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n’ibimenyetso, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 40 y’Itegeko rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo.

Ku bw’iyo mpamvu, mu mpera z’icyumweru gishize, polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu wo gufata abarenga kuri iri tegeko, ahafashwe moto 50 zagaragaweho iri kosa.

Eugene Sindikubwabo umwe mu bafatiwe moto, bamusanze agendera ku nkengero z’umuhanda, yavuze ko nubwo yabikoraga atari umuco mwiza asaba bagenzi be kwigenzura no kwisubiraho bagakosora amakosa abagaragaraho.

Yagize ati “Kugendera mu nkengero z’umuhanda ni ibintu mbere nanjye numvaga atari ikosa rikomeye, twabikoraga kenshi dushaka kwihuta ariko bakimara kumfata byatumye ntekereza. Mu by’ukuri uretse no kuba bikurura akajagari mu muhanda kunyura mu nkengero zawo biteza n’impanuka ugasanga iyo utagonganye na mugenzi wawe utwaye moto, ugonga umunyamaguru.”

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi ari gahunda y’ibikorwa bigamije kubungabunga umutekano wo mu muhanda no guca akajagari.

Avuga ko iyi myitwarire yakunze kugaragara ku batwara moto, ndetse bamwe bakabifata nk’aho ari ibintu byemewe.

Ati “Usanga akenshi hari imyitwarire ibujijwe bamwe mu batwara moto bafata nk’aho ibyo bakora byemewe nko kunyura mu nzira z’abanyamaguru, mu nkengero z’umuhanda, kunyuraniraho iburyo, gusesera mu binyabiziga n’ibindi. Turabibutsa ko ibyo byose bitemewe kandi biri mu biteza impanuka.”

SP Kayigi yihanangirije abakomeje gukoresha nabi umuhanda nkana, avuga ko batazihanganirwa, bityo ko ibi ari ibikorwa bizakomeza hirya no hino abazabifatirwamo bakabihanirwa.

Hafashwe moto 50

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 5 =

Previous Post

Gen.Muhoozi yahaye integuza y’akaga gashobora kuba ku bacancuro b’abazungu bari muri Congo

Next Post

Imvugo y’umukozi w’Imana uzwi mu Rwanda yarakaje Abarasita basaba ko bakwigaragambya

Related Posts

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

by radiotv10
21/01/2026
0

Mu rusengero rw’Itorero rya ADEPR-Karambo rwo mu Murenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi, haravugwa ubuhanuzi butavugwaho rumwe, burimo ubwereka...

IZIHERUKA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha
MU RWANDA

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

Ni iki kihishe inyuma y’impanuka za gari ya moshi zikomeje kugaragara mu Gihugu kimwe i Burayi?

21/01/2026
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

21/01/2026
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Imvugo y’umukozi w’Imana uzwi mu Rwanda yarakaje Abarasita basaba ko bakwigaragambya

Imvugo y’umukozi w’Imana uzwi mu Rwanda yarakaje Abarasita basaba ko bakwigaragambya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.