• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe

radiotv10by radiotv10
04/02/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo; bari mu bemeje ko bazitabira Inama idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ibiri, uwa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’uw’Ubukungu n’Iterambere ry’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Ni inama igiye guterana nyuma yuko iyi Miryango uko ari ibiri ikoze inama yayo yihariye, yombi ikemeza ko igomba guterana kugira ngo yige ku bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Mu butumwa bwatangajwe na Perezida wa Kenya, William Ruto akaba anayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yavuze ko iyi nama ari ngombwa kugira ngo hashakwe “amahoro n’umutekano kuko ari iby’ingenzi mu bucuruzi n’ishoramari mu karere kacu.”

Perezida Ruto yatangaje ko ku bw’iyi mpamvu yishimiye gutangaza ko ubuyobozi bwa SADC n’ubwa EAC, bwemeranyijwe ko haba inama ihuriweho igamije gushakira hamwe umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yavuze ko binyuze muri ubu bushake n’imbaraga zihuriweho, Abakuru b’Ibihugu bazashimangira ko umutekano ugomba kuza imbere ku Mugabane wa Afurika.

Yakomeje agira ati “Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Felix Tshisekedi wa DRC, Paul Kagame w’u Rwanda, Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, Kaguta Museveni wa Uganda na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia, bemeje ko bazitabira iyi Nama idasanzwe izabera muri Dar es Salaam.”

Inararibonye muri Politiki akaba n’impuguke mu mibanire y’Ibihugu, Dr Charles Muligande wanabaye mu buyobozi bw’Inzego Nkuru z’u Rwanda, avuga ko iyi nama ishobora gutanga umusaruro, mu gihe Tshisekedi ubwe yaba abishaka.

Ati “Simbona ukuntu Tshisekedi yakomeza kwinangira, kuko atuye muri kano karere, bamubwiye bati ‘turakureka, hanyuma usigare uhanganye na M23’, yavuga ati ‘karambanye’ noneho akemera kuganira. Ni yo mpamvu mvuga ngo iyi miryango ishyigikiwe n’Uwa Afurika Yunze Ubumwe, rwose babishatse babona igisubizo cy’ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo. Perezida wa Congo we yabishatse nticyamara kabiri, ariko icyo mvuga ni uko iyi Miryango ishobora gutuma abishaka.”

Iyi nama izahuza Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango EAC na SADC, iteganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru, ku wa Gatandatu tariki 08 Gashyantare, izaba ije ikurikira izindi Nama ebyiri z’Abakuru b’iyi Miryango ku giti cyayo, aho iya EAC yabaye hifashijwe uburyo bw’Ikoranabuhanga yabaye tariki 29 Mutarama, mu gihe iya SADC yabaye tariki 31 Mutarama 2025 muri Zimbabwe.

Perezida Kagame yemeje ko azitabira iyi nama
Na Tshisekedi
Kimwe na Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo
Na Museveni wa Uganda azitabira
Na Madamu Samia Suluhu wa Tanzania
Na Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × three =

Previous Post

U Rwanda rwavuze umugambi mubisha wahishuwe n’amakuru y’ibyagaragaye i Goma nyuma y’urugamba

Next Post

M23 yafashe icyemezo kigamije koroshya ibikorwa by’ubutabazi inatanga umucyo ku gufata Bukavu

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

M23 yafashe icyemezo kigamije koroshya ibikorwa by’ubutabazi inatanga umucyo ku gufata Bukavu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.