Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yahitanye ubuzima bw’abantu 20 yabereye mu Karere ka Rulindo.
Ni nyuma yuko kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025 mu Murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo habereye impanuka ikomeye y’imodoka ya bisi nini ya kompanyi itwara abagenzi ya International Express, yataye umuhanda ikagwa mu manga yafi y’ahazwi nko ku Kirenge.
Mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu mugongo imiryango n’inshuti b’ababuriye ababo muri iyi mpanuka.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije ababuriye ababo mu mpanuka y’imodoka yahitanye abantu 20, abandi bagakomereka, mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo.”
Guverinoma ivuga ko abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa ku Bitaro bitandukanye kugira ngo bitabweho n’abaganga uko bikwiye.
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “Guverinoma iratanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomerekeye muri iyi mpanuka.”
Guverinoma y’u Rwanda kandi yaboneye kwibutsa abakoresha umuhanda, byumwihariko abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.
RADIOTV10