Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho kuri Perezida wa S.Korea wagerwaga amajanja ngo atabwe muri yombi

radiotv10by radiotv10
15/01/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Amakuru agezweho kuri Perezida wa S.Korea wagerwaga amajanja ngo atabwe muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’igihe bisabwa ko Perezida wa Korea y’Epfo, Yoon Suk Yeol uherutse gufatirwa icyemezo cyo kweguzwa yatabwa muri yombi, ubu yamaze gufatwa, akaba abaye Perezida wa mbere w’iki Gihugu utawe muri yombi.

Yoon Suk Yeol w’imyaka 64 y’amavuko, akurikiranyweho ibyaha byo kwigomeka kubera igerageza ry’igihe gito ryo gushyira iki Gihugu cya Korea y’Epfo mu itegeko ry’intambara byabaye tariki 03 Ukuboza umwaka ushize wa 2024, byashyize iki Gihugu mu kangaratete.

Abaye Perezida wa Mbere muri iki Gihugu utawe muri yombi, aho inzego zishinzwe iperereza zinjiye iwe zibanje guca ibyuma byari bizitiye urugo rwe.

Yoon Suk Yeol aherutse kandi kweguzwa n’Inteko Ishinga Amategeko, ariko akaba azakomeza gufatwa nk’Umukuru w’Igihugu kugeza igihe Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga ruzafatira icyemezo ku kumweguza.

Gutabwa muri yombi kwe kwabaye kuri uyu wa Gatatu, kwitezweho guhagarika urunturuntu rwari rumaze igihe hagati y’Urwego rushinzwe iperereza ku byaha bya ruswa (CIO) ndetse n’urwego rushinzwe kurinda Umukuru w’Igihugu.

Uku gutabwa muri yombi kwe kandi, kubayeho nyuma yuko CIO yari yabigerageje tariki 03 Mutarama 2025 ariko bikananira, aho yamaze amasaha atandatu ari kumwe n’abashinzwe kumurinda.

Mbere yuko atabwa muri yombi kuri uyu wa gatatu, itsinda ry’abakozi bashinzwe iperereza babarirwa mu 1 000 ryageze iwe, rifite intwaro ryanabanje guca inzira yo kumugeraho ribanje kugira ibyo risenya. Nyuma y’amasaha aba bahageze, inzego z’ubuyobozi zatangaje ko Yoon yatawe muri yombi.

Amashusho y’iminota itatu yagiye hanze mbere yuko afashwa, Yoon yavuze ko yiteguye gukorana n’abakozi bashinzwe iperereza, ariko anavuga ko impapuro zo kumuta muri yombi zinyuranyije n’amategeko.

Yavuze ko yiboneye uko inzego z’umutekano zateye urugo rwe, zaje zitwaje ibikoresho byo kuzimya umuriro n’izindi ntwaro.

Yagize ati “Niteguye kugezwa imbere ya CIO, nubwo ari iperereza rinyuranyije n’amategeko, mu rwego rwo gukumira ko habaho imeneka ry’amaraso ritari ngombwa.”
ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu [mu masaha yo muri Korea ya Ruguru], abashinzwe iperereza batangaje ko Perezida Yoon yakomeje kwanga kugira icyo atangaza ubwo yari mu ibazwa.

Abanyamategeko ba Yoon bavuga ko guta muri yombi uyu munyapolitiki binyuranyije n’amategeko kuko uru rwego rwa CIO rushinzwe kurwanya ruswa, rudafite ububasha bwo kugenza ibyaha byo kwigomeka bishinjwa Yoon.

Ubwo abashinzwe iperereza bajyaga guta muri yombi Perezida wa Korea y’Epfo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Icyorezo giherutse kugaragara mu Rwanda kiravugwa mu Gihugu cy’igituranyi ahantu hateye impungenge

Next Post

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye hatarashira icyumweru habaye indi zombi zihuje icyaziteye

Related Posts

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

Abapolisi b’igipolisi cy’Ihuriro AFC/M23 cyagaragaye mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bari guhosha imyigaragambyo y’abaturage basaba ko iri...

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

by radiotv10
22/12/2025
0

Mu Mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imyigaragambyo yitabiriwe n’Abanyekongo benshi, bamagana MONUSCO yongerewe igihe, ndetse...

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

Amakuru agezweho ku banyeshuri barenga 100 bari bamaze ukwezi barashimuswe muri Nigeria

by radiotv10
22/12/2025
0

Abanyeshuri 130 bo muri Nigeria bari barashimuswe mu Ntara ya Niger barekuwe, nyuma y’ukwezi kumwe bafashwe bugwate, nk’uko byatangajwe n’Ibiro...

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

Eng.-Major protests erupt in Goma, Eastern DRC

by radiotv10
22/12/2025
0

Residents of Goma in North Kivu province woke up on Monday to widespread protests, as large numbers of Congolese citizens...

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko rikomeje kwakira ubuhamya bw’Abanyekongo benshi bari mu nkambi y’impunzi ya Gatumba mu Burundi, bavuga ko bakomeje...

IZIHERUKA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore
MU RWANDA

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

by radiotv10
22/12/2025
0

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye hatarashira icyumweru habaye indi zombi zihuje icyaziteye

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye hatarashira icyumweru habaye indi zombi zihuje icyaziteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi 1.900 barimo 330 b’igitsinagore

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.