Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RIB yatanze umuburo ku bya ‘House Party’ byiharajwe n’urubyiruko nyuma y’ibyabereye hamwe

radiotv10by radiotv10
20/12/2024
in MU RWANDA
0
RIB yatanze umuburo ku bya ‘House Party’ byiharajwe n’urubyiruko nyuma y’ibyabereye hamwe

Ifoto yakuwe kuri Internet, ni iyafashwe muri Mutarama 2021 ubwo hari urubyiruko rwafatwaga rwarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid

Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruraburira abafite inzu zikodeshwa by’igihe gito zigakorerwamo ibirori bizwi nka ‘House Party’, kubyitondera nyuma yuko hari urubyiruko ruherutse kubikora bikarangira bahakoreye ibyaha, ubu babaka bakurikiranyweho ibirimo iyicarubozo.

Ni nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga havuzwe umwe mu rubyiruko wahohotewe na bagenzi be, bari bagiye muri ibi birori bya ‘House Party’, aho byabereye mu Mudugudu w’Akindege mu Kagari ka Kamashashi mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro.

Ubu hafunzwe abasore n’inkumi umunani, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 19 na 24, aho bakurikiranyweho ibyaha bibiri, ari byo iyicarubozo no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga.

Ibi byaha byakozwe, ubwo uru rubyiruko rwajyaga gukodesha inzu iherereye muri aka gace, rugiye kwinezerezayo, bakaza gukeka mugenzi wabo ko yabibye, bakamukubita bikomeye.

Nyuma y’ibi, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyitwa Igihe, yagiriye inama abafite inzu bakodesha zigakorerwamo ibirori nk’ibi bya ‘House Party’, kubyitondera, dore ko ari no mu gihe cy’iminsi mikuru, ubu ibi birori bigiye kwiyongera.

Yagize ati “Barasabwa kwitondera no guhagarika gukodesha urubyiruko inzu ngo bakoreramo ibirori bimwe bizwi nka ‘house party’, kuko usanga bitiza umurindi imikorere y’ibyaha, birimo gusambanya abana, kunywa ibiyobyabwenge, guha ibisindisha abakobwa n’abahungu barangiza bakabasambanya ku gahato, kurwana, ubujura n’ibindi bikorwa by’ubwomanzi no kubangamira ituze rusange rya rubanda.”

Dr Murangira yibukije abafite izi nzu, ko na bo bari mu muryango nyarwanda mugari, bityo ko bakwiye kugira inshingano zo gufasha Igihugu kurinda urubyiruko ingeso nk’izi n’ibibazo nk’ibi bibugaruje.

Ati “Bafite inshingano ku Gihugu zo kurinda urubyiruko no kwirinda kubatiza umurindi wo gukora ibyaha biciye mu kubatiza cyangwa kubakodesha inzu.”

Ni kenshi hakunze kuvugwa ko mu birori nk’ibi bya ‘House Party’ hakorerwamo ibikorwa bidakwiye, by’umwihariko ubusambanyi n’ubusinzi, bikorwa n’abiganjemo urubyiruko, aho rumwe ruvuga ko bajyayo bazi ko bagiye kwinezeza bisanzwe, ariko bikarangira bisanze muri izi ngeso bahatirwa na bagenzi babo, ku buryo hari n’abashobora kuhakura ingaruka zikomeye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + seventeen =

Previous Post

Bwa mbere America yagiye kuganira n’umutwe wahiritse ubutegetsi muri Syria

Next Post

Ibirambuye ku ntandaro y’umwuka utari mwiza wongeye gututumba muri Rayon n’ibivugwa n’impande zose

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye
FOOTBALL

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

by radiotv10
25/12/2025
0

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

25/12/2025
Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku ntandaro y’umwuka utari mwiza wongeye gututumba muri Rayon n’ibivugwa n’impande zose

Ibirambuye ku ntandaro y’umwuka utari mwiza wongeye gututumba muri Rayon n’ibivugwa n’impande zose

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impamvu yatumye Inteko Rusange ya Kiyovu Sports isubikwa bitunguranye

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.