Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, kagiye guterana mu nama yiga ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda.
Amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 27 Werurwe 2025, avuga ko “Minisitiri Olivier Nduhungirehe ari i New York, aho aza gutanga ubutumwa mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro uyu munsi saa kumi ku isaha yo mu Rwanda.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, ikomeza ivuga ko iyi nama iza kugaruka ku bibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri aka gace (MONUSCO).
Iyi Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, gateranye nyuma y’iminsi ibiri Abakuru b’Ibihugu bigize Imiryango ya EAC na SADC bakoze inama na yo yigaga ku bibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
Iyi nama yafatiwemo imyanzuro inyuranye irimo ishyirwaho ry’abahuza mu gushaka umuti w’ibi bibazo, ari bo Olusegun Obasanjo wigeze kuba Perezida wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Kgalema Motlante wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wabaye Perezida wa Repubulika ya Centrafrique na Sahle-Work Zewde wigeze kuba Perezida wa Ethiopia.
Muri iyi nama kandi, Abakuru b’Ibihugu basabye abayoboye iyi Miryango (EAC na SADC) gutegura ikiganiro mu gihe kitarenze iminsi irindwi, bakaganira n’aba bahuza.
Umuryango w’Abibumbye ugiye kongera kuganira kuri iki kibazo, wakunze gushimangira ko ibibazo byo mu burasirazuba bwa DRC, bigomba gushakirwa umuti binyuze mu biganiro bya Politiki, ari na byo bishyizwe imbere n’iyi Miryango yombi yo ku Mugabane wa Afurika, DRC ibereye Umunyamuryango.
RADIOTV10