Umusore w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Karere ka Huye ukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu, yemera icyaha akurikiranyweho, akavuga ko yabitewe n’amadayimoni yari yamufashe.
Uyu musore ukurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwanamaze gushyikiriza dosiye ye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, yakoze iki cyaha tariki 08 Gashantare 2025.
Ubushinjacyaha dukesha aya makuru, buvuga ko iki cyaha cyabereye mu Muduhudu wa Rusuma mu Kagari ka Kabusanga mu Murenge wa Simbi mu Karere ka Huye.
Bivugwa ko uyu musore yasambanyije uyu mwana, ubwo yari ari hari ya nyina wari uri guhinga, akamubona aho yari ari gukinira, undi akamuterura akamujyana ahiherereye akamusambanya.
Ubushinjacyaha bugira buti “Mu ibazwa rye, uregwa asobanura ko yabonye uwo mwana arimo gukinira hafi y’aho nyina yarimo guhinga munsi y’urugo, aramuterura amujyana mu nzu aramusambanya, umwana arize bihita bimenyekana arafatwa.”
Ubushinjacyaha bukomeza bugira buti “Avuga ko yabitewe n’abadayimoni bamufashe; abisabira imbabazi”
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Ingingo ya 4 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
“Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:
1 º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;
2 º gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;
3 º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25).
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
RADIOTV10