Tuesday, November 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Abateguye igitaramo cya Koffi bemeje ko ntakizagihagarika, abakirwanya bati “ni ugusonga abahohotewe”

radiotv10by radiotv10
01/12/2021
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Abateguye igitaramo cya Koffi bemeje ko ntakizagihagarika, abakirwanya bati “ni ugusonga abahohotewe”
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko hagaragaye bamwe bamagana igitaramo cya Koffi Olomide kizabera i Kigali mu Rwanda, Intore Entertainment yateguye iki gitaramo yavuze ko ntakizabuza iki gitaramo kuba mu gihe abakirwanya bahise bavuga ko ibi bisonga abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Hamaze iminsi humvikana bamwe mu baturarwanda bamagana ko umuhanzi w’Icyamamare Koffi Olomide aza gutaramira mu Rwanda kubera ibikorwa avugwaho byo guhohotera abari n’abategarugori birimo n’ibyo yahamijwe n’inkiko.

Umwe muri bo witwa Nsanga Sylvie ukomeje kurwanya ko iki gitaramo kiba, yatangaje ko afite icyizere ko ababishinzwe batazemera ko iki gitaramo kizaba ndetse ko n’iyo baba bemeye ko kiba, we n’abamushyigikiye bazajya kwigaragambya.

Kompanyi ya Intore Entertainment yateguye iki gitaramo, yashyize hanze itangazo imara impungenge abazitabira iki gitaramo ko ntakizagiharagarika.

Iri tangazo ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021, rivuga ko nka kompanyi y’imyidagaduro bizera inzego zifitiye ububasha ibijyanye n’ibikorwa bigize ibyaha ko bikemurwa binyuze mu nzira z’amategeko.

Iyi kompanyi kandi ivuga ko isanzwe yubaha ibijyanye n’uburinganire kandi ko yubaha igitsinagore. Iti “Ikindi kadi twubaha ibitekerezo n’uburenganzira bw’abakomeje gutanga ibitegerezo ku myidagaduro.”

Iri tangazo kandi rikomeza rigira riti “Nk’urwego rw’Imyidagaduro kandi twubaha ibihumbi by’abafana bagaragaje ko bifuza kuzitabira iki gitaramo kandi tuzakora ibishoboka kugira igitaramo cyo ku ya 04 Ukuboza 2021 kizabe kandi mu mutekano.”

Iri tangazo risoza rivuga ko nka kompanyi yigenga, bafite intego yo guhuriza hamwe abantu kandi ko bazakomeza kubiharanira.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 10 =

Previous Post

Nyagatare: Inka 10 z’umuturage umwe zirimo iyaraye ibyaye n’iyendaga kubyara zakubiswe n’Inkuba zihita zipfa

Next Post

Rulindo: Umugore akurikiranyweho kumena amazi ashyushye ku muhungu we ngo ashaka kumuca ku bujura

Related Posts

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

by radiotv10
10/11/2025
0

Nyuma yuko hagiye hanze amashusho y’umuhanzi Yampano, akomeje kuzamura impaka, amakuru aravuga ko kujya hanze kwayo bishobora kuba bifitwemo ukuboko...

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

by radiotv10
10/11/2025
0

Umusaza w’imyaka 72 wo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, wakoraga akazi ko gucukura imva, bamusanze ku nzira...

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

by radiotv10
10/11/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi Micky n’umukunzi we AG Promoter, basanzwe bazwiho imikino imenyerewe nka ‘Prank’, bamaze impungenge abashobora gukeka ko kwambikana...

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

by radiotv10
10/11/2025
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma...

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

Amakuru agezweho ku gusuzumisha ibinyabiziga bya moto bigiye kubaho bwa mbere mu Rwanda

by radiotv10
10/11/2025
0

Ikigo gisuzuma ubuziranenge bw'Ibinyabiziga by’umwihariko ibirimo moto zidakoresha amashanyarazi zizajya zipimwa imyuka zisohora, kigiye gutangira gukora, kikaba giherereye mu Murenge...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rulindo: Umugore akurikiranyweho kumena amazi ashyushye ku muhungu we ngo ashaka kumuca ku bujura

Rulindo: Umugore akurikiranyweho kumena amazi ashyushye ku muhungu we ngo ashaka kumuca ku bujura

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.