Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imitwe ya Politiki mu Rwanda yagize icyo yizeza Leta muri ibi bihe bitoroshye

radiotv10by radiotv10
07/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Imitwe ya Politiki mu Rwanda yagize icyo yizeza Leta muri ibi bihe bitoroshye
Share on FacebookShare on Twitter

Abayobozi b’imwe mu mitwe ya Politiki yo mu Rwanda, biyemeje gusenyera umugozi umwe mu gushyigikira Leta gukaza ingamba z’ubwirinzi kubera inzitizi z’ibishaka guhungabanya umutekano w’iki Gihugu, banayisezeranya kuyiba hafi muri ibi bihe amwe mu mahanga akomeje kugifatira ibihano.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’Akarere, General (Rtd) James Kabarebe yarimo atanga imbere y’abagize imitwe ya Politiki mu Rwanda, yagarutse ku mpungenge u Rwanda rufite ku mutekano waryo.

Imbwirwaruhame z’Abakuru b’ibihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi, zumvikanamo umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, zatumye u Rwanda rutangira gushyiraho ingamba z’ubwirinzi.

Gen (Rtd) Kabarebe ati “Muri iyo minsi yaba Perezida Tshisekedi inshuro zigeze muri eshatu yavuze ko intego ye ari ugukuraho Leta y’u Rwanda. Perezida w’u Burundi muri iyo minsi ajya Kinshasa abwira urubyiruko ko azafasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Mu gihe abo bose bavuze ko bazakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda n’izindi ngabo mu miryango itandukanye zikaza muri DRC ni ukuvuga ko ubushotoranyi buri ku rundi rwego.”

Abayobozi b’Imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, na bo bagaragaza ko bamaze kunga ubumwe na Leta mu kuyishyigikira ku cyemezo cyo gushyiraho ingamba z’ubwirinzi mu gukaza umutekano warwo.

Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije ‘Green Party of Rwanda’ Dr Frank Habineza avuga ko bashyize hamwe mu gushyigikira kurinda ubusugire bw’Igihugu.

Ati “Ndagira ngo abatwumva bose bamenye ko Abanyarwanda twese turi umwe kandi turi kumwe twese turaharanira ubusugire bw’Igihugu cyacu n’umutekano wacu.”

Umuvugizi w’Ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda, Alphonse Nkubana avuga ko ashyigikigiye cyane ingamba z’ubwirinzi zashyizweho na Leta y’ u Rwanda mu kurinda ubusugire bw’Igihugu.

Anenga abanenga u Rwanda gushyiraho izo ngamba z’ubwirinzi, ndetse bamwe bakanarufatira ibihano, ngo ni uko iki Gihugu cyanze gukuraho izo ngamba.

Ati “Ni nk’uko umuntu yazana umuhoro cyangwa inkota aje kugutema, ugakinga ukuboko. Yarangiza akabarara ngo kuki utakinze ijosi ngo ndice. Ni nkacyo baba bari kutubwira.”

Bimwe mu Bihugu by’amahanga bishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 umaze kwigarurira intara ibice binyuranye mu Ntara za Kivu zombi; iya Ruguru n’Epfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

U Rwanda na rwo ruhakanira kure ibi birego aho rukomeje kugaragaza ko ntaho ruhuriye n’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa DRC.

Abayobozi b’Imitwe ya Politiki bavuga ko bari kumwe na Leta
Dr Frank Habineza yavuze ko ubufatanye ari ngombwa

NTAMBARA Garleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Kigali: Umuturage akurikiranyweho gukubitisha imbago ukora mu butabera amusanze ku kazi ke

Next Post

U Rwanda rwaganiriye n’ikindi Gihugu cy’i Burayi ku byo muri Congo

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwaganiriye n’ikindi Gihugu cy’i Burayi ku byo muri Congo

U Rwanda rwaganiriye n'ikindi Gihugu cy’i Burayi ku byo muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.