Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyuma y’impanuka ikomeye y’imwe mu modoka zitwara abagenzi Polisi yahise iganiriza Abashoferi bazo

radiotv10by radiotv10
14/03/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyuma y’impanuka ikomeye y’imwe mu modoka zitwara abagenzi Polisi yahise iganiriza Abashoferi bazo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali habereye impanuka yakomerekeyemo abantu barenga 20 y’imodoka zirimo itwara abagenzi, Polisi y’u Rwanda yaganirije abashoferi b’imodoka z’abagenzi, ibereka ibyo bagomba kwitwararikaho n’ibyo kubahiriza.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Werurwe 2025, mu bukangurambaga bw’Umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’.

Muri ubu bukangurambaga bwabereye mu kigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare) ya Nyabugogo, mu Karere ka Nyarugenge, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yagaragarije abo bashoferi ishusho y’umutekano wo mu muhanda, ababwira ko hakwiye gufatwa ingamba zihamye zizatanga umusaruro mu gukumira impanuka bigizwemo uruhare n’abakoresha umuhanda cyane cyane abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Ni ibiganiro bibaye nyuma y’umunsi umwe mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge habereye impanuka ikomeye y’imodoka zirimo itwara abagenzi, yakomerekeymo abantu 23, aho bikekwa ko byaturutse ku makosa y’umushoferi w’iyi modoka yo mu bwoko bwa Bisi.

SP Emmanuel Kayigi yagize ati “Inyinshi mu mpanuka ziba ziterwa no kugendera ku muvuduko urenze uwagenwe, ubusinzi, kwihuta mutanguranwa abagenzi ngo mukore inshuro nyinshi, gucomokora akagabanyamuvuduko, umunaniro, kunyuraniraho ahatemewe, kugenda muvugira kuri telefoni, guhugira mu kubara amatike y’abo mwatwaye, uburangare n’ibindi.”

SP Kayigi yibukije abashoferi ko ubuzima bw’abagenzi batwara buba buri mu biganza byabo, ko mu gihe bananiwe cyangwa batameze neza bajya babibwira abakoresha babo bakabaruhura, ikindi bakirinda amakosa bajya bakora yo guhaguruka batagenzuye ko imodoka zabo nta kibazo zifite icyo aricyo cyose mbere y’uko bafata urugendo.

Yagize ati “Turabasaba gutwara neza abaturage no kubaha serivisi nziza inoze mukabigira inshingano kugira ngo mugereyo amahoro kandi mukagira umuco wo gucyaha bamwe muri mwe bakora amakosa kuko baba basebya umwuga wanyu.”

Yanibukije abagenzi kandi ko nabo ari bamwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, ko badakwiriye kurebera amakosa akorwa n’abashoferi mu gihe babatwaye kuko bafite uburenganzira bwo kubibabuza, bakwanga bakabimenyesha inzego zibishinzwe cyane ko iyo impanuka ibaye, ari bo ba mbere igiraho ingaruka.

SP Kayigi yabasabye ko mu gihe hari umwe mu bagenzi ugaragaje imyitwarire itari myiza ku buryo babona yabangamira urugendo rwabo bikaba byateza impanuka, bajya bamukuramo mbere y’uko bahaguruka cyangwa mu gihe bari mu nzira bagenda bakajya bahita bihutira kubimenyesha Polisi.

SP Kayigi yibukije abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi ko baba bafite mu biganza byabo ubuzima bw’abo batwaye
Yabasabye kuzajya bakura mu modoka umugenzi wagaragaje imyitwarire yabangamira abandi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + twenty =

Previous Post

Hagaragajwe ko hakiri urwijiji ku biganiro bivugwa hagati ya M23 n’ubutegetsi bwa Tshisekedi

Next Post

Min.Nduhungirehe yakomoje ku mvano y’ihagarikwa ry’ubutumwa bw’Ingabo za SADC muri Congo

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika
AMAHANGA

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

23/01/2026
Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibyo Minisitiri wo mu Bwongereza yavuze ku wo mu Rwanda byatumye hasabwa ibisobanuro

Min.Nduhungirehe yakomoje ku mvano y’ihagarikwa ry’ubutumwa bw’Ingabo za SADC muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.