• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

radiotv10by radiotv10
22/01/2026
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo
Share on FacebookShare on Twitter

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano yabonywe imbere y’umuryango wako yapfuye nyuma yo kugakubitirwamo biturutse ku kutumvikana na nyirako.

Byabereye mu isantere yitwa Kamina iri mu mudugudu wa Rwesero ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri ubwo uyu Nkurikiyumukiza  yinjiraga mu kabari agakubitwa n’abasore babiri nk’uko bivugwa na Nyirasafari Edissa wabibonye.

Agira ati “Nari ndi mu kabari ngiye kubona mbona Rujanga arinjiye, uko yazaga aho twari turi, umuntu w’umusore wari uhari yahise amutera inkokora undi ahita agwa hasi. Nahise mvuza induru mvuga nti uyu muntu araramuka agize icyo aba ndabivuga maze undi musore aza ansatira avuga ngo uri kuvuga iki wa mukecuruwe mpita nirukanka mvuza induru nti Rujanga arapfuye Rujanga arapfuye”.

Ibyo byari byabaye saa mbiri z’ijoro ndeste ngo abo bivugwa ko bakubise nyakwigendera ngo baje kumusohora hanze  bucyeye aba ari bwo abantu babona ko yashizemo umwuka.

Uwitwa Mbakuriyemo Enock uri mu babonye uyu murambo avuga ko wari ufite udukomere mu mugongo bigaragara ko yakurubanzwe hasi mu gihe yasohorwaga muri ako kabari akimara gukubitwa iyo nkokora bamwe bakeka ko yayikubiswe ahabi bikamuvira mo urupfu.

Mbakuriyemo Ati “Twasanze afite udusari mu mugongo ari nka kwakundi bamukuruye hasi bamusohora agashwaratuka ’’.

Ubwo Radio&Tv10  yari muri aka gasantere abaturage bayibwiye ko abantu barenga babiri barimo na nyiri aka kabari kazwi ku izina ryo kwa mukubite umwice bari bamaze gufatwa n’urwego rw’ubugenzacyaha.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kagano Mukamusabyimana Marie Jeanne wemeje amakuru y’uru rupfu yavuze ko nubwo iperereza rigikomeje ariko nk’urwego rw’ubuyobozi hari icyemezo kigomba gufatrirwa aka kabari

Gitifu Marie Jeanne ati “Kabone n’ubwo tutari twabihuza neza na cyane ko inzego z’iperereza zikibikurikirana, ariko buriya turanareba ngo ise niba byabereye iwawe n’ubwo haba inyuma cyangwa imbere ,, watabaye? Umutima w’abanyarwanda wakabaye gutabarana, gutanga amakuru ibyo byose turabireba tugenzure n’iba nta ruhare yabigizemo hanyuma dufate umwanzuro ku kabari ke”.

Nyuma y’iperereza ry’ibanze, umurambo wa nyakwigendera wabanje kujyanwa mu bitaro bya Kigobora ngo usuzumwe hamenyekane icyamwishe nyiriza.

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Next Post

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.