Friday, September 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC byakomeje guhindura isura

radiotv10by radiotv10
13/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uko byifashe hagati ya M23 na FARDC byakomeje guhindura isura
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano ihanganihishije umutwe wa M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yakomereje mu gace ka Kiseguro, aho impande zombi zikomere gusakirana mu mirwano ikomeye.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko iyi mirwano yakomeje mu gitondo cya kare kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025 aho FARDC ifatanyije n’abambari bayo barimo Wazalendo, bagabye ibitero kuri M23.

Ni imirwano iri kubera muri Lokarite ya Kiseguro iherereye mu Bilometero 20 uvuye i Kiwanja muri Gurupoma ya Binza muri Sheferi ya Bwisha muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Isaac Kibira, umwe mu bayobozi bo muri Sheferi ya Bwito ihana imbibi n’iyi, yavuze ko umutwe wa Wazalendo ari wo watangije iyi mirwano ugabye ibitero kuri M23.

Yagize ati “Ba Wazalendo bagabye ibitero ku barwanyi ba M23 mu birindiriro byabo biri Kiseguro. Abaturage bo baheze mu nzu zabo. Imirwano irakomeje. Rero abaturage ni bo bari kugirwaho ingaruka n’iyi mirwano, yewe ntibagire amahoro iwabo. Turasaba ko Leta yafasha Wazalendo kugira ngo birukane bariya bantu muri Rutshuru, ndetse n’abavuye mu byabo bakagaruka mu ngo zabo.”

Iki kinyamakuru cyegamiye kuri Leta ya Kinshasa, kivuga ko amakuru menshi aturuka ahari kubera iyi mirwano, avuga ko no mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, abarwanyi ba Wazalendo bateze igico imodoka za M23 zari mu muhanda Tongo-Kanaba, muri Teritwari ya Rutshuru ubwo berecyezaga i Masisi, hakabaho kurasana gukomeye.

Mu gace ka Kibumba ko muri Teritwari ya Nyiragongo, na ho imirwano ikomeje gukaza umurego aho kuri iki Cyumweru yirije umunsi wose, bukarinda bwira aho iyi mirwano yageze ku ruhande rwa Kalaké, hafi y’Ikirunga cya Nyiragongo hafi ya Pariki y’Igihugu ya Virunga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − sixteen =

Previous Post

AMAKURU AGEZWEHO: Perezida Kagame yashyizeho Umuyobozi Mukuru mushya w’Urwego rw’Iterambere ry’Igihugu

Next Post

Amakuru agezweho ku bahoze hafi ya Perezida Ndayishimiye w’u Burundi birukaniwe kumuhemukira

Related Posts

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

by radiotv10
19/09/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratabaza amahanga ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR n’Ingabo z’u Burundi, rwabyutse rurasa ibisasu bakoresheje...

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

by radiotv10
18/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwamenyesheje abatuye Umujyi wa Goma ko bemerewe kwambuka umupaka munini uzwi...

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

The leadership of North Kivu Province that was appointed by AFC/M23 “informs all residents of the city of Goma that...

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

Hemejwe inyito y’ibyaha Abayobozi ba Israel bakoreye muri Gaza

by radiotv10
17/09/2025
0

Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe iperereza, yemeje ko abayobozi ba Israel bakoze Jenoside ku Banya-Palestine bo mu Ntara ya Gaza. Raporo...

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

Hashyizwe hanze ibimenyetso bigaragaza ko ushinjwa kwica Charlie Kirk ari we wabikoze

by radiotv10
17/09/2025
0

Ubushinjacyaha buburana na Tyler Robinson ukekwaho kwica Umunyamerika Charlie Kirk, inshuti ikomeye ya Perezida Trump, bwagaragaje bumwe mu butumwa bwoherejwe...

IZIHERUKA

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura
AMAHANGA

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

by radiotv10
19/09/2025
0

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

19/09/2025
Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

19/09/2025
Are weddings still based on love or financial show-off?

Are weddings still based on love or financial show-off?

19/09/2025
BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

BREAKING: Perezida Kagame yashyizeho abayobozi barimo uwinjiye muri Guverinoma n’abo muri Perezidansi

19/09/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Uwari aho Abapolisi barasiye batatu bakekwaho ubugizi bwa nabi muri Kamonyi yavuze uko byagenze

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezweho ku bahoze hafi ya Perezida Ndayishimiye w’u Burundi birukaniwe kumuhemukira

Amakuru agezweho ku bahoze hafi ya Perezida Ndayishimiye w’u Burundi birukaniwe kumuhemukira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Icyo umunyamategeko avuga ku kirego cyagarutsweho cyane kiregwamo uwari Minisitiri ngo utarashatse uwo yabisezeranyije

Ubutumwa umukinnyi nimero ya mbere ku Isi mu magare atanze agisesekara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.