Friday, June 6, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame nyuma yo kwakira intumwa yihariye iturutse Zambia yanakiriye iz’ikindi Gihugu

radiotv10by radiotv10
13/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame nyuma yo kwakira intumwa yihariye iturutse Zambia yanakiriye iz’ikindi Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida w’agace ka Oromia muri Ethiopia, akaba imwe mu ntumwa z’iki Gihugu ziri mu biganiro bigamije guteza imbere umubano hagati y’Ibihugu byombi. Ni nyuma y’umunsi umwe yakiriye intumwa yihariye ya Perezida wa Zambia, yamushyikirije ubutumwa bwe.

Ni igikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama 2025, nk’uko tubikesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu butumwa bwatambutse ku mbuga nkoranyambaga.

Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, yavuze ko “Perezida Kagame yahuye na Perezida w’agace ka Oromia, Shimelis Abdisa uri mu bagize itsinda riturutse muri Ethiopia rije mu biganiro bigamije guteza imbere umubano.”

Perezida Kagame kandi ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, yari yakiriye Amb. Lazarous Kapambwe nk’intumwa yihariye ya Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, anamushyikiriza ubutumwa bwe.

Shimelis Abdisa ukuriye agace ka Oromia wakiriwe na Perezida Paul Kagame mu Biro bye muri Village Urugwiro kuri iki Cyumweru, yari kumwe n’itsinda rimuherekeje, ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Maj Gen Charles Karamba.

Aka gace ka Oromia kayoborwa na Shimelis Abdisa, ni ko ka mbere kanini muri Ethiopia, kakaba ari na nako gatuwe n’abaturage benshi, ndetse n’murwa Mukuru wako ukaba ari Addis Ababa gahuje n’Igihugu.

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Ethiopia, zisanganywe umubano n’imikoranire byiza mu nzego zinyuranye, ndetse muri Gashyantare umwaka ushize wa 2024, zikaba zarasinye amasezerano y’ubufatanye mu ngeri zitandukanye nko mu rwego rw’imicungire y’ibiza, mu bucuruzi no muri siporo.

Perezida Kagame yakiriye Perezida w’agace ka Oromia, Shimelis Abdisa
Ku wa Gatanu yari yakiriye intumwa yihariye ya Perezida wa Zambia anamushyikiriza ubutumwa bwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × 5 =

Previous Post

Imiterere y’ibyaha biregwa abarimo Gitifu w’Umurenge umwe muri Rutsiro bari mu maboko ya RIB

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku nama igiye kuzana mu Rwanda Abayobozi Bakuru ba Polisi z’Ibihugu 14

Related Posts

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

by radiotv10
05/06/2025
0

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bafite ibilo 36 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi bari bahishe mu ipine...

IZIHERUKA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel
MU RWANDA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

05/06/2025
Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

05/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku nama igiye kuzana mu Rwanda Abayobozi Bakuru ba Polisi z’Ibihugu 14

Iby’ingenzi wamenya ku nama igiye kuzana mu Rwanda Abayobozi Bakuru ba Polisi z’Ibihugu 14

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.