Hon. Evode Uwizeyimana avuga ko igihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubutegetsi bwe, bakomeza gutsimbarara bakanga kugirana ibiganiro na M23, uyu mutwe wagaragaje ko wakomeza ukarwana, ku buryo washorera FARDC ukayigeza i Kinshasa gukuraho ubutegetsi buriho.
Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, i Dar es Salam muri Tanzania habereye ibiganiro byahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC byanzuye ko iyi Miryango yombi ihurije ku kuba umuti w’ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC ugomba kuzava mu biganiro hagati ya Leta ya Congo n’indi mitwe irimo na M23.
Ni mu gihe ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bwakunze kurahira bugatsemba ko budateze kuganira n’uyu mutwe bwamaze kubatiza uw’iterabwoba.
Umusesenguzi mu bya Politiki akaba n’inzobere mu by’amategeko, Hon. Evode Uwizeyimana usanzwe ari n’Umusenateri, yavuze ko Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi nakomeza kwihagararaho akanga kuganira na M23, uyu mutwe wagaragaje ubushobozi ko wanamukuraho.
Ati “Ikintu kiboneka ni uko natemera kuganira, ziriya takataka ze ngo ni ingabo bazazishorera bazigeze muri Kinshasa.”
Hon. Evode avuga ko iri zina yise ingabo za Congo ‘takataka’, ari uko zagaragaje ko zifitemo akaduruvayo kenshi, kandi ko byatewe n’ubutegetsi bwa Congo budashoboye gushyira ibintu ku murongo.
Ati “Buriya abantu bacuruzaga butike bavuga ngo ni takataka, uba usanga ibyuma by’imodoka, umunyu, ibibiriti byose biri aho, n’ingabo za Tshisekedi ni ko zimeze.”
Avuga ko izi ngabo ubwazo zidashoboye kurwana, zidashobora guhagarara imbere ya M23 yagaragaje ubuhanga mu mirwanire, ku buryo uyu mutwe utabonye ibiganiro usaba, ushobora kuzasanga Tshisekedi i Kinshasa.
Ati “Ni ukuvuga ngo izo takataka ze rero bazazishorera bazigeze mu marembo ya Kinshasa kubera ko harakora ibintu bibiri; ushobora ukwemera ko muganira mugire icyo mwumvikanaho, cyangwa se hagakora agatuza k’ibiturika kandi ibigaragara ku kibuga, ntabwo agatuza k’ibiturika kari ku ruhande rwe.”
![](https://i0.wp.com/radiotv10.rw/wp-content/uploads/2025/02/Evode-Uwizeyimana-speaks-at-parliement.jpeg?resize=800%2C533&ssl=1)
Ubugabo butisubira
Hon. Evode Uwizeyimana kandi avuga ko kuba abategetsi ba Congo bakomeza kwihagararaho bakumva ko kuba bakwisubiraho bakemera ibiganiro baba batsinzwe, byaba ari ukubara nabi, kuko n’umuririmbyi Alpha Blondie yabirirembye ko ‘Tout change, tout évolue seuls les imbéciles ne changent pas’ ashaka kuvuga ko umuntu wanga kwisubira, aba ari injiji.
Ati “Baravuga ngo ubugabo butisubiraho bubyara ububwa, icya kabiri ni bya bindi Alpha Blondi yavuze ngo ‘Tout change, tout évolue seuls les imbéciles ne changent pas’.”
Mu kiganiro ubuyobozi bwa AFC/M23 buherutse kugirana n’itangazamakuru nyuma yuko uyu mutwe wari umaze gufata umujyi wa Goma, Umuhuzabikorwa w’iri huriro, Corneille Nanga yavuze ko nyuma yo gufata uyu mujyi bazanakomeza bakagera i Kinshasa bagakuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Hon. Evode Uwizeyimana, na we avuga ko kuva umutwe wa M23 warafashe Umujyi wa Goma, bifite ubutumwa bitanga.
Ati “Gufata Umujyi wa Goma ubwabyo, ni igikorwa cya Politiki, byari ukwerekana ngo ‘twebwe dufite imbaraga, kubera ko n’ibi basakuza byo kuvuga ngo amabuye, nagira ngo nkumenyeshe ko amabuye menshi atari mu mujyi wa Goma, […] gufata Goma byari ukwerekana ko ‘dufite imbaraga, n’ibindi twabyiha mutabiduhaye’.”
Evode avuga ko nubwo M23 yakomeje gusaba ibiganiro, ariko kugeza ubu hatazwi ibyo izasabira muri ibyo biganiro igihe Tshisekedi yaba yisubiyeho akabyemera, ariko ko hari icyo abantu bashobora gukeka.
Ati “Kugeza ubu ntawe uzi ngo M23 ku meza y’ibiganiro izahashyira iki, aka kantu Nanga yavuze ngo ‘we are in constitutional revolution war’ ni ukuvuga ngo ubwabyo ni ikintu kinini, ibintu byahinduye isura, kuko ndabona yazamuye standard, kuko mbere bari abantu barwanira uburenganzira bwo kubaho, ariko a constitutional revolution n’ingingo yashingiyeho, ni ingingo ivuga gukura ku butegetsi umunyagitugu.”
Evode kandi yanagarutse ku byavuzwe na Corneille Nanga, wagaragaje abanyapolitiki bagiye bicwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ku buryo iri huriro rya AFC/M23 ryahagurukiye kubirandura.
RADIOTV10
Mukunda M23 cyane mugakabya.