APR FC na Rayon Sports FC ni zo kipe zageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera Police FC na Mukura VS mu mikino yo kwishyura ya 1/2 yabereye kuri stade Amahoro.
APR FC niyo yabaye iya mbere yakandagiye ku mukino wa nyuma isezereye Police FC ku giteranyo cy’ibitego bibiri kuri kimwe mu mikino ibiri.
Nyuma y’igitego kimwe kuri kimwe hagati y’amakipe yombi mu mukino ubanza, mu mukino wo kwishyura, APR FC yatsinze Police FC igitego kimwe ku busa, cyatsinzwe n’umunya-Burkina Faso Cheikh Djibril Ouattara ku munota wa 25.
Police FC yasezerewe niyo yari ifite igikombe cy’amahoro cy’umwaka ushize.
Mu wundi mukino wa 1/2 ikipe ya Rayon Sports FC yasezereye Mukura VS.
Kuwa gatandatu taliki ya 3 Mata 2025, hazakinwa imikino yo guhatanira umwanya wa gatatu.
Mu bagore ikipe ya Kamonyi WFC izakina na Police WFC, mu gihe mu bagabo, Police FC izakina na Mukura VS. Ku cyumweru, taliki ya 4 Mata 2025, hazakinwa imikino ya nyuma.
Mu bagore Indahangarwa WFC zizakina na Rayon Sports WFC, naho mu bagabo, APR FC izakina na Rayon Sports FC.
Amasaha na stade iyi mikino izaberaho ntibiratangazwa, gusa hari amakuru ko imikino ya nyuma izabera muri stade Amahoro.


Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10