Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kuki ibitangazamakuru by’i Burayi byaruciye bikarumira ku kumanika amaboko kw’abacancuro imbere ya M23?

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kuki ibitangazamakuru by’i Burayi byaruciye bikarumira ku kumanika amaboko kw’abacancuro imbere ya M23?

Umwe muri aba bacancuro yabanje guhabwa ubutumwa bubakwiye n'abarwanyi ba M23 ubwo bari bakiri i Goma

Share on FacebookShare on Twitter

Umwanzuro wa 44/34 w’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye wo mu kwezi k’Ukuboza 1989 wabaye itegeko mpuzamahanga mu kwezi k’Ukwakira 2001, watangaje ko ibikorwa by’abacancuro binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga. Muri iyi minsi imvururu n’imidugararo bikurikirwa kandi bigatangazwa n’ibitangazamkuru ndetse n’Imiryango Mpuzamahanga ikabitangaho ibitekerezo, ariko inkuru y’Abacancuro bamanitse amaboko i Goma yabaye nk’itarabaye kuri aya mahanga, mu gihe yari ikomeye.

Yewe n’ibitangazamakuru by’i Burayi byararuciye birarumira kuri iyi nkuru y’abacancuro b’Abanyaburayi banyujijwe mu Rwanda ubwo basubizwaga iwabo nyuma yo kumanika amaboko mu rugamba bafashamo FARDC.

Kuki baryumyeho?

Ibitangazamakuru by’Abanyaburayi, bikunze gukurikirana byacitse, byumwihariko inkuru zivuga ku bacancuro b’Abarusiya, ziba zishyushye kuri byo, ariko kuri iyi nkuru y’Abacancuro b’Abanyaburayi, baratunguranye barinumira.

Gutangaza inkuru z’aba bacancuro, ni kimwe mu byari gushyira hanze uruhare rw’uburyo u Burayi bwivanga ndetse bunagira uruhare mu bibazo by’umutekano muri Afurika.

N’iyo hari ikigo cyangwa itsinda rya gisirikare byo mu Burengerazuba bw’Isi, ryumvikanyeho icyasha, hakoreshwa uburyo bwose bicecekwa ndetse bigafatwa nk’ibitabayeho. Urugero rwa hafi ni ibi byabereye mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ariko iyo biza kuba ari nk’abacancuro b’itsinda ry’indwanyi ry’Abarusiya rya Wagner cyangwa irindi ritari iry’i Burayi, ubu ntayindi nkuru yari kuba ivugwa mu bitangazamakuru mpuzamahanga byumwihariko iby’i Burayi, ariko kuko aba bacancuro bakabakaba 300 bamanikiye amaboko i Goma ari Abanyaburayi, byafashwe nk’ibitabaye.

Indi mpamvu, ifitanye isano n’inyungu Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bifite muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirimo iz’amabuye y’agaciro. Erega ahari ifaranga hose, ubuzima bw’abantu n’uburenganzira bwabo, biba ubusa.

Yego turabyumva Leta Zunze Ubumwe za America, wenda bahugiye mu mihini mishya y’ubuyobozi bushya buvuga ko bushaka kongera kugarura ubuhangange bw’iki Gihugu, wenda ntibushishikajwe n’ibiri kubera muri Afurika.

Bakigera mu Rwanda babanje gusakwa kugira ngo batagira ibyo basigarana byahungabanya Abanyarwanda

Aya mashusho twabonye ya Polisi z’Igihugu yo Gihugu cyo muri Afurika yambura intwaro inasaka ahantu hose abarwanyi b’abera, ntiyakwihanganirwa n’abaturage b’Abanyaburayi bagendera ku mahame ya cyera yo kumva ko ari indakorwaho, umwirabura adashobora kugaraguza agati Umunyaburayi. Ariko burya ngo agaciro ni umuntu ukihesha, iyo akiyambuye agomba guhagarara Isi ikamwota.

Kuba hari abacancuro b’Abanyaburayi baza kwivanga mu makimbirane yo mu karere, bishimgangira imigambi mibisha ya za nyungu zishingiye ku bukungu. Igitangazamakuru cy’i Burayi kiramutse gitangaje inkuru z’abacancuro bo mu Burengerazuba bw’Isi, bishobora kuzamura ibibazo byinshi hibazwa ku nyungu bafite muri ibyo bibazo no kubiba inyuma. Kutabitangazaho, bituma hakomeza kuboneka icyuho cyo guhakana ibiba bibavugwaho.

Iyo Ibihugu by’u Burayi biza kuba koko bigendera ku ndangagaciro bikunze kuvuga no kwigisga abandi, byagakwiye kuba byaratoboye bikavuga iby’aba bacancuro bari muri Kivu. Rubanda bakeneye kumenya amakuru arambuye kuri aba barwanyi, uwabahaye akazi ndetse n’ubutumwa bari bafite. Kutabavugaho rero byashimangiye wa murongo wo kubogama kwabo bakunze gushinjwa. Abaturage bo mu karere k’Ibiyaga bigari, bamaze ibinyacumi byinshi bari mu bibazo by’amakimbirane, kandi byinshi muri byo haba hari imbaraga zituruka hanze zibifitemo akaboko. Dukeneye igisubizo cy’ibi bibazo: Kuki baruciye bakarumira kuri iyi nkuru? N’ibihe bindi bikomeje guhishirwa? Ese aba bacancuro b’Abanya-Romania bazatabwa muri yombi igihe bazaba bageze i Burayi? Reka tubihange amaso.

Bageze mu Rwanda babanza gusakwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − four =

Previous Post

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite imyitozo yihariye y’urugamba

Next Post

Umusore uregwa gusambanya abana batandatu biganjemo abahungu yavuze icyabimuteye

Related Posts

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Umuryango FPR-Inkotanyi wakoze amavugurura n’impinduka mu Buyobozi Bukuru bwawo, zasize ugize ba Visi Perezida babiri, ndetse Bazivamo Christophe wigeze kububamo,...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
19/12/2025
0

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

by radiotv10
19/12/2025
1

Abafurere babiri bari mu bantu bakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo wayoboraga ishuri ryo mu Karere ka Huye uherutse...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
19/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Should parents still choose careers for their children?

Should parents still choose careers for their children?

by radiotv10
19/12/2025
0

For decades, many families have believed that parents should play a major, sometimes final role in deciding their children’s careers....

IZIHERUKA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo
MU RWANDA

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

by radiotv10
19/12/2025
0

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

19/12/2025
AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

19/12/2025
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

19/12/2025
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

19/12/2025
Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

19/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post

Umusore uregwa gusambanya abana batandatu biganjemo abahungu yavuze icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Habaye impinduka mu Buyobozi Bukuru bwa FPR-Inkotanyi, Bazivamo agarukamo

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

AGEZWEHO: Muri Congo imirwano yongeye noneho hagabwa n’ibitero mu buryo bushya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.