• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

radiotv10by radiotv10
21/01/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye, byamenyekanye ko afunganywe n’abakobwa batatu, bivugwa ko bamushakiraga abo bana, akabishyura amafaranga.

RIB yafunze umwarimu muri Kaminuza Dr. Manirakiza Benjamin w’imyaka 41 y’amavuko akaba akurikiranyweho ibyaha bitatu (3); icyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri yisumbuye abashukisha amafaranga,icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi, no gucura umugambi wo gukora icyaha.

Uyu mwarimu kandi afunganywe n’abandi bantu UMUHOZA Hamida , INEZA Fidella , Mucyo Vanessa nabo bakurikiranyweho gucura umugambi wo gukora icyaha ndetse no gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi.

Abaregwa bafungiye kuri RIB Station Rwezamenyo mu gihe dosiye yoherejwe mu bushinjacyaha tariki ya 16 Mutarama 2026.

Uko ibyaha byakozwe (Mondus Operandi)

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye uyu mwarimu yagiye yishyura amafaranga abana b’abakobwa b’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye (Secondaire) hanyuma akabasambanya.

Abo bafunganywe aribo INEZA FIDELLA, wiga mw’ishuri ry’imyuga riherereye muri Nyarugenge, MUCYO VANESSA ukora mu Kabari gaherereye i Nyamirambo na UMUHOZA Hamida ukora muri Massage I Nyamirambo.

Aba uko ari batatu (3) bahuriye kukuba bose barasambanaga na DR MANIRAKIZA BENJAMIN hanyuma akabasaba ko bamushakira abana abato, hanyuma akajya abishyura amafaranga bo bita ngo ni aya “plot” (commission) ari hagati 5,000- 20,000 Frw.

Bose umwe ku giti cye yagiye amuhuza n’abakobwa b’abanyeshuri baturutse mu bigo bya secondaire bitandukanye, birimo n’iby’i Kigali, hanyuma akabishyura.

Ibyaha bakurikiranyweho

Kuri Dr. Manirakiza Benjamin akurikiranyweho;gusambanyaumwana, icyaha giteganywa n’ingingo ya 14 y’itegeko NÂş 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko NÂş 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

IGIHANO: Igifungo hagati y’imyaka 20 n’imyaka 25.

GUSHAKIRA INYUNGU MU MIBONANO MPUZABITSINA Y’UNDI, icyaha giteganywa n’INGINGO YA 24 itegeko NÂş 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.

Igihano: Igifungo hagati y’imyaka ibiri(2) n’imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni 3 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.

GUCURA UMUGAMBI WO GUKORA ICYAHA, icyaha giteganywa n’INGINGO YA 20 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

IGIHANO: Icyaha bihanishwa igihano giteganyirijwe icyaha cyacuriwe umugambi.

KURI UMUHOZA HAMIDA, ISIMBI FIDELLA, MUCYO VANESSA

GUCURA UMUGAMBI WO GUKORA ICYAHA, icyaha giteganywa n’INGINGO YA 20 y’itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

IGIHANO: Icyaha bihanishwa igihano giteganyirijwe icyaha cyacuriwe umugambi

GUSHAKIRA INYUNGU MU MIBONANO MPUZABITSINA Y’UNDI, icyaha giteganywa n’INGINGO YA 24 itegeko NÂş 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi.

IGIHANO: Igifungo hagati y’imyaka ibiri (2) n’imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda hagati ya miliyoni 3 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.

Itegeko NÂş 51/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye gukumira, kurwanya no guhana icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi mu Ngingo yayo ya 24 isobanura “Gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi” icyo aricyo.

Igira iti”Umuntu, agamije inyungu, ukora kimwe mu bikorwa bikurikira aba akoze icyaha cyo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi:

1. gushishikariza, koshya, kuyobya, kureshya, guhatira undi gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa gukoresha ubundi buryo hagamijwe kuyimushoramo;

2. GUTANGA IKIGUZI agamije ubwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa kugitangira undi muntu ngo ayikore;

3. Gucumbikira umuntu abizi neza ko aje gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina;

4. Gutangaza, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ko afasha ushaka gukora imibonano mpuzabitsina;

5. gufasha, guhagarikira cyangwa kurengera abizi ushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina;

6. kuyobora amazu akorerwamo ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi,

7. gushora imari muri bene ayo mazu cyangwa gucunga umutungo azi neza ko ukomoka kuri ayo mazu;

8. gutanga abizi ahantu ngo hakodeshwe kugira ngo hakorerwe ibikorwa byo gushakira inyungu mu mibonano mpuzabitsina y’undi;

UBUTUMWA 

Hari ibintu byateye mu rubyiruko cyangwa n’abandi bantu bafite imyitwarire idahwitse byitwa ngo ni “PASS” cyangwa ngo “PLOT” , bishatse kuvuga guhererekanya cyangwa gusunikira Umuntu ku wundi.

Mu kurwanya ibyaha, iyo ibyo byitwa PASS cyangwa gutanga PLOT, bikozwe n’umuntu mukuru abikora ku mwana, ni ukuvuga uwohereza Umwana ku muntu mukuru ngo basambane, hashobora kuvamo ibyaha bikurikira:

1. GUCURA UMUGAMBI WO GUKORA ICYAHA,

2. KUBA ICYITSO KU CYAHA CYO GUSAMBANYA UMWANA

3. GUSHAKIRA INYUNGU MU MIBONANO MPUZABITSINA Y’UNDI

Abantu barasabwa kubyitondera cyane, kuko RIB ntizabihanganira na gato abantu bazafatirwa muri byo bikorwa bigize ibyaha.

Gusa kandi biragayitse, gusanga Umuntu w’umurezi wiruka mu bikorwa nka biriya byo gusambanya abana. Biragayitse, kubona Umuntu ufite impamyabushobozi nk’iriya y’ikirenga, w’umurezi ujya mu bana ba secondaire; Ntabwo RIB izabihanganira.

Turasaba abantu bafite iyo myitwarire n’imigenzereze kubireka, naho ubundi amategeko azakurikizwa.

RIB irashimira kandi abantu bakomeje kudahishira abakora  ibikorwa nk’ibi bigayitse, isaba abantu gukomeza gutanga amakuru, ntibigire ntibindeba.

Ivomo: Ukweli Time

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × four =

Previous Post

Intumwa z’Ingabo z’u Rwanda zagiye gutsura umubano mu bya gisirikare n’Igihugu cyo mu majyaruguru y’Afurika

Next Post

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Related Posts

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

Next Post
Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Perezida w’inzibacyuho wa Rayon yageneye ubutumwa aba-Rayon bihebye bagakura amaso ku Gikombe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

How people stay financially stable

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.