Saturday, December 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC byakomeje guhindura isura

radiotv10by radiotv10
13/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC byakomeje guhindura isura
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ihanganihishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakomereje mu gace ka Kiseguro, aho impande zombi zikomere gusakirana mu mirwano ikomeye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko iyi mirwano yakomeje mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025 aho FARDC ifatanyije n’abambari bayo barimo Wazalendo, bagabye ibitero kuri M23.

Ni imirwano iri kubera muri Lokarite ya Kiseguro iherereye mu Bilometero 20 uvuye i Kiwanja muri Gurupoma ya Binza muri Sheferi ya Bwisha muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Isaac Kibira, umwe mu bayobozi bo muri Sheferi ya Bwito ihana imbibi n’iyi, yavuze ko umutwe wa Wazalendo ari wo watangije iyi mirwano ugabye ibitero kuri M23.

Yagize ati “Ba Wazalendo bagabye ibitero ku barwanyi ba M23 mu birindiriro byabo biri Kiseguro. Abaturage bo baheze mu nzu zabo. Imirwano irakomeje. Rero abaturage ni bo bari kugirwaho ingaruka n’iyi mirwano, yewe ntibagire amahoro iwabo. Turasaba ko Leta yafasha Wazalendo kugira ngo birukane bariya bantu muri Rutshuru, ndetse n’abavuye mu byabo bakagaruka mu ngo zabo.”

Iki kinyamakuru cyegamiye kuri Leta ya Kinshasa, kivuga ko amakuru menshi aturuka ahari kubera iyi mirwano, avuga ko no mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, abarwanyi ba Wazalendo bateze igico imodoka za M23 zari mu muhanda Tongo-Kanaba, muri Teritwari ya Rutshuru ubwo berecyezaga i Masisi, hakabaho kurasana gukomeye.

Mu gace ka Kibumba ko muri Teritwari ya Nyiragongo, na ho imirwano ikomeje gukaza umurego aho kuri iki Cyumweru yirije umunsi wose, bukarinda bwira aho iyi mirwano yageze ku ruhande rwa Kalaké, hafi y’Ikirunga cya Nyiragongo hafi ya Pariki y’Igihugu ya Virunga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + 14 =

Previous Post

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Iterambere ry’Igihugu

Next Post

Amakuru agezweho ku bahoze hafi ya Perezida Ndayishimiye w’u Burundi birukaniwe kumuhemukira

Related Posts

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

by radiotv10
19/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rukomeje kurenga ku gahenge ko guhagarika imirwano, aho rwagabye ibitero birimo iby’indege z’intambara n’ibyo...

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

by radiotv10
19/12/2025
0

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa...

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

by radiotv10
19/12/2025
0

The AFC/M23 coalition has announced that the opposing side continues to violate the ceasefire agreement, carrying out attacks that include...

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

AFC/M23 yavuze ko nubwo iri kuvana abarwanyi bayo muri Uvira hari icyo yifuza cyazayishimisha

by radiotv10
19/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwavuze ko ari byiza kuba ryubahirije icyifuzo cyo gukura...

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

by radiotv10
18/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko abarwanyi baryo batangiye kuva mu mujyi wa Uvira nyuma yo kwemera kuwurekura ribisabwe n’ubuhuza bwa Leta...

IZIHERUKA

Habaye biganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya
MU RWANDA

Habaye biganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

19/12/2025
Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku bahoze hafi ya Perezida Ndayishimiye w’u Burundi birukaniwe kumuhemukira

Amakuru agezweho ku bahoze hafi ya Perezida Ndayishimiye w’u Burundi birukaniwe kumuhemukira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye biganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.