Monday, September 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Cyera kabaye Congo yavuye ku izima yemera ibyo yari yaranze hagati yayo na M23

radiotv10by radiotv10
12/03/2025
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Angola, byatangaje Perezida w’iki Gihugu, João Manuel Gonçalves Lourenço, azayobora ibiganiro bizahuza Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23 bigamije imishyikirano yo gushaka amahoro.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Werurwe 2025 na Perezidansi ya Angola, Igihugu gisanzwe ari umuhuza mu hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, mu bibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Itangazo rya Perezidansi ya Angola, rivuga ko Perezida Lourenço  wa Angola nk’Umuhuza mu bibazo byo mu burasirauba bwa DRC “azatangiza ibiganiro imbonankubone bya M23, n’intumwa za DRC, mu biganiro bizabera i Luanda mu minsi micye iri imbere, mu rwego rw’imishyikirano igamije amahoro ya kiriya Gihugu cy’ikivandimwe.”

Ni ibiganiro bigiye kuba bwa mbere kuva Angola yahabwa inshingano z’ubuhuza muri ibi bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Ibi biganiro bigiye kuba nyuma yuko Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi agiriye uruzinduko i Luanda muri Angola, ndetse Perezidansi y’iki Gihugu-Angola, ikaba yatangaje ko ari umusaruro w’uru ruzinduko.

Perezida wa DRC, Félix Tshisekedi yakunze kuvuga kenshi ko adateze kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 yamaze kwita uw’iterabwoba, igihe cyose azaba akiri Umukuru wa kiriya Gihugu.

Ni mu gihe amahanga kimwe n’inama zose ziga ku bibazo bya Congo, bemezaga ko ntahandi hava umuti wabyo atari mu biganiro byahuza ubutegetsi bw’iki Gihugu n’uyu mutwe.

Ibi biganiro kandi bigiye kuba nyuma yuko uyu mutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye mu burasirazuba bwa DRC, muri Kivu zombi, birimo Imijyi ya Goma n’uwa Bukavu, yombi ifatwa nk’imirwa Mikuru y’izi Ntara za Kivu zombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =

Previous Post

Ikijyanye muri Sudani y’Epfo abasirikare b’umutwe udasanzwe w’Ingabo za Uganda

Next Post

Dore uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bahagaze mbere yo guhamagarwa kw’Amavubi

Related Posts

Amakuru agezweho i Masisi mu mirwano ya AFC/M23 na Wazalendo

Amakuru agezweho i Masisi mu mirwano ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
08/09/2025
0

Nyuma y’imirwano yirije umunsi wose hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’aba Wazalendo, iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

Indege ya Sosiyete y’u Bwongereza yategetswe kugwa by’igitaraganya

Indege ya Sosiyete y’u Bwongereza yategetswe kugwa by’igitaraganya

by radiotv10
08/09/2025
0

Indege yo mu bwoko bwa Boeing ya sosiyete y’u Bwongereza ya ‘British Airways’, yategetswe kugwa vuba na bwangu ku kibuga...

Muri Congo hemejwe amakuru y’igaruka ry’icyorezo cya Ebola hanatangazwa umubare w’abo kimaze guhitana

Muri Congo hemejwe amakuru y’igaruka ry’icyorezo cya Ebola hanatangazwa umubare w’abo kimaze guhitana

by radiotv10
05/09/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeje ko abantu 15 bamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola, nyuma yuko cyongeye...

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

Ibikubiye mu itangazo ryasohowe na AFC/M23 ku biri kubera muri Uvira na Ituri

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 riravuga ko ridashobora kwihanganira na busa imvugo zibiba urwangano zikomeje gukaza ubukana muri Uvira na Ituri no...

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

IFOTO: Hagaragajwe ikimenyetso gishimangira ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwinjira muri Congo guhangana na AFC/M23

by radiotv10
04/09/2025
0

Ubuyobozi bwa Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwashimangiye ko abasirikare b’u Burundi bakomeje kwisuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya...

IZIHERUKA

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?
MU RWANDA

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?

by radiotv10
08/09/2025
0

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

08/09/2025
Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

08/09/2025
Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye Abambasaderi bashya b’u Bufaransa na Misiri basimbuye abarangije inshingano

08/09/2025
Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi

Minisitiri yateye molare abanyeshuri batangiye amasomo anaha umukoro ababyeyi

08/09/2025
Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

Amakuru mashya: Herekanywe abakekwaho kuzengereza abantu kuri Telefone bariye amafaranga y’abarimo abakozi b’Imana

08/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Dore uko abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze bahagaze mbere yo guhamagarwa kw’Amavubi

Dore uko abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bahagaze mbere yo guhamagarwa kw’Amavubi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Haravugwa iki ku Banyamakuru bo kuri YouTube baherutse gufungwa?

Abazi nyakwigendera Lt.Gen.Kabandana watabarutse bagize ibyo bamuvugaho azibukirwaho

Iburengerazuba: Umuturage yasannye ikiraro gihuza uturere tubiri urujya n’uruza rwongera gusagamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.