Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uko amakipe yitwaye yinjira muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahahoro habayemo no gutungurana

radiotv10by radiotv10
27/02/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uko amakipe yitwaye yinjira muri 1/4 cy’Igikombe cy’Amahahoro habayemo no gutungurana
Share on FacebookShare on Twitter

Imikino ya 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro yatangiriye ku yahuje amakipe arimo Rayon Sports yahuye na Gorilla FC, warangiye amakipe anganya, mu gihe Amagaju FC na yo yatsinze Mukura imaze iminsi yihagararaho imbere y’amakipe akomeye.

Ni imikino yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025, aho Rayon Sports yari yakiriye Gorilla FC yayibanje ibitego bibiri byatsinzwe na Landry Ndikumana na Nsanzimfura Keddy.

Ni mu gihe ikipe ya Rayon Sports FC yishyurirwa na Biramahire Abedy watsinze ibitego bibiri byombi

Kuri uyu wa Gatatu kandi habaye umukino wahuje Police FC na As Kigali, warangiye iyi kipe ya Polisi y’u Rwanda ibonye intsinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe.

As Kigali ni yo yabanje igitego cya Emmanuel Okwi ku makosa y’umunyezamu Niyongira Patience, Police FC yishyurirwa na Bigirimana Abedi, mu gihe Elijah yatsinda igitego cya kabiri.

Uyu mukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi aho ku munota wa 9’ gusa Emmanuel Okwi yafunguye amazamu ku ruhande rwa As Kigali.

Police Fc yaje kwishyurirwa na Bigirimana Abedi ku mupira wari uvuye kwa Hakizimana Muhadjiri aho n’igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri cyagaragayemo kwataka gukomeye, n’ubundi kumpande zombi, ariko igitego kigakomeza kubura aho byategereje iminota 71’ ngo rutahizamu wa Police FC Ani Elijah wari winjiye mu kibuga asimbuye yatsinze igitego ku mupira yari ahawe na Didier.

Ku rundi ruhande mu karere ka Huye, haberaga umukino wahuzaga ikipe ya Mukura VS ndetse n’Amagaju FC.

Wari umukino mwiza wahuje aya makipe yombi akinira ku kibuga kimwe ndetse akaba aturuka mu Ntara imwe ari na cyo cyongereye ihangana hagati y’aya makipe yombi, ariko warangiye ikipe ya Mukura imaze iminsi yitwara neza itsinzwe ibitego 2-0, byatsinzwe na Dusane Jean Claude nna Masudi Narcisse.

Umukino usigaye mu mikino ibanza ya 1/4, uteganyijwe kuri uyu wa Kane, ubwo Gasogi United iba yakira APR FC saa 18h00.

Police yatsinze As Kigali mu mukino ufungura 1/4 cy’icy’Amahoro
Abedi yafashije Rayo Kwishyura nubwo habayeho kunganya

J.Claude KANYIZO& Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 2 =

Previous Post

La France en RD Congo

Next Post

Ibyibanzweho mu biganiro Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan yagiranye n’Ubuyobozi bwa RDF

Related Posts

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Hatangajwe ibyemezo byafatiwe abasifuzi bayoboye imikino yazamuye impaka irimo uwa APR na Mukura

by radiotv10
23/10/2025
0

Komisiyo ishinzwe imisifurire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje ibyemezo bishya bifitanye isano n’imikino ibiri ya Shampiyona iheruka...

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

Rugema Jocyline bakunze kwita 'Mado' yeguye ku mwanya w’ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon Sports FC, urwego ruhurije hamwe za...

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

Kigali igiye kwakira ibindi birori by’umukino w’amagare nyuma ya UCI Road World Championships

by radiotv10
22/10/2025
0

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali wakiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare, uyu Murwa Mukuru w’u Rwanda ugiye no kwakira ibirori byo guhemba...

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

Ibidasanzwe ku modoka nshya y’akataraboneka Rutahizamu ukomeye ku Isi Haaland yaguze

by radiotv10
21/10/2025
0

Rutahizamu Erling Haaland ukinira ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza, yaguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Lamborghini ifite...

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

Mukura yanditse yerura ko itishimiye imisifurire mu mukino wayo na APR

by radiotv10
22/10/2025
0

Ikipe ya  Mukura Victory Sports & Loisir yandikiye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERAFA) isaba ko hakorwa isuzumwa ku misifuriye...

IZIHERUKA

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi
AMAHANGA

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

by radiotv10
24/10/2025
0

Rutsiro: Ibyabanjirije inkuru y’akababaro ku mugabo n’umwana we muto birakekwa ko ari byo nyirabayazana

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

24/10/2025
Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Trump yavuze icyumvikana nk’igitangaza kidasanzwe azakora naramuka yongeye gutorwa

Ingaruka z’ibihano bishya bya Trump zahise zigaragaza ku isoko ry’igicuruzwa gifatiye runini byinshi ku Isi

24/10/2025
Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

24/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

24/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyibanzweho mu biganiro Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan yagiranye n’Ubuyobozi bwa RDF

Ibyibanzweho mu biganiro Umugaba Mukuru w’Ingabo za Jordan yagiranye n’Ubuyobozi bwa RDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Impanuka ikomeye yatewe n’ipikipiki yatumye benshi bitaba Imana mu Buhindi

Rutsiro: Umugabo wari wagiye kwivuza yatashye yakirwa n’inkuru y’incamugongo

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.