Wednesday, April 8, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi

radiotv10by radiotv10
21/01/2026
in MU RWANDA
0
Gisagara: Imyitwarire itamenyerewe yadukanywe n’abajura iri gutuma bamwe bakeka ibindi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bo Murenge wa Save mu karere ka Gisagara, bavuga ko ubujura bumaze gufata intera ku buryo hari n’abajura badatinya kwinjira mu nzu bene yo bayirimo, bageramo bakarebana ntacyo bikanga, kandi inzego ntizigire icyo zikora, bigatuma bamwe bavuga ko wagira ngo babiherewe uburenganzira.

Aba baturage bavuga ko ubu bujura bumaze gufata indi ntera ku buryo bamwe babwibwamo ibyabo byose, bigatuma babaho mu bwoba bw’uko bashobora no kuhasiga ubuzima.

Niragire Christine, utuye mu mudugudu wa Kivumu mu kagari ka Rwanza, avuga ko abajura bamwibye ibikoresho byose yari atunze mu nzu.

Ati “Baraje biba byose mfite mu nzu. Ubu mbayeho mpangayitse kuko sinzi niba ubutaha batazangirira nabi bakantwara ubuzima, kuko buri munsi barantera bakanyiba.”

Si uyu mubyeyi wenyine ugaragaza iki kibazo, kuko n’abandi baturanyi be bavuga ko kwibwa bimaze kuba ibisanzwe, ku buryo bamwe batangiye kubifata nk’ikibazo cyaburiwe igisubizo.

Mukabutera ati “Jye baraje bantoborera inzu nshiduka bangezeho mu nzu mvuza induru bariruka. Inaha wagira ngo abajura bafite uburenganzira bwo kwiba, kuko buri rugo usanga rutaka kwibwa.”

Uwimana ati “Twebwe hano turibwa kenshi. Abajura baragenda bagaruka, kandi usanga bamwe muri bo barangwa n’urugomo. Turasaba ko umutekano wakazwa.”

Aba baturage bavuga ko icyongera ubu bujura ari inzoga z’inkorano, aho bamwe mu bazikoresha bashaka amafaranga binyuze mu kwiba no gutega abantu.

Ku ruhande rw’inzego z’umutekano, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamazi, yavuze ko Polisi iri maso kandi hari abantu bamaze gufatwa.

Ati “Hari batanu mu bakekwaho gukora ibi bikorwa muri aka gace bafashwe, bashyikirijwe ubugenzacyaha kandi bari gukurikiranwa. Turaburira abishora mu bikorwa nk’ibi ko inzego z’umutekano zitazabihanganira na gato.”

Ku bijyanye n’inzoga zitemewe, Umuyobozi w’Umurenge wa Save, Murenzi Agustin, avuga ko ubuyobozi bwahagurukiye iki kibazo, hagashyirwa imbaraga mu kuzirwanya hagamijwe gukemura burundu ikibazo cy’ubujura.

Ati “Twashyize imbaraga mu guhashya inzoga z’inkorano ku buryo zagabanutse, ariko turi gukora ibishoboka ngo n’udusigisigi dusigaye turwanye ducike burundu.”

Abaturage basaba ko umutekano wakomeza gukazwa, abafashwe bagahanwa by’intangarugero, kugira ngo babashe gukomeza ibikorwa byabo by’iterambere bafite umutekano usesuye.

Abaturage bavuga ko abajura babarembeje

Basaba inzego kugira icyo zikora mu maguru mashya

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 13 =

Previous Post

Icyo Itorero rimwe mu Rwanda ritangaza ku buhanuzi bwateje impaka buvugwa mu rusengero rwaryo

Next Post

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Related Posts

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya ‘Jenoside yakorewe Abatutsi’, yashyize ikoresha iyi mvugo...

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

by radiotv10
08/04/2026
0

The United States of America which had previously resisted using the officially recognized term “Genocide against the Tutsi,” has now...

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

Hatanzwe umuburo ku batumbagije ibiciro by’ingendo mu Rwanda bakishyuza amafaranga ahabanye n’ayatangajwe

by radiotv10
08/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, ruraburira abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, ko abishyuza amafaranga menshi ku biciro biherutse gutangazwa, babihanirwa....

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

Bimwe mu byabaye tariki 08/04/1994: Paul Kagame yatangije intambara kuri Leta yakoraga Jenoside

by radiotv10
08/04/2026
0

Tariki 08 Mata 1994 wari umunsi wa Kabiri Abatutsi batangiye kwicwa nyuma y’uko Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi itanze amabwiriza...

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwibuka32: Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

by radiotv10
08/04/2026
0

Mu Bubiligi, mu murwa mukuru i Brussels muri Komine ya Woluwe-Saint-Pierre, Abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda na bamwe mu bayobozi mu...

IZIHERUKA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje
MU RWANDA

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

by radiotv10
08/04/2026
0

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

08/04/2026
Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

08/04/2026
Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

Ni iki cyatumye Congo yanga kwakira abasirikare 5.000 ba FARDC barekuwe na AFC/M23

08/04/2026
Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

Eng.-For the first time, the U.S. has used the official term “Genocide against the Tutsi”

08/04/2026
AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

AFC/M23 yungutse undi muyobozi mu bya politiki wahoze mu ishyaka rya Tshisekedi

08/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyemezo ishobora gufata nyuma yuko ivuye Uvira ibintu bikadogera

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Bwa mbere America yari yarinangiye gukoresha inyito yemewe ya Jenoside yakorewe Abatutsi yayikoresheje

Amakuru mashya: Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli bihise bimanuka ku kigero cyo hejuru nyuma y’itangazwa ry’agahenge

Breaking: Korea ya Ruguru iravugwaho kurasa ibisasu bya rutura byahagurukije Ibihugu by’ibituranyi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.