• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Iperereza ry’ibanze ku rupfu rw’umugabo wasanzwe yapfuye ryagize abo rifata

radiotv10by radiotv10
10/04/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Kigali: Ibyagaragaye ahabonetse umurambo w’umusore byatumye hari igikekwa
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo w’imyaka 42 wasanzwe yapfiriye mu gishanga giherereye mu Kagari ka Kinazi mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango.

Nyakwigendera Habinshuti Protogène yasanzwe mu gishanga cya Bigoro mu Mudugudu wa Gasiza mu Kagari ka Kinazi yitabye Imana, bikekwa ko yaba yivuganywe n’abagizi ba nabi.

Iperereza ry’ibanze ryahise rifata abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, bahise batabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Kinazi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel Habiyaremye uvuga ko iperereza rigikomeje ku rupfu rwa nyakwigendera, yagize ati “harakekwa ko yaba yishwe. Polisi yahise ifata abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Kinazi kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma, mu gihe inzego z’iperereza zikomeje kuririkora.

Amakuru ava mu baturage bo muri aka gace, avuga kandi ko muri iki gishanga cyasanzwemo nyakwigendera yapfuye, atari ubwa mbere habonetse umuntu wahiciwe kuko no mu myaka yashize, hasanzwe sebukwe w’uyu nyakwigendera Habinshuti Protogène na we yapfuye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − six =

Previous Post

Andi makuru avugwa ku biganiro hagati ya AFC/M23 na Guverinoma ya Congo

Next Post

Hamenyekanye andi makuru ku Banyamerika bagize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Congo

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Hamenyekanye andi makuru ku Banyamerika bagize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Congo

Hamenyekanye andi makuru ku Banyamerika bagize uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.