Thursday, November 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abakunzi ba ruhago Nyarwanda binjiye mu birori: Rayon na APR zigeze kuri final y’icy’Amahoro

radiotv10by radiotv10
30/04/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abakunzi ba ruhago Nyarwanda binjiye mu birori: Rayon na APR zigeze kuri final y’icy’Amahoro
Share on FacebookShare on Twitter

APR FC na Rayon Sports FC ni zo kipe zageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Police FC na Mukura VS mu mikino yo kwishyura ya 1/2 yabereye kuri stade Amahoro.

APR FC niyo yabaye iya mbere yakandagiye ku mukino wa nyuma isezereye Police FC ku giteranyo cy’ibitego bibiri kuri kimwe mu mikino ibiri.

Nyuma y’igitego kimwe kuri kimwe hagati y’amakipe yombi mu mukino ubanza, mu mukino wo kwishyura, APR FC yatsinze Police FC igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe n’umunya-Burkina Faso Cheikh Djibril Ouattara ku munota wa 25.

Police FC yasezerewe niyo yari ifite igikombe cy’amahoro cy’umwaka ushize.

Mu wundi mukino wa 1/2 ikipe ya Rayon Sports FC yasezereye Mukura VS.

Kuwa gatandatu taliki ya 3 Mata 2025, hazakinwa imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu.

Mu bagore ikipe ya Kamonyi WFC izakina na Police WFC, mu gihe mu bagabo, Police FC izakina na Mukura VS. Ku cyumweru, taliki ya 4 Mata 2025, hazakinwa imikino ya nyuma.

Mu bagore Indahangarwa WFC zizakina na Rayon Sports WFC, naho mu bagabo, APR FC izakina na Rayon Sports FC.

Amasaha na stade iyi mikino izaberaho ntibiratangazwa, gusa hari amakuru ko imikino ya nyuma izabera muri stade Amahoro.

APR yageze ku mukino wa nyuma isezereye Police FC
Rayon yo yasezereye Mukura VS

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Iby’ingenzi wamenya kuri filimi nshya igaragaramo ab’amazina azwi muri sinema Nyarwanda

Next Post

Rusizi: Abariraga ayo kwarika kubera umuhanda wabateye ibihombo bahawe igisubizo kibarema agatima

Related Posts

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

Abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda bongeye guhabwa umuburo

by radiotv10
18/11/2025
0

Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura RMC rwongeye kwibutsa abanamakuru bakora ibiganiro bya siporo ko ibitangazamakuru bakorera atari imiyoboro yo gutambukirizamo ubutumwa bwo...

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

Bitunguranye inama idasanzwe yari yatumijwe muri Rayon yasubitswe ku mpamvu itazwi

by radiotv10
17/11/2025
0

Umuyobozi w’Urwego rw'Ikirego rw’Umuryango wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yatangaje ko Inama y’Inteko Rusange yari yatumije, isubitswe, ikazaba igihe kizatangazwa....

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

Byahinduye isura nyuma yuko Perezida wa Rayon yemeje ko batandukanye burundu n’umutoza Lotfi

by radiotv10
14/11/2025
0

Nyuma yuko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, atangaje ko ikipe yamaze gutandukana n’umutoza Afahmia Lotfi kubera umusaruro muke, ibintu...

Aimable Nsabimana yahishuye ko yatekereje kureka umupira kubera ubuhemu yakorewe na Perezida wa Rayon

Perezida wa Rayon yizeje gukemura burundi bimwe mu bibazo biyibereye umutwaro

by radiotv10
13/11/2025
0

Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, yatangaje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bugiye gukemura burundu ikibazo cy’umutoza Robertinho ndetse n’icya...

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

Handball: U Rwanda ruramenya itsinda ruherereyemo mu gikombe cya Afurika ruzakira bwa mbere

by radiotv10
12/11/2025
0

Tombola y’amatsinda y’Igikombe cya Afurika muri Handball (Men’s Handball Africa Cup of Nations) kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere...

IZIHERUKA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore
MU RWANDA

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

by radiotv10
19/11/2025
0

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

19/11/2025
VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

19/11/2025
Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

Umugabo basanze amanitse mu mugozi yapfuye hari abakeka ibindi bitari ukwiyahura

19/11/2025
BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

BREAKING: Amasezerano atazibagirana hagati y’u Rwanda na Arsenal agiye gushyirwaho akadomo

19/11/2025
Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

Hatangiye gutangwa ubutumwa bukomeza umuririmbyi Vestine nyuma yo kugaragaza ibyateye urujijo

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rusizi: Abariraga ayo kwarika kubera umuhanda wabateye ibihombo bahawe igisubizo kibarema agatima

Rusizi: Abariraga ayo kwarika kubera umuhanda wabateye ibihombo bahawe igisubizo kibarema agatima

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mushikiwabo yageneye ubutumwa Ibihugu byo muri OIF bigicumbagira mu guha ijambo abagore

Amakuru agezweho ku muhanzi Bill Ruzima wari watawe muri yombi

VIDEO: Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’u Bubiligi baramukanyije bamwenyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.