Sunday, November 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Byaba ari icyasha kwemerera Koffi gutaramira mu Rwanda- Barasaba ko igitaramo cya K.Olomide gihagarikwa

radiotv10by radiotv10
25/11/2021
in Uncategorized
0
Byaba ari icyasha kwemerera Koffi gutaramira mu Rwanda- Barasaba ko igitaramo cya K.Olomide gihagarikwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori mu Rwanda, barasaba ko Leta ihagarika igitaramo cy’umuhanzi w’Ikirangirire Koffi Olomide kubera ibyo avugwaho byo guhohotera ababyinnyikazi be, bakavuga ko kwemerera uyu muririmbyi gutaramira mu Rwanda byaba ari icyasha ku gihugu kizwiho kwimakaza uburenganzira bw’abari n’abategarugori.

Juliette Karitanyi uzwi cyane ku mbuga nkoranyamabaga aharanira iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’abagore, yashyize ubutumwa kuri Twitter, agaragaza zimwe mu nkuru zanditswe kuri Koffi Olomide ku byaha akurikiranyweho by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Karitanyi yagize ati “None muzanye Koffi Olomide turi mu minsi 16 y’ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina? Kuki Skol yatera inkunga igitaramo nk’iki mu gihe muzi neza ko uyu mugabo yahamijwe ibyaha byo guhohotera no gushimuta ababyinnyi be bane?”

Juliette Karitanyi, yaboneyeho kwibutsa ko Koffi Olomide ari “Umuntu uzwi mu guhonyora uburenganzira bw’abagore. Muri 2016 yarahagaritswe muri Kenya nyu yo guhohotera umwe mu babyinnyi ku kibuga cy’Indege i Nairobi. Nta mpamvu uyu muntu yaza gutaramira i Kigali, byaba ari igisebo.”

Ubutumwa bwa Juliette Karitanyi, busoza bugira buti “Kwemerera ko uyu muntu aza gutaramira i Kigali, twaba turi gutesha agaciro abo yahohoteye…muhagarike iki gitaramo.”

Tariki 25 z’ukwezi gushize k’Ukwakira, Ubushinjacyaha buburana na Koffi Olomide w’imyaka 65 rukiko rw’ubujurire rwa Versailles i Paris, bwamusabiye gufungwa imyaka umunani.

Koffi Olomide wakunze kuvugwaho ibikorwa byo guhohotera ababyinnyikazi be, akurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina no gufatira abantu aregwa n’abagore bane bahoze ari ababyinyi be ubwo bakoranaga na we mu bitaramo mu Bufaransa.

Igitaramo cya Koffi Olomide giteganyijwe kubera muri Kigali Arena tariki 04 Ukuboza 2021 cyateguwe na Intore Entertainment yatewemo inkunga n’uruganda rwa Skol.

Koffi Olomide avugwaho guhohotera bamwe mu babyinnyikazi be

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 + eleven =

Previous Post

Bruce Melodie yateguje abantu indirimbo yatumye havugwa byinshi ko yaba yarakoze ubukwe

Next Post

Marine, Rutsiro na Etincelles FC zakomorewe kwakirira imikino kuri Stade Umuganda hakaza n’abafana

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare
MU RWANDA

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

by radiotv10
02/11/2025
0

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

02/11/2025
Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

01/11/2025
Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Marine, Rutsiro na Etincelles FC zakomorewe kwakirira imikino kuri Stade Umuganda hakaza n’abafana

Marine, Rutsiro na Etincelles FC zakomorewe kwakirira imikino kuri Stade Umuganda hakaza n'abafana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Menya ibigo by’amashuri n’abanyeshuri bahize abandi mu marushanwa y’imibare

The Weekend Reset: How disconnecting can help you start Monday stronger

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.