• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Igisubizo gihabwa abasaba gusanirwa inzu bubakiwe zikabasenyukiraho cyumvikanamo ko bagomba kubyimenyera

radiotv10by radiotv10
01/02/2025
in MU RWANDA
0
Igisubizo gihabwa abasaba gusanirwa inzu bubakiwe zikabasenyukiraho cyumvikanamo ko bagomba kubyimenyera
Share on FacebookShare on Twitter

Abo mu cyiciro cy’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bubakiwe inzu mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, barasaba kuzisanirwa kuko zarangiritse bikabije, mu gihe ubuyobozi buvuga ko aho batuye bahabona ibiraka bakabasha kwisanira.

Ni abaturage bubakiwe inzu mu mudugudu wa Nyanza uherereye mu Kagari ka Rukira mu Murenge wa Huye, bavuga ko izi nyubako bazimaranye igihe kuko zubatswe mu 1980 ariko ko uko imyaka yagiye ishira zagiye zangirika.

Mukanyandwi Yuliyana yagize ati “Twebwe izi nzu tuzubakirwa twazubakiwe nk’abatishoboye zirasaza tubura ubushobozi bwo kuzisana, zimwe zaraguye bamwe baranimuka baragenda bagiye gucumbika. Turara twicaye kugira ngo zitatugwaho cyane cyane iyo imvura iguye turanyagirwa cyane tugasohoka tukarara hanze.”

Aba baturage bavuga ko babayeho mu buzima bubi. Uwitwa Kalori ati “Aha rwose tubayeho mu buzima butoroshye, turanyagirwa iyo imvura iguye amazu arashaje cyane.”

Abaturanyi babo na bo bavuga ko bahangayikishijwe n’ubuzima bw’aba bagenzi babo. Uwimana Dative ati “Abaturanyi bacu baraduhangayikishije cyane tuba dufite ubwoba ko izi nzu zizabagwaho kuko zarashaje cyane, bishobotse babasanira kuko hari n’izaguye bamwe bagiye gucumbika  ntibafite aho kuba.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege avuga ko ubuyobozi budahwema gufasha abatishoboye muri gahunda zitandukanye zirimo no kubakira abatishoboye, ariko ko abahawe ubufasha na bo bari bakwiye kuzirikana ko hari abandi babukeneye ku buryo atari bo bahangwaho amaso gusa.

Ati “Igice barimo ni igice cy’umujyi bashobora gukoramo ibiraka bakabasha kwisanira amazu. Dufasha abatishoboye umunsi ku munsi n’abo bigaragaye ko batishoboye bafashwa nk’uko dufasha abandi bose batishoboye.”

Usibye izi nzu zabasaziyeho aba baturage bavuga ko n’ibikoni ndetse n’ubwiherero ntabyo bafite kuko byasenyutse burundu bakavuga ko n’ubundi nkuko bari bafashijwe nk’abatishoboye ngo bataragira ubushobozi bwo kuba bakwisanira bitewe n’ubukene bavuga ko barimo.

Zimwe mu nzu zarasenyutse abazibagamo bazivamo bajya gucumbika
N’ubwiherero ntabwo bafite

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × two =

Previous Post

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri S.Africa yagaragaje igikwiye gukorerwa Abasirikare b’iwabo bari muri DRCongo

Next Post

Menya andi matorero asengerwamo yafunzwe mu Rwanda n’impamvu

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Menya andi matorero asengerwamo yafunzwe mu Rwanda n’impamvu

Menya andi matorero asengerwamo yafunzwe mu Rwanda n’impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.