Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Burera: Abanyeshuri batatu bari bagiye mu mupira bibese bagenzi babo bajya koga bararohama

radiotv10by radiotv10
29/11/2021
in MU RWANDA
0
Burera: Abanyeshuri batatu bari bagiye mu mupira bibese bagenzi babo bajya koga bararohama
Share on FacebookShare on Twitter

Abanyeshuri batatu bigaga mu kigo cy’Ishuri cy’imyuga cya Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers (CEPEM) bari bagiye mu mupira uhuza ibigo, bibese bagenzi babo bajya koga mu kiyaga cya Burera mu Karere ka Burera, bararohama bahasiga ubuzima.

Aba banyeshuri basize ubuzima muri iki Kiyaga cya Burera ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021 ubwo bajyanaga na bagenzi babo babiri koga muri iki kiyaga ariko bo bakaza kuhasiga ubuzima.

Bagiye koga muri iki Kiyaga cya Burera ubwo abanyeshuri bajyaga mu mikino ihuza ibigo by’amashuri bo bakaza kwibeta bakajya koga.

Aba banyeshuri bari kumwe na bagenzi babo bose hamwe bagera kuri 30 ubwo bari bagiye ku kibuga cy’umupira giherereye mu Mudugudu wa Sunzu mu Kagari ka Nkenke, Umurenge wa Kinoni muri Burera.

Abasize ubuzima muri iyi mpanuka ni Nizeyimana Olivier w’imyaka 18 wigaga mu mwaka wa 4 mu ishami ry’Ubwubatsi (Construction) ndetse na bagenzi be b’abakobwa ari bo Iradukunda Alice w’imyaka 21 na we wigaga Ubwubatsi na Uwase Charlotte w’imyaka 19 we wigaga mu mwaka wa 5 mu bukerarugendo (Tourism).

Umuyobozi w’iki Kigo cya Centre pour la Promotion de l’Education et des Metiers (CEPEM), Havugimana Roger wari wajyanye na bariya banyeshuri abageza aho bagombaga gukinira asubira mu kigo ndetse n’Umukozi ushinzwe Abanyeshuri (Animateur) witwa Uwimana Jean Claude bombi batawe muri yombi.

Amakuru kandi avuga ko umwarimu wa bariya banyeshuri witwa Hitayezu Oscar na we bari kumwe we yaburiwe irengero.

Imirambo ya ba nyakwigendera yabanje kujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rugarama, ubundi iza kujyanwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri kugira ngo hakorwe isuzuma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 20 =

Previous Post

Abaturuka mu Bihugu 9 birimo Mozambique na S.Africa bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 7

Next Post

Wari uzi ko aya majyane dukunze kunywa atari meza?

Related Posts

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?
IMIBEREHO MYIZA

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Wari uzi ko aya majyane dukunze kunywa atari meza?

Wari uzi ko aya majyane dukunze kunywa atari meza?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.