Perezida Paul Kagame yavuze ko nta muyobozi ukwiye kuvuga ko Igihugu cyamuhaye ishingano ariko ntikimuhe ibikoresho n’amikoro bihagije, ahubwo ko bakwiye kumenya ko no mu nshingano baba bahawe harimo no gushaka ibi bavuga ko bimwe.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, ubwo yakiraga indahiro z’Abayobozi bashya binjiye muri Guverinoma y’u Rwanda bashyizwe mu myanya mu cyumweru gishize.
Yagize ati “Indahiro ntabwo ari umugenzo gusa, ifite uburemere bwayo kandi bujyana n’imirimo igiye gukorwa, ubwo rero iteka iyo uri kuri iyi mirimo, ni uburemere bw’iyi mirimo biba biri mu bwenge bwanyu n’imitima yanyu, mugomba kuyubahiriza.”
Perezida Kagame avuga ko nubwo atari ko bigenda iteka kuri bose ko buzuza inshingano uko bazirahiriye, ariko uburemere bw’izi ndahiro bwo butajya bugabanuka.
Yavuze ko hari Abanyarwanda benshi baba bashobora gukora inshingano baba bahawe, bityo ko bakwiye kujya baha agaciro kuba ari bo batoranyijwe muri abo benshi.
Ati “Kugira ngo abe ari mwe mutoranyijwe, bikwiye kongera uburemere n’izo nshingano, kandi iyo wageze ku mirimo, ntabwo ari byiza ko abantu batangira gushakisha impamvu yo kutubahiriza izo nshingamo.”
Yavuze ko abayobozi bose kuva ku bo hejuri kuri Perezida wa Repuubulika, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Intebe, n’Abakuriye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, kugeza ku bandi bose mu nzego zose, iteka bagomba gukora batiganda, kandi ntibashake impamvu yo gutuma batuzuza inshingano zabo, cyangwa izo batanga nk’igisobanuro cy’ibyo batujuje neza.
Ati “Iyo uri ku mirimo, ntushakisha impamvu y’ibintu bitagenze neza cyangwa bishobora kugenda nabi. Abakunda gukoresha, nko kuvuga ngo wampaye umurimo, cyangwa Igihugu cyanshinze umurimo, ariko nticyampaye ibikoresho cyangwa nticyampaye ibikoresho bihagije, biba bivuze iki?”
Yatanze urugero rw’amikora n’ibikoresho, avuga ko ku Rwanda bidahari ku rwego ruhagije, ahubwo ko abahawe izo nshingano, bagomba kuzikora neza kugira ngo binavemo ya mikoro.
Ati “Iyo mirimo wahawe haba harimo no gushaka ibikoresho cyangwa amikoro, kuko amikoro Igihugu gifite, ntarangiza byose, kuko ntabwo ari urwego rumwe ruriho ngo amikoro yose y’Igihugu yose ajye muri urwo rwego, oya, amikoro Igihugu gifite adahagije agabanwa mu nzego zose. Ni ukuvuga ngo buri rwego rwose rubona amikoro adahagije. Igihugu ntigifite ibihagije, ahubwo abantu bashingwa ibyo bashinzwe kugira ngo mu mikorere yabo buzuze izo nshingano bahawe, ariko habemo n’inshingano yo kongera amikoro.”
Yavuze ko aba baje muri Guverinoma babwiwe inshingano zibazanye zigomba kubamo n’izi zo gutuma amikoro y’Igihugu yiyongera.
Ati “Muje mu nshingano mwabwiwe, mwemeye, muzi, ariko muri izo nshingano niba batababwiye ko hiyongeremo gushaka amikoro, ubwo ntabwo byari byuzuye.”
Yagarutse kuri aba baje mu rwego rwa Siporo, basanze hari ibiri gukorwa nk’ishoramari ryashyizwemo, bityo ko hagomba kuvamo amikoro, kuko impano z’Abanyarwanda, zigomba gucuruzwa zikavamo amikoro.
Ati “Ni yo ntego yacu, ni yo mpamvu hari bimwe twashoboye gushyira mu buryo, kubaka ibikorwa remezo bifasha muri siporo, kugira ngo Abanyarwanda benshi bagire uwo mwanya, hari n’ibindi byinshi byagiye byubakwa bigenda binubakwa mu Turere n’ahandi.”
Perezida Kagame yavuze ko izi nshingano ari zo zizanye aba bayobozi, ariko ko ubundi zoroshye, igihe bamenye kuzubahiriza neza, bakazikora iteka bazirikana ko bakorera Abanyarwanda.
Ati “Akensji bigorana ari uko abatu ubwabo batumye igorana, iyo ushatse ko byoroha biroroha, iyo ushaste ko bikomera birakomera na byo ndetse bikagukomerana.”
Aba bayobozi bashya barahiye uyu munsi, ni Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo, Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri MINISPORTS na Kabera Godfrey wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta.
RADIOTV10