Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Uwakiniye Ikipe y’Igihugu utakiba mu Rwanda yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we

radiotv10by radiotv10
03/03/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Uwakiniye Ikipe y’Igihugu utakiba mu Rwanda yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we
Share on FacebookShare on Twitter

Uwakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Iradukunda Jean Bertrand usigaye atuye muri Canada, yasezeranye n’umukunzi we wo muri iki Gihugu yimukiyemo.

Bertrand wahagaritse ruhago akajya gutura muri Canada mu mwaka wa 2023, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ari kumwe n’umukunzi we, ariko ntiyagira byinshi atangaza, uretse kugaragaza uturangabyiyumviro ko yihebeye uyu mukunzi we.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, yemeza ko uyu wahoze ari rutahizamu w’amakipe atandukanye yamaze gusezerana mu mategeko n’umukunzi we witwa Lydie ndetse ko bitegura no gukora indi mihango y’ubukwe izanabera mu Rwanda.

Jean Bertrand bamwe banazi nka Kanyarwanda, yavuze ko yasezeranye n’umukunzi we tariki 28 Gashyantare 2025. Ati “Turateganya kuza mu Rwanda tugakora ubukwe buzitabirwa n’imiryango yacu.”

Iri sezerano ry’imbere y’amategeko hagati ya Jean Bertrand na Lydie, uyu wahoze akina ruhago yatangaje ko ryabereye i Quebec muri Canada.

Jean Bertrand Iradukunda yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda, arimo APR FC, Gasogi United yaje no kuvamo akerecyeza hanze ariko agahita agaruka akanyura mu yandi makipe mu Rwanda nka Kiyovu Sports na Musanze FC yavuyemo ari bwo yahise yerecyeza muri Canada.

Ni umukinnyi wasezeye ruhago bigatungura benshi dore ko yari agifite imbaraga zo kuyiconga, ndetse bamwe bamubona nk’uwari ugifite igihe kinini cyo gukina.

Yakiniye Amavubi
Iradukunda Jean Betrand n’umukunzi we barebana akana ko mujisho

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 − 5 =

Previous Post

Harakekwa indi mpamvu y’isezera ry’umwe mu batoza ba Rayon itandukanye n’iyatangajwe

Next Post

Ikirego DRCongo iregamo Sosiyete ya Apple cyatewe ishoti mu Bufaransa

Related Posts

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

by radiotv10
22/12/2025
0

Ubuyobozi bw'ikipe ya Rayon Sports bwemeje ku mugaragaro umutoza mushya, Bruno Ferry, ukomoka mu Bufaransa, nyuma yo gushyira umukono ku...

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

IFOTO: Cristiano ku myaka 40 yagaragaje ko umubiri we ucyubakitse bishyitse

by radiotv10
19/12/2025
0

Rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yagaragaje ifoto avuye mu bwotero (Sauna) yerekana uburyo yubatse umubiri mu buryo bwihariye. Ni...

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

Umutoza mushya wa Rayon akigera i Kigali atanze ubutumwa bunyura Abakunzi b’iyi kipe

by radiotv10
19/12/2025
0

Umufaransa Bruno Ferry wageze mu Rwanda aje gutangira akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yifuza gukorana amateka...

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

Hagiye hanze amakuru y’umwuga rurangiranwa Cristiano Ronaldo ashobora kuzerekezamo nyuma ya ruhago

by radiotv10
19/12/2025
0

Hari amakuru avuga ko ubwo Cristiano Ronaldo azaba arangije amasezerano ye muri Al Nassr muri 2027 ashobora guhindura ubuzima akajya...

Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

by radiotv10
18/12/2025
0

Umunyamabanga akaba n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko nta gahunda iyi kipe ifite yo gusinyisha Umunya-Misiri Ali Ismael...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
MU RWANDA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikirego DRCongo iregamo Sosiyete ya Apple cyatewe ishoti mu Bufaransa

Ikirego DRCongo iregamo Sosiyete ya Apple cyatewe ishoti mu Bufaransa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.