Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku cyemezo cya M23 n’icya FARDC

radiotv10by radiotv10
24/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yishimiye icyemezo cyafashwe na M23 cyo kuvana ingabo zayo mu Mujyi wa Walikare mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro, ndetse n’icy’igisirikare cya DRC (FARDC) cyo guhagarika ibitero byacyo.

Umujyi wa Walikare muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru wari uherutse gufatwa n’Umutwe wa M23 mu cyumweru twaraye dusoje, aho uyu mutwe wari watangaje ko wafashe uyu mujyi nyuma y’ibikorwa by’ubunyamaswa byari bikomeje gukorwa na FARDC n’abambari bayo.

Ku wa Gatandatu tariki 22 Werurwe 2025, Ihuriro AFC/M23 ryashyize hanze itangazo rivuga ko mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bigamije kugarura amahoro, ryafashe icyemezo cyo kurekura uyu Mujyi wa Walikare.

Mu itangazo ry’iki cyemezo, AFC/M23 yari yahamagariye Leta n’imiryango inyuranye gushyiraho ingamba zigamije kwizeza umutekano abaturage bo muri uyu mujyi.

Iki cyemezo cyo kurekura Walikare, cyashimwe na Guverinoma y’u Rwanda, nk’uko bikubiye mu itangazo yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 23 Werurwe 2025.

Iri tangazo rifite umutwe ugira uti “U Rwanda rwishimiye intambwe imaze guterwa muri DRC”, ritangira rigira riti “U Rwanda rwishimiye itangazo rya M23 ryerekeye kuvana ingabo zayo mu gace ka Walikale, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’ibiganiro byo kugarura amahoro.”

Nanone u Rwanda “Rwishimiye kandi itangazo rya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo rivuga ko ibikorwa byose by’ibitero byakorwaga na FARDC na Wazalendo bihagaritswe.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga kandi ko iyemeje gukorana n’impande zose kugira ngo imyanzuro yafashwe yubahirizwe, by’umwihariko mu rwego rwo kubahiriza amasezerano nk’uko biteganywa n’Inama y’Abakuru b’lbihugu bya EAC na SADC hamwe n’izindi gahunda zigamije gukemura ibibazo binyuze mu nzira irambye ya politiki n’umutekano mu karere.

U Rwanda rwatangaje ibi mu gihe kuri uyu wa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, hateganyijwe Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize iyi Miryango ya EAC na SADC yiga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 3 =

Previous Post

Umushumba wa Kiliziya ku Isi bwa mbere yagaragaye mu ruhame kuva yaremba

Next Post

Kayonza: Hagaragajwe ibyo Abarokotse bifuza ko bikorwa mbere yo Kwibuka ku nshuro ya 31

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Hagaragajwe ibyo Abarokotse bifuza ko bikorwa mbere yo Kwibuka ku nshuro ya 31

Kayonza: Hagaragajwe ibyo Abarokotse bifuza ko bikorwa mbere yo Kwibuka ku nshuro ya 31

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.