Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amakuru agezweho ku gukoresha umuti mushya urinda kwandura SIDA mu Rwanda

radiotv10by radiotv10
09/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Amakuru agezweho ku gukoresha umuti mushya urinda kwandura SIDA mu Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Mu Rwanda hatangiye gukoreshwa umuti uterwa mu rushinge uzwi nka PrEP (pre-exposure prophylaxis) urinda abantu kwandura Virus itera SIDA, aho ubu igeragezwa ryawo ryatangirijwe mu Bigo Nderabuzima bibiri byo mu Mujyi wa Kigali.

Gukoresha uyu muti byari byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC mu kwezi gushize k’Ukuboza 2024, ndetse bikaba byaratangijwe tariki 03 Mutarama 2025.

Gutanga uyu muti uterwa mu rushinge, byatangiye nk’igeragezwa mu Bigo Nderabuzima bibiri byo mu Mujyi wa Kigali; icya Gikondo ndetse n’icya Busanza.

Bitewe n’uburyo iri geregeza rizatanga umusaruro, uyu muti uzatangira gukwirakwiza mu bindi bice byose by’Igihugu nk’uko bitangazwa na RBC.

Umuyobozi Mukuru muri RBC ushinzwe gukumira Virusi Itera SIDA, Dr. Basile Ikuzo, avuga ko uyu muti wa PrEP, nanone uzwi nka Cabotegravir (CAB-LA), uzajya utangwa buri mezi abiri mu rwego rwo kugabanya ibinini byajyaga binyobwa buri munsi.

Ni uburyo buzafasha abafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA, barimo abakobwa n’abagore bakora akazi ko kwicuruza, abagabo baryama n’abo bahuje ibitsina, ababana umwe yaranduye undi ari muzima, ndetse n’abangavu.

Dr. Basile Ikuzo yagize ati “Ntabwo ari serivisi izahabwa abantu bose muri rusange. Ni gahunda yateguriwe abantu bihariye bo mu byiciro bifite ibyago byinshi banashobora guhura n’imbogamizi zo gufata imiti buri munsi. Ikoreshwa ry’urushinge rwa PrEP rishobora kugabanya akato gahabwa abantu bakoresha imiti banywa byumwihariko urubyiruko.”

Dr. Ikuzo akomeza avuga ko u Rwanda rwagabanyije ku kigero gishimishije ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, bukava ku bihumbi 10 ku mwaka mu myaka icumi ishize, aho ubu bugeze ku bihumbi bitatu gusa ku mwaka.

Yavuze ko ikoreshwa ry’izi nshinge, rije gutanga umusanzu mu rugamba rwo gukomeza gukumira ubwandu bwa Virusi itera SIDA, aho igerageza ry’ubu buryo rizamara umwaka, ubundi hakarebwa ikizakurikiraho.

Ati “Nyuma y’igerageza, tuzakora isesengura ry’imibare kugira ngo twanzure niba tuzagura iyi gahunda mu mavuriro yose cyangwa niba tuzakomeza gukoresha ibinini byo kunywa.”

Nk’uko bisanzwe muri serivisi zo gukumira Virusi itera SIDA mu Rwanda, ikoreshwa ry’uru rushinge, na rwo ruri gutangwa ku buntu, ndetse RBC ikaba iri gutegura ubukangurambaga bushya bwo kumenyekanisha ubu buryo bushya, aho buzakorwa bitarenze impera z’ukwezi kwa Kamena (06) 2025.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =

Previous Post

Inkuru y’akabaro y’undi warokotse Jenoside wasanzwe hafi y’iwe yapfuye n’igikekwa

Next Post

Aho M23 yaturutse yubura imirwano, uko Tshisekedi asezeranya ibintu ntabikurikize,…-Perezida Kagame yabivuzeho birambuye

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Aho M23 yaturutse yubura imirwano, uko Tshisekedi asezeranya ibintu ntabikurikize,…-Perezida Kagame yabivuzeho birambuye

Aho M23 yaturutse yubura imirwano, uko Tshisekedi asezeranya ibintu ntabikurikize,…-Perezida Kagame yabivuzeho birambuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.