Abitandukanyije n’imitwe ya FDLR na Wazalendo iri gufatanya n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu ntambara gihanganyemo na M23, bavuga ko mu mabwiriza y’urugamba bahabwa, babwirwa ko bagomba kurwanya uyu mutwe ubundi bakazakomereza mu Rwanda kurwigarurira.
Aba barwanyi batorotse iyi mitwe irimo uyu wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko imibereho mibi n’ubunyamaswa biri muri iyi mitwe, ari byo byatumye bafata icyemezo cyo kwitandukanya na yo bagataha mu rwababyaye.
Bavuga ko imikoranire ya FARDC n’iyi mitwe yitwaje intwaro, yageze ku rwego ruhanitse, ku buryo iyo bari kurwana n’umutwe wa M23, baba bunze ubumwe, ubundi bagahabwa ibikoresho nk’imbunda n’igisirikare cya Leta.
Agaruka ku bikorwa bahuriyemo muri iyi ntambara imaze iminsi mu burasirazuba bwa DRC, Ishimwe Patrick wari umurwanyi wa FDLR yagize ati “Twarwaniye i Kishishe turi kumwe na FARDC, turwanira n’i Kibilizi turi kumwe na Mai-Mai, FARDC na FDLR, tuzamuka n’i Kirundure turi kumwe na FARDC na Mai-Mai.”
Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, avuga ko kandi muri iyi mirwano babaga bari kumwe n’Umujenerali w’umuzungu witwa Gen Jean Marie uba ahitwa ku Mugozi.
Umugambi wa Tshisekedi wo gutera u Rwanda
Niyitanga Gervais w’imyaka 18 y’amavuko, na we watorotse iyi mitwe ikorana na FARDC, avuga ko yagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agiye gushakishirizayo ubuzima ariko we n’abandi bari barajyanye bakaza kwisanga bafashwe n’imitwe yitwaje intwaro igahita ibinjizamo.
Uyu musore ukomoka mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, avuga ko ubwo bafatwaga n’iyo mitwe, bahise bajyanwa mu myitozo ya gisirikare bamazemo amezi abiri ahitwa Ntiti, ubundi bagahita boherezwa ku rugamba mu burasirazuba bwa DRC.
Ati “Iyo twabaga tugiye kurwana, Gen Justin yaduhaga amabwiriza y’uko tugomba kwitwara ku rugamba, akaduha amasasu, ufata Machine Gun, RPG, cyangwa Mortier; akabifata.”
Muri uru rugamba, baba basa nko kwiyahura, kuko abashatse kubyanga cyangwa bakazana ubunebwe, babarasaga, ku buryo barwanaga ari ukwitabara ngo bakize amagara, ariko ko bitabuzaga umutwe wa M23 kubanesha nubwo babaga bafite intwaro za rutura.
Yavuze ko mu mabwiriza bahabwa kuri uru rugamba, ari uko bagomba kunesha umutwe wa M23 baba babwirwa ko ugizwe n’Abanyarwanda, ndetse ko ko bazakomereza urugamba mu Rwanda bakarwigarurira.
Ati “Twajya no ku rugamba bakatubwira ko tuzatera u Rwanda, twarangiza tukajya ku rugamba tugasangayo FARDC, FDLR, na bariya Barundi. Twese iyo tugiye ku rugamba, baratuvanga, FARDC, Wazalendo, FDLR, twese baratuvanga tukarwanira hamwe.”
Uyu musora avuga ko ubuzima yari arimo bwari buteye agahinda, kuko abayobozi babo banabakoreshaga ibikorwa bya kinyamaswa, akaba ari na byo byatumye afa icyemezo cyo gutaha.
Ati “Twabaga turi muri ayo mashyamba, waba uri nko kugenda uhura n’umugore ufite nk’amafaranga ukayamwambura, cyangwa nka Jenerali wanyu akababwira ngo ‘nabonye umuntu ufite amafaranga’ nijoro mukagenda mukamukinguza mukayamwaka yashaka gutera hejuru mukamurasa.”
Soldat Hatangimana Delphin wavuye mu mutwe wa Wazalendo, na we avuga ko mu mabwiriza bahabwa n’ababaga babakuriye, bitsaga cyane ku gutera u Rwanda.
Ati “Baratubwiraga ngo tugomba kurwanya Igihugu cyacu cy’u Rwanda turwana na M23 bayishinja ko ari Abanyarwanda turwana na bo, barangije bakajya batubwira ko niduhura n’umuntu tugomba kujya tumwaka icyo afite kugira ngo tubone uko tubaho, tubone isabune n’ibindi bintu bitandukanye.”
Aba barwanyi bose bavuga ko nubwo ntacyo badakorerwa nko guhabwa intwaro zikomeye, ariko batajya batsinda umutwe wa M23 kuko nko mu kwezi babonaga intsinzi imwe.
Mu bihe bitandukanye Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi yavuze kenshi ko afite umugambi wo kuzatera u Rwanda ngo agakuraho ubutegetsi buriho, ndetse bikaba biri mu byo ubutegetsi bw’iki Gihugu bwizeza umutwe wa FDLR kuzafasha.
Ni mu gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasezeranyije Abaturarwanda ko ntagishobora kubahungabanyiriza umutekano, uko cyaba kimeze kose, uwaba akiri inyuma wese ndetse n’aho cyaturuka hose.
Iri sezerano kandi ryabaye impamo, kuko muri iyi myaka itatu yose, nta n’agatotsi kigeze gatokoza umutekano w’u Rwanda nubwo hari abafite iyi migambi mibisha ndetse bagaragaje ubushake bwo kuyishyira mu bikorwa.
RADIOTV10