Friday, June 6, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Urubyiruko rw’abakobwa rufite amatsiko yo kubona agakingirizo k’abagore bumva ariko bataraca iryera

radiotv10by radiotv10
05/04/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Urubyiruko rw’abakobwa rufite amatsiko yo kubona agakingirizo k’abagore bumva ariko bataraca iryera
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bagana Ikigo cy’Urubyiruko cya Rwamagana, bavuga ko bumva amakuru y’Agakingirizo k’igitsinagore ariko batarakabona, ku buryo ba bumva bifuza kukabona ngo bamenye n’uburyo gakoreshwa.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 20, ari rwo rwugarijwe n’ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA kuko ubwandu bushya mu rubyiruko bugenda bwiyongera, aho kuri ubu buri ku kigero cya 35% hashingiwe kuri raporo y’umwaka wa 2023.

Bamwe mu rubyiruko rugana Ikigo cy’Urubyiruko cya Rwamagana ‘YegoCenter’ byumwihariko abakobwa, baravuga ko nta gahunda zihari zibafasha gusobakirwa imikoreshereze y’agakingirizo k’igitsinagore ku buryo hari abakenera kukamenya no kumenya imikoreshereze yako.

Umwe muri bo utifuje ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru, yagize ati “Ntabwo nkazi (Agakingirizo k’igitsinagore), icyakora kaje tukakamenya na byo byadufasha.”

Mugenzi we na we yagize ati “Ndabyumva ko kabaho ariko sindakabonesha amaso yanjye. Kazanwa, hari abo twafasha, nyine batuzana bakatutwereka.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, kiravuga ko ubusanzwe ku bigo by’urubyiruko hakwiye kuba hari umukozi ushinzwe gusobanurira urubyiruko izi serivisi, ariko ko zibaye zidahari babikurikirana, akagira inama uru rubyiruko kuba rwifashisha Ibigo Nderabuzoma bibegereye.

Umuyobozi muri RBC w’Ishami rishinzwe gukumira Virus itera SIDA, Dr.Basile Ikuzo ati “Ubusanzwe Ibigo by’urubyiruko byose birabagira (abashinzwe gusobanurira urubyiruko gahunda z’ubuzima zitandukanye harimo n’udukingirizo), aramutse adahri byaba ari ukuvugana n’Akarere tukabaza impamvu. Ubundi aba asabwa kuba ahari.”

Akomeza agaruka kuri aka gakingirizo kakiri amayobera kuri bamwe mu bagakwiye kuba bagakoresha, Dr.Basile yagize ati “Karinda SIDA nkuko n’akandi kakurinda, gusa imikoreshereze yako sinzi ko twayisobanurira kuri Terefoni, ariko mo imbere haba harimo agapapuro karimo amabwiriza yabafasha kugakoresha.”

Ubushakashatsi ku Buzima n’Imibereho y’Abaturage mu Rwanda (Rwanda Demographic and Health Survey – RDHS 2019-2020) bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) n’abandi bafatanyabikorwa, bwagaragaje ko abakoresha udukiringizo tw’igitsinagore ari munsi ya 5% by’abakoresha udukiringizo bose, Naho abakoresha udukiringizo tw’abagabo barenga 90% by’abakoresha udukiringizo.

Urubyiruko rw’i Rwamagana rugana ikigo cyarwo ruvuga ko hari ibikiburayo

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 17 =

Previous Post

Abafitiye umutima uhagaze ikiraro gihuza Uturere tubiri bahawe igisubizo kitumvikanamo icyizere gihwanye n’ibyifuzo byabo

Next Post

Kwibuka31: Bimwe mu byabaye ku ya 07/04/1994…Hashyizweho bariyeri, Abatutsi batangira guhigwa no kwicwa

Related Posts

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Major mu Ngabo z'u Rwanda (RDF) barangije amasomo mu Ishuri rya Kenya’s Joint Command and...

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

by radiotv10
06/06/2025
0

Imodoka itwara abanyeshuri b’ikigo cy’Ishuri kimwe cyo mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka igonga bamwe mu...

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

by radiotv10
06/06/2025
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yibukije abantu ko gufata amashusho n’amaforo y’abakomeretse cyangwa umurambo ahabereye impanuka cyangwa...

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

Habaye impanuka ikomeye y’imodoka ebyiri zitwara abagenzi

by radiotv10
05/06/2025
0

Imodoka ebyiri za zimwe muri Kompanyi zitwara abagenzi, zakoze impanuka zigonganiye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi mu...

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

Abari bakoresheje amayeri adasanzwe ngo babone uko bakwirakwiza urumogi batahuwe batarabigeraho

by radiotv10
05/06/2025
0

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge bafite ibilo 36 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi bari bahishe mu ipine...

IZIHERUKA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel
MU RWANDA

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

by radiotv10
06/06/2025
0

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

06/06/2025
Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

06/06/2025
Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

Hatanzwe umuburo nyuma y’abafashe amashusho y’umurambo w’umusore wiyahuye asimbutse igorofa i Kigali

06/06/2025
Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

Igihugu cya Zambia cyapfushije uwakibereye Perezida

05/06/2025
Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

Umunyemari Coach Gael yagaragaje ko igitekerezo yatangaje bamwe bakagira amashyengo yari akomeje

05/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kwibuka31: Bimwe mu byabaye ku ya 07/04/1994…Hashyizweho bariyeri, Abatutsi batangira guhigwa no kwicwa

Kwibuka31: Bimwe mu byabaye ku ya 07/04/1994…Hashyizweho bariyeri, Abatutsi batangira guhigwa no kwicwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Abofisiye Bakuru babiri mu Ngabo z’u Rwanda basoje amasomo muri Kenya nyuma y’icyumweru harangijeyo Colonel

Ubutumwa bw’imbamutima bw’umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Arsenal Gabriel wongereye amasezerano

Igikewaho gutera impanuka y’imodoka itwara abanyeshuri yagonze ab’irindi shuri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.