Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yatangaje icyavuye mu kiganiro yagiranye n’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo

radiotv10by radiotv10
31/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yatangaje icyavuye mu kiganiro yagiranye n’umuhuza mu by’u Rwanda na Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço, cyagarutse ku gushaka umuti urambye w’ibibazo biri muri DRC, aho Abakuru b’Ibihugu bombi bashimangiye ko bagomba gukorana na bagenzi babo bo ku Mugabane.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje mu ijoro ryacyeye ryo kuri uyu wa Kane tariki 30 Mutarama 2025.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yagize ati “None nagiranye ikiganiro gitanga icyizere na Perezida João Lourenço, tunaganira ku byatanga umuti urambye kandi w’igihe kirekire ku bibazo bikomeje kugaragara muri DRC.”

Umukuru w’u Rwanda yakomeje avuga kandi ko mu gushaka umuti urambye w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hakenewe ubufatanye bw’Ibihugu.

Ati “Twiyemeje kandi gukomeza gukorana n’abandi bo ku Mugabane mu gushaka umuti, ari na ko dukomeza guteza imbere umubano mwiza n’imikoranire bisanzwe hagati y’impande zombi.”

Perezida João Lourenço wahawe inshingano n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagombaga kuyobora ibiganiro byari guhuza Perezida Kagame na Tshisekedi tariki 15 Ukuboza 2024, ariko biza guhagarikwa ku munota wa nyuma, bitewe na Guverinoma ya DRC yari imaze kwisubira ku ngingo yo kwemera kuzaganira n’umutwe wa M23.

Ingingo yo kuba Leta ya Kinshasa yaranze kuganiro na M23, ni imwe mu zakomeje gutiza umurindi ibibazo bimaze igihe muri DRC, aho uyu mutwe wavuze ko na wo udateze gushyira hasi intwaro igihe cyose ubutegetsi bwa Congo butaremera ko bicarana ku meza y’ibiganiro bukanashyira mu bikorwa ibyo basaba.

Iki kiganiro cya Perezida Kagame na João Lourenço cyabaye nyuma y’amasaha macye Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba bakoranye Inama idasanzwe yigaga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, aho Umukuru w’u Rwanda, yongeye kugaragaza ibyakomeje kuba intandaro yo gutiza umurindi ibi bibazo, byose bishinze imizi ku kwinangira n’iburabushake byakunze kuranga Perezida Tshisekedi n’ubutegetsi bwe.

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibiganiro birangirira mu gufata imyanzuro yanditse gusa bidashobora gutanga umuti, ahubwo ko ibyavugiwemo bikwiye gushyirwa mu bikorwa, aho kugira ngo hajye hakomeza kuba inama nk’izi ariko ibyazivugiwemo bibe amasigaracyicaro.

Yavuze ko ibi bibazo byaganiriweho kenshi, ndetse hakagaragazwa ibikenewe ngo bikemuke, ariko ko uruhande rwagakwiye kugira icyo rukora, ari rwo rukomeza kubitiza umurindi ku buryo ari byo byatumye bigera aho bigeze ubu.

Yagize ati “Kabone n’iyo twari gukora ibintu byose neza twese, nta musaruro wari gushobora kubivamo mu gihe cyose abarebwa n’iki kibazo nyirizina na bo ari bamwe mu bagitera.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko akurikije imyitwarire yakunze kuranga ubutegetsi bwa Congo n’abayobozi b’iki Gihugu ku isonga Perezida Tshisekedi, yabonaga ko ibi bibazo bizagera ku rwego bigezeho ubu.

Ati “Ese haba hari umwe muri utwe utarabonaga ko ibiri kuba ubu bizabaho? Njye narabibonaga ko bizabaho ko bizagera aho tugeze aka kanya […] Tshisekedi yafashe umwanzuro wo kwanga gukora ibyo twifuzaga, ajya muri SADC bumvikana kujyayo gukora ibyo we yifuzaga gukora, ubundi yirukana abariyo, turabibona ariko turicecekera. Mu by’ukuri ni iki kindi twagombaga kwitega cyari kuva muri ibyo byose?”

Perezida Kagame yasabye Abakuru b’Ibihugu bagenzi be kudakomeza kurenga ku bibazo nyirizina n’umuti ukenewe, ahubwo bakabwiza ukuri uruhande rukwiye kugira icyo rukora kureka gukomeza kuyobya abantu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − five =

Previous Post

Ibisubizo by’ibyo wakwibaza ku bigiye gukurikiraho nyuma yuko M23 ifashe Goma n’urugendo rwayibagejeje

Next Post

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite imyitozo yihariye y’urugamba

Related Posts

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

Inkuru ibabaje y’uruhinja rwapfuye urupfu rutunguranye bikekwa ko rwatewe n’ababyeyi barwo

Umugore uvugwaho kuruma umugabo we igitsina ibyabo babishyize hanze n’icyabimuteye

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, ushinja umugore we kumuruma igitsina, bombi barabyemera bakavuga n’uko byagenze,...

IZIHERUKA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura
AMAHANGA

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

by radiotv10
05/11/2025
0

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

05/11/2025
Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

05/11/2025
Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite imyitozo yihariye y’urugamba

Ingabo z’u Rwanda zungutse abasirikare bafite imyitozo yihariye y’urugamba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.