Monday, December 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ibiteye amatsiko ku Mu-Dj uri mu bagezweho mu Rwanda uzwiho umwihariko ku Isi

radiotv10by radiotv10
26/03/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Ibiteye amatsiko ku Mu-Dj uri mu bagezweho mu Rwanda uzwiho umwihariko ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

DJ Lamper umwe mu bavangamiziki bagezweho mu Rwanda unazwiho gucurangira ahantu hatandukanye ku Isi bikanyura benshi, yatuganirije aduhishurira byinshi, yaba mu mwuga we n’uko yawinjiyemo no mu buzima bwite.

Amazina ye bwite ni Eric Lamperti, akaba umwe mu ba DJ bagezweho mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi ku Isi, akundirwa ubuhanga bwe mu kuvangavanga imiziki yaba mu birori no mu tubyiniro.

DJ Lamper amaze kubaka izina mu bakoresha imbuga nkoranyambaga kubera amashusho akunze kubasangiza, anyura benshi.

DJ Lamper afatira amashusho ahantu hatandukanye aba yatembereye akahacurangira, ibyo we ahamya ko ari uguhuza ubukerarugendo n’umwuga we wo kuvanga umuziki.

Uyu muvangamiziki, avuka kuri Se w’Umutaliyani na Nyina w’Umunyarwandakazi, ubu akaba yarimukiye mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, DJ Lamper yavuze ko ashimira umuvandimwe we (mukuru we) wamukundishije kumva umuziki, byaje kumuviramo umwuga wo kuvanga imiziki, ubu bikaba bimutunze.

Mu mwa wa 2014 ni bwo DJ Lamper yatangiye ibyo kuvangavanga imiziki mu Butaliyani mu kabyiniro kazwi kitwa Latin Club of Milan.

Avuga ko nubwo gufata amashusho atembera ahantu hatandukanye bigoye ndetse harimo imvune zitandukanye, ariko byamufashije kuzamura izina rye.

Uyu mu DJ yavuze ko nyuma yo kubona ko abantu benshi bishimira ibyo akora ariko bakaba badakunze kumubona mu bitaramo, yifuje gushimisha abakunzi be.

Ati “Nubwo abantu benshi badakunze kumbona mbacurangira imbonankubone, nafashe icyemezo cyo gutegura ibitaramo ngarukakwezi bizajya bimpuza n’abakunzi banjye.”

Dj Lamper, muri ibi bitaramo ararikira abakunzi be, azatangirira ku gitaramo yise ‘ATMOSPHERA’ azafatanyamo n’abandi ba Deejayz barimo Dj Ninny na K’Ru.

Khamiss SANGO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − one =

Previous Post

Umukinnyi ukomeye w’ikipe iherutse gukina n’u Rwanda yazamuye urwenya nyuma y’amakuru yamenye

Next Post

General Muganga yibukije ipfundo ry’umubano w’Ingabo z’u Rwanda-RDF n’iza Uganda-UPDF

Related Posts

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

Bamporiki wabaye muri Guverinoma y’u Rwanda yitabiriye umuhango wo gusezerana w’Umuhanzi Niyo Bosco

by radiotv10
11/12/2025
0

Edouard Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda, yagiye gushyigikira umuhanzi Niyo Bosco, mu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umugore...

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuhanzikazi Alyn Sano yabajijwe niba akiri isugi, abanza gutungurwa no kuba uwari ubimubajije atinyuka kubimubaza, amusubiza na we amubaza niba...

IZIHERUKA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi
AMAHANGA

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

by radiotv10
14/12/2025
0

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

14/12/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

13/12/2025
Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
General Muganga yibukije ipfundo ry’umubano w’Ingabo z’u Rwanda-RDF n’iza Uganda-UPDF

General Muganga yibukije ipfundo ry’umubano w’Ingabo z’u Rwanda-RDF n’iza Uganda-UPDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugabo wari umaze iminsi mu gikorwa cyari cyakuye benshi imitima yatawe muri yombi

Bio Usawa Welcomes Global Health Strategist, Professor Prashant Yadav, as Chair of Its Global Access and Health Equity Advisory Board

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.