Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida w’agace ka Oromia muri Ethiopia, akaba imwe mu ntumwa z’iki Gihugu ziri mu biganiro bigamije guteza imbere umubano hagati y’Ibihugu byombi. Ni nyuma y’umunsi umwe yakiriye intumwa yihariye ya Perezida wa Zambia, yamushyikirije ubutumwa bwe.
Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga.
Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yavuze ko “Perezida Kagame yahuye na Perezida w’agace ka Oromia, Shimelis Abdisa uri mu bagize itsinda riturutse muri Ethiopia rije mu biganiro bigamije guteza imbere umubano.”
Perezida Kagame kandi ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, yari yakiriye Amb. Lazarous Kapambwe nk’intumwa yihariye ya Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, anamushyikiriza ubutumwa bwe.
Shimelis Abdisa ukuriye agace ka Oromia wakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro kuri iki Cyumweru, yari kumwe n’itsinda rimuherekeje, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen Charles Karamba.
Aka gace ka Oromia kayoborwa na Shimelis Abdisa, ni ko ka mbere kanini muri Ethiopia, kakaba ari na nako gatuwe n’abaturage benshi, ndetse n’murwa Mukuru wako ukaba ari Addis Ababa gahuje n’Igihugu.
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Ethiopia, zisanganywe umubano n’imikoranire byiza mu nzego zinyuranye, ndetse muri Gashyantare umwaka ushize wa 2024, zikaba zarasinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye nko mu rwego rw’imicungire y’ibiza, mu bucuruzi no muri siporo.
RADIOTV10