Wednesday, January 21, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwemeje ko rwitabiriye ibiganiro byiga ku muti w’ibibazo bya Congo

radiotv10by radiotv10
17/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Guverinoma y’u Rwanda n’iya Afurika y’Epfo zahise zivugana zigira n’ibyo zemeranyaho
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye inama yo ku rwego rw’abaminisitiri bo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uw’Ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yiga ku bibazo byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni inama ibera i Harare muri Zimbabwe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, ihuza Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bo mu Bihugu bigize iyi Miryango (EAC na SADC).

Iyi nama ije ikurikira indi yabaye kuri iki Cyumweru tariki 16 Werurwe 2025 yitabiriwe n’abayobozi mu Nzego za Gisirikare mu Bihugu bigize iyi Miryango, aho u Rwanda rwahagarariwe n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga ari kumwe n’Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Stanislas Gashugi ndetse n’Umuyobozi Ushinzwe Ubutasi muri RDF, Col Regis Gatarayiha.

Mu butumwa bwari bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda mu ijoro ryacyeye, bwavuze ko iyi nama y’Abasirikare bakuru bo mu Bihugu bigize EAC na SADC, ikurikirwa n’indi iba none yo ku rwego rw’Abaminisitiri, igomba gusuzumirwamo raporo y’ibyaganiriweho mu nama z’Abakuriye Ingabo ndetse ikanasuzumirwamo ishyirwaho ry’Urwego rushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ifatirwa mu mu biganiro bihuriweho n’iyi miryango yombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yemereye Ikinyamakuru cyitwa Igihe ko yageze i Harare muri Zimbabwe ahagomba kubera iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri.

Iyi nama kandi yabanjirijwe n’indi yabereye i Nairobi muri Kenya mu cyumweru gishize yahuje ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’ab’Ingabo bo mu Bihugu bigize EAC, aho u Rwanda rwahagarariye na Amb. Olivier Nduhungirehe ndetse na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Iyi nama y’i Nairobi kandi yanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Thérèse Kayikwamba Wagner .

Olvier Nduhungire ubwo yari muri iyi nama y’i Nairobi, yavuze ko u Rwanda rushyigikiye ibyemerejwe mu nama yo ku ya 24 Gashyantare yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania y’Abakuru Ingabo z’Ibihugu byo mu miryango ya EAC na SADC ku bijyanye no guhagarika imirwano yo mu burasirazuba bwa DRC.

Iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri iterana kuri uyu wa Mbere, ibaye mbere y’umunsi umwe hakaba ibiganiro bya mbere biteganyijwe hagati ya Guverinoma ya Congo Kinshasa n’umutwe wa M23.

Amb. Nduhungirehe na Marizamunda bari bitabiriye iyi nama yabaye mu cyumweru gishize

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 3 =

Previous Post

Rubavu: Bavuze ibitabashimisha bituma hari abajya ku Kagari bagasanga katakiri aho gasanzwe

Next Post

America yatangaje impamvu imwe yatuma ihagarika ibitero yatangije ku mutwe uteye impungenge

Related Posts

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo Murenge wa Nyamwumva, mu Karere ka Rubavu bavuga ko kubona amazi meza bikiri ingorabahizi, kuko hari...

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

by radiotv10
21/01/2026
0

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n'abajura...

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

by radiotv10
21/01/2026
0

Many people focus on how many hours they sleep, but they forget something very important: when they sleep. Sleep timing...

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

by radiotv10
20/01/2026
0

Social media is part of our everyday life. It helps us connect with people, share information, and express ourselves. However,...

IZIHERUKA

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima
IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

by radiotv10
21/01/2026
0

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

21/01/2026
How Sleep Timing Affects Your Whole Day

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

21/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

20/01/2026
Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

Dear Gen Z, do we ever think about the impact of what we say or post on social media?

20/01/2026
Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

Uganda Elections: Observers of GEOM Note Challenges, But Vote Declared Free and Fair

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
America yatangaje impamvu imwe yatuma ihagarika ibitero yatangije ku mutwe uteye impungenge

America yatangaje impamvu imwe yatuma ihagarika ibitero yatangije ku mutwe uteye impungenge

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rubavu: Hari aho kubona amazi bibamo ingaruka zigera no ku kubura ubuzima

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

How Sleep Timing Affects Your Whole Day

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.