Sunday, October 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

S.Sudan: Abasirikare b’abagore ba RDF bagaragarijwe urundi ruhare bagira rurenze urw’umutekano

radiotv10by radiotv10
14/01/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
S.Sudan: Abasirikare b’abagore ba RDF bagaragarijwe urundi ruhare bagira rurenze urw’umutekano
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS), Lt Gen Mohan Subramanian yasuye Ingabo z’u Rwanda zigize itsinda rya Rwanbatt-1 ziri mu gace ka Torit, agira n’umwanya wo kuganira n’abasirikare b’igitsinagore barimo aba RDF, aho ibiganiro byabo byibanze ku ruhare bagira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nk’uko tubikesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2024, ahasanzwe hari ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda (Rwanbatt-1) kiri mu gace ka Torit mu bilometero 139 uvuye i Juba mu Murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo.

Ubwo Lt Gen Mohan Subramanian yasuraga Ingabo z’u Rwanda zigize itsinda rya Rwanbatt-1, yakiriwe n’umuyobozi waryo Lt Col Emmanuel Ntwali.

Muri uru ruzinduko, Lt Gen Mohan Subramanian yaboneyeho n’umwanya wo kugirana ibiganiro n’ab’igitsinagore bo mu nzego z’umutekano ziri muri aka gace, barimo abo mu Bihugu nk’u Rwanda Australia, u Buhindi, Gambia, Ghana, Sierra Leone, na Thailand.

Ibiganiro byabo byibanze ku ruhare rukomeye aba b’inzego z’umutekano bagira mu gushakira umuti ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane afitanye isano n’iri hohoterwa byugarije umuryango mugari wa Sudani y’Epfo.

Uyu muyobozi w’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye kandi, yaboneyeho gusaba abari muri ubu butumwa gukomeza gushyira imbaraga muri ibi bikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko biri mu no inshingano zabo.

Ubwo yakirwaga ku cyicari cy’ikigo cy’Ingabo z’u Rwanda-Rwanbatt-1
Yagiranye ibiganiro n’ab’igitsinagore bo mu nzego z’umutekano zirimo iz’u Rwanda n’ibindi Bihugu

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 2 =

Previous Post

Abapolisi b’u Rwanda biganjemo ab’igitsinagore bagiye kujya muri Sudani y’Epfo bahawe impanuro

Next Post

Icyatumye hadasomwa icyemezo cyari gitegerejwe ku rubanza rw’abaregwa kwica umwana washenguye benshi

Related Posts

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Perezida Bassirou Diomaye Faye wa Senegal warangije uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda rusize Ibihugu byombi birushijeho guteza imbere...

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

by radiotv10
18/10/2025
0

Rwanda’s ambitious move to introduce a new digital identification system has sparked widespread curiosity among citizens and observers eager to...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

by radiotv10
18/10/2025
0

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, zahaye abanyeshuri 900 biga mu ishuri ry’i Juba ibikoresho binyuranye...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
18/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe
MU RWANDA

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

by radiotv10
19/10/2025
0

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

18/10/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

18/10/2025
Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

18/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

18/10/2025
Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyatumye hadasomwa icyemezo cyari gitegerejwe ku rubanza rw’abaregwa kwica umwana washenguye benshi

Icyatumye hadasomwa icyemezo cyari gitegerejwe ku rubanza rw’abaregwa kwica umwana washenguye benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida wa Senegal yageneye Perezida Kagame n’Abanyarwanda nyuma yo gusoza uruzinduko rwe

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abanyeshuri 900

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.