Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Igisubizo cya M23 kuri Guverinoma ya Congo yongeye gutsemba ko badateze kuganira

radiotv10by radiotv10
20/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Igisubizo cya M23 kuri Guverinoma ya Congo yongeye gutsemba ko badateze kuganira
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 bwatangaje ko nta yindi nzira ishoboka yo gushakira umuti ibibazo uretse ibiganiro byahuza uyu mutwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gihe yo yongeye kuvuga ko idateze kuganira na wo.

Ni nyuma y’ikiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner yagiranye na France 24 cyatambutse kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024.

Thérèse Kayikwamba Wagner yavuze ko Guverinoma ya Congo yemera ibiganiro by’i Nairobi biyihuza n’imitwe yose yitwaje intwaro ikomoka imbere muri iki Gihugu.

Gusa ngo ku mutwe wa M23, hari impamvu nyinshi ubutegetsi bw’iki Gihugu butemera kuganira na wo, zirimo kuba bwaramaze kuwita ko ari umutwe w’iterabwoba, aho yongeye kuwushinja kugira uruhare mu mpfu z’abantu biciwe Kishishe.

Yagize ati “Nanone turemeza ko bidashoboka kuganira na M23, kuko ni umutwe w’iterabwoba wagize uruhare mu bwicanyi bwabereye Kishishe, ni umutwe warashe mu nkambi z’abakuwe mu byabo n’imirwano, ni umutwe wiba umutungo kamere…”

Thérèse Kayikwamba kandi yavuze ko kuva cyera ubutegetsi bw’iki Gihugu bwabashije guhangana n’ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro, bityo ko badashobora gukora ibyo batabona nk’inzira nziza kugira ngo ibintu bijye mu murongo.

Mu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, yavuze ko bakurikiye iki kiganiro cya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Thérèse Kayikwamba Wagner, ariko ko bo kugeza ubu bagihagaze ku nzira z’ibiganiro,

Yagize ati “Mu kumusubiza, umuryango wacu uracyashimangira ko inzira zo gusahaka umuti unyuze mu mahoro mu guhosha amakimbirane ari mu burasirazuba bwa DRC, ari ibiganiro bitaziguye kandi by’ukuri hamwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa, mu kugaragaza umuzi w’aya makimbirane.”

Lawrence Kanyuka kandi yaboneyeho kuvuga ko uyu mutwe wa M23, udateze kwitabira ibiganiro byaba birimo imitwe ikorana n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

Ibi bitangajwe nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize, hasubitswe inama yagombaga guhuza Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi yari gusinyirwamo amasezerano yo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DRC, ariko ikaza guhagarara kuko Guverinoma ya Congo yari imaze kwisubira ko itazaganira na M23.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

Maj.Gen. Nkubito yahaye ubutumwa abo muri FDLR baza gutata aho abasirikare b’u Rwanda bari

Next Post

S.Africa: Umugabo yishe umugore babyaranye n’umwana wabo nyuma y’iminsi micye undi abikoze

Related Posts

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

by radiotv10
16/09/2025
0

Ifoto yafashwe mu 1863 yerekana umucakara yuzuye inkovu umugongo wose, igaragaza amateka y’ubucakara bwakorewe abirabura muri Leta Zunze Ubumwe za...

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

by radiotv10
16/09/2025
0

Ikubuga cy’Indege Mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye kiri i Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke...

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

Umusatsi amaranye imyaka 15 watumye yandikwa mu banyaduhigo ku Isi

by radiotv10
16/09/2025
0

Umunyamerikakazi Aevin Dugas, ari mu byishimo nyuma yo kwandikwa mu gitabo cy’abanyaduhigo ku Isi ‘Guinness World Records’, aho yagize umusatsi...

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

by radiotv10
15/09/2025
0

Umugaba Mukuru w’Igisirikare cy’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, yasabye abasirikare 7 437 binjiye muri iki Gisirikare, ko bagomba kwitegura...

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

by radiotv10
15/09/2025
0

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageneye Abanyekongo ubutumwa, abamenyesha ko adashobora kwicara ngo arebere...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
S.Africa: Umugabo yishe umugore babyaranye n’umwana wabo nyuma y’iminsi micye undi abikoze

S.Africa: Umugabo yishe umugore babyaranye n’umwana wabo nyuma y’iminsi micye undi abikoze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.