Saturday, June 7, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yagaragaje ahakwiye ubushishozi mu kwifashisha Ikoranabuha ry’Ubwenge Buhangano-AI

radiotv10by radiotv10
03/04/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yagaragaje ahakwiye ubushishozi mu kwifashisha Ikoranabuha ry’Ubwenge Buhangano-AI
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, AI (Artificial Intelligence) rikwiye kubyazwa umusaruro, ariko ko hari aho ridakwiye guhabwa umwanya munini, nko muri Politiki na Dipolomasi, kuko rishobora guteza akaga muri izi nzego.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 03 Mata 2025 ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga yiga ku Bwenge Buhangano AI, izwi nka ‘Global AI Summit on Africa’, iteraniye i Kigali.

Perezida Kagame yavuze ko ubu bwenge bw’ubukorano, buri kugira uruhare runini mu nzego zirimo ibikorwa byo guhanga udushya muri iki gihe, kandi bukihutisha umuvuduko w’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Ati “Mu nzego zinyuranye, umusaruro w’Ubwenge bw’Ubukorano, urigaragaza, gutuma haboneka umusaruro mwinshi, gutuma haboneka amakuru afatika mu gufata ibyemezo, no kugabanya kwibeshya kwa muntu.”

Gusa nanone iterambere ry’iri koranabuhanga rishya, rigenda rizamo imbogamizi zishingiye ku ihangana ry’Ibihugu bimwe bishaka kuryikubira, ku buryo umubare w’Ibihugu birushaho gutera intambwe muri iri koranabuhanga, ari muto.

Ati “Afurika ntishobora kwihanganira gusigara inyuma. Na yo igomba kujyana n’abandi, tugomba kujyana n’ibihe, tugakorana n’abandi ndetse tukanahangana, kuko ni inyungu zacu kubikora. Ni yo mpamvu turi hano.”

Yavuze kandi ko amahirwe ari muri iri koranabuhanga ryo guhanga udushya kuri uyu Mugabane wa Afurika, ari menshi, kandi ko iri koranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano, ryagira uruhare mu kubyihutisha no kwagura umusaruro ubivamo.

Umukuru w’u Rwanda yagaragaje ibigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo ibi bigerweho, birimo ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga.

Ati “Hatariho interineti yihuta ndetse n’umuriro w’amashanyarazi, Ubwenge bw’Ubukorano AI, ntabo bwabasha gukora.”

Yavuze ko ikindi gikwiye gukorwa, ari ukubaka ubushobozi bw’abantu ndetse n’inzego, babasha guhangana ku isoko ry’umurimo. Ati “Igikwiye kwibandwaho, ni uko Afurika igomba kugira abahanga mu bijyanye n’amakuru, abenjeniyeri n’inzobere mu bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga.”

Yakomeje avuga ko nubundi uyu Mugabane wa Afurika ufite ibyo byose, atanga urugero rwo mu Rwanda ko “Twatangije ibigo by’icyitegererezo bitandukanye biha urubyiruko rwacu ubumenyi bukenewe muri iyi mirimo. Abariho babyiruka bagomba guhabwa ubushobozi.”

Yavuze ko ikindi kigomba gushyirwamo imbaraga, ari uko Afurika igomba kwihutisha guhuza imbaraga, ku buryo imirongo migari muri iri koranabuhanga ry’ubwenge buhangano ya za Guverinoma y’Ibihugu bigize uyu Mugabane, igomba guhura ntinyuranye, bikanorohereza gushaka ubushobozi bwo gushora imari muri iri koranabuhanga.

Yavuze ko nubwo iri koranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano ryitezweho kuzanira ibyiza abantu, ariko hakiri byinshi rishobora no kwangiza birimo, ubuzima bwite bw’abantu ndetse n’umutekano.

Yavuze ko ubundi ikoranabuhanga ryagakwiye gukoreshwa mu byiza bikanatanga umusaruro, kandi ko abantu bakwiye kurikoresha mu byiza banigengesera. Ati “Ndizera ko twahuza imbaraga kugira ngo bishoboke.”

Yavuze ko abantu baramutse bahuje imbaraga, banashobora kuyobora iri koranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano mu nzira nziza.

Ati “Ubundi ntitwemerere AI ko yivanga cyangwa ngo iyobore ibya politiki yacu, dipolomasi yacu ndetse n’imikoranire yacu. Rimwe na rimwe bishobora guteza akaga igihe twakwemerera ko AI igira umwanya munini muri politiki yacu. Hari bimwe ishobora gutangamo umusaruro mwiza, ariko nanone hari ibibi ishobora gutuma bibaho.”

Yavuze ko igikwiye gushyirwamo imbaraga ari ugukorera hamwe no kwifashisha iri koranabuhanga rya AI mu kugabanya ubusumbane no gufasha abantu kubyaza umusaruro iri koranabuhanga.

Perezida Kagame yavuze ko AI igomba gukoreshwa mu byiza

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 3 =

Previous Post

AFC/M23 yagaragaje uko i Goma byifashe nyuma y’amezi abiri ibohowe

Next Post

Sadate wifuza kugura Rayon yavuze akayabo azayitangaho n’indi mishinga bamwe bafashe nk’urwenya

Related Posts

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, hatawe muri yombi umusore w’imyaka 20 nyuma yo gukekwaho gufata ku ngufu...

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

IZIHERUKA

Kigali: Ukurikiranyweho kwicisha inzara umwana we yabyemeye avuga ko yabitewe n’umujinya w’uko nyina yamumutanye
MU RWANDA

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

by radiotv10
07/06/2025
0

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

07/06/2025
Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

06/06/2025
Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sadate wifuza kugura Rayon yavuze akayabo azayitangaho n’indi mishinga bamwe bafashe nk’urwenya

Sadate wifuza kugura Rayon yavuze akayabo azayitangaho n’indi mishinga bamwe bafashe nk’urwenya

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore muto arakekwaho gusambanya ku manywa y’ihangu umukecuru amusanze iwe aryamye aho arwariye

Umuhanzi uzwi mu Rwanda uri gutaramira Abanyarwanda batuye i Burari yageneye ubutumwa abatahiwe

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.