Abaturuka mu Bihugu 9 birimo Mozambique na S.Africa bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi 7

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abaturuka mu Bihugu icyenda (9) birimo Mozambique, Malawi na Zimbabwe, bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi mu rwego rwo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVID-19 bwa Omicron buherutse kugaragara.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima, rivuga ko mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’ubwoko bushya bwa COVID-19 bwa Omicron buhangayikishije Isi, abantu baturuka muri ibi Bihugu icyenda bazajya bashyirirwaho umwihariko w’akato.

Izindi Nkuru

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko abazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi ari abazaba baturutse muri Botswana, Eswatini, Lesotho, Malawi, Mozambique, Namibia, Afurika y’Epfo, Zambia na Zimbabwe.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rivuga ko urutonde rw’ibi Bihugu ruzagenda ruvugururwa bitewe n’uko ubu bwoko bushya bwa COVID-19 buzaba buhagaze ku Isi.

Iri tangazo kandi rivuga ko abandi bagenzi baza baturutse mu bindi Bihugu bo bazajya bashyirwa mu kato k’Umunsi umwe.

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri iki Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021, yari yafatiwemo ibyeyemezo by’uko u Rwanda ruhagaritse ingendo z’indege ziruhuza n’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika.

Itangazo ry’Ibyemezo by’iyi Nama y’Abaminisitiri yayobowe na Perezida Paul Kagame, byavugaga ko abagenzi baruka mu Bihugu byagaragayemo ubu bwoko bushya bwa COVID-19, bazajya bashyirwa mu kato k’iminsi irindwi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru