Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

radiotv10by radiotv10
14/05/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Nzahaha mu Karere ka Rusizi, arasaba ubuyobozi bw’Akarere kumurenganura nyuma yo kwamburwa ubutaka yarazwe n’umubyeyi bwaje kwitwa ubwa Leta nyuma yo kwanga icyifuzo cy’umuyobozi wamusabye ko yabugabana n’abavandimwe be.

Ubu butaka bivugwa ko uyu muturage witwa Nzeyimana Nicodeme amaze imyaka irenga 10 akoreramo, buherereye muri metero nke uvuye ku Biro by’Akagari ka Rebero bukagira metero 35 z’ubugari ndetse na 180 z’uburebure.

Avuga ko mbere ryari ishyamba rifatanye n’irya Leta ndetse mu bihe bitandukanye ababaye abayobozi b’Umurenge wa Nzahaha bakaza gushinga imbago kugira ngo atazarengera Leta.

Agira ati “Ubwo Nyirangendahimana Mathilda yari Gitifu yaraje atera imbago ari kumwe n’abandi bayobozi, nyuma uwitwa Rwango Jean de Dieu na we araza aca umuferege kugira ngo arambwira ngo sinzawurenge.”

Uyu muturage avuga ko yaje gutema ishyamba ryari muri ubu butaka ahatera ikawa n’urutoki birimo ubu ariko akaba ari kuhamburwa byitwa ko yarengereye Leta nyamara ngo ari akagambane k’Umuyobozi w’Akagari ngo waba waramubwiye ko azahamwambura nyuma yo kwanga ko batesha agaciro inyandiko y’irage ry’umubyeyi akahagabana n’abavandimwe be.

Agira ati “Bansabye ko dutesha agaciro ibyanditswe mu irage ndabyanga ndetse na Kibiriga ababwira ko nta bubasha bafite bwo kubikora birangira mpagumanye gutyo, Nyiranshuti arambwira ngo ubwo nanze kuhagabana n’abavandimwe azahanyambura.”

Ntibyateye kabiri uyu muturage aza kubwirwa ko yarengereye Leta ndetse za mbago zari zimaze imyaka irenga 10 zishinzwe n’ubuyobozi zirarandurwa, ubutaka bwe buhinduka ubwa Leta.

Uwitwa Kabirigi Gracien utuye muri aka Kagari uvuga ko azi aha hantu hagifitwe n’umubyeyi w’uyu Nzeyimana avuga ko yatunguwe no kumva ko habaye aha Leta nyamara muri iyo myaka yose uyu muturage yahakoreraga Leta ireba.

Ati “Njye byarantunguye, nibaza ukuntu ubu ari bwo Leta yibutse ko ari ahayo numva biranyoboye.”

Nyiranshuti Christine uyobora Akagari ka Rebero ari na we ushyirwa mu majwi n’uyu muturage, yemera ko yasabye ko ubu butaka bwagabanywa abavandimwe bose, icyakora agahakana ko atazi ibyo kuba uyu muturage yarahatemye ishamba.

Ati “Mushiki we ni we nabwiye nti ‘ariko ko hazagwa umuntu mwazashatse umwanya mukagabura iyo sambu iteza urugomo buri gihe’. Asarura ishyamba njyewe ntabwo mbizi.”

Mu gihe uyu muturage agaragaza inyandiko y’umurage iriho kashe y’Akagari ari na yo yahereweho ubu butaka uyu muyobozi avuga ko atazi uburyo iyo kashe yaba yarageze kuri iyo nyandiko.

Ati “Uwo murage ntawo nzi, ntabyo nigeze nsinya. Niba ari n’uwabinyandikiye mu izina ryanjye, ahubwo njyewe ngomba kubimurega ukuntu yabonye iyo kasha.”

Bakimara kurandura imbago zatandukanyaga ubutaka bw’uyu muturage n’ubwa Leta bakarenga metero zirenga 10 binjira mu butaka yateyemo ikawa akaba ari ho bashyira izindi mbibi, ni bwo uyu muturage yitabazaga ubuyobozi bw’Akarere na bwo bumubwira ko nta karengane kabayemo.

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Alfred avuga ko boherejeyo itsinda rivuye ku Karere rigasanga uyu muturage yararengereye Leta kandi.

Ati “Twashyizeho itsinda bagezeyo basanga uriya muturage yashatse kurengera Leta. Izo mbibi ntabwo zigeze zishingwa n’abo bayobozi avuga. Ahubwo we iyo myaka yayimaze yiba Leta.”

Uyu muturage utaranyuzwe n’igisubizo cy’Akarere avuga ko aboherejwe batigeze basuzuma bimwe mu bimenyetso ndetse ngo ntibanakoresheje ibyuma bipima ahubwo ko baba baraje mu murongo w’Ubuyobozi bw’Akagari.

Yagaragaje ibyemezo byagiye bifatwa

Uyu muturage yagaragaje aho ubutaka bwe bwagarukiraga

Yari yarahinzemo ikawa

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 2 =

Previous Post

NAME CHANGE REQUEST

Next Post

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Related Posts

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Uruganda rutanganya inzoga ruherereye mu Muerenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukoresha ibitoki mu gutunganya...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

Umwana w’Umwami watwaye u Rwanda witabiye Imana hanze yarwo hatangajwe aho azashyingurwa

by radiotv10
05/11/2025
0

Igikomangoma Spéciose Mukabayojo Bideri, akaba umwana w’Umwami Yuhi V Musinga, uherutse kwitabira Imana muri Kenya aho yabaga, byemejwe ko azashyingurwa...

Eng.-Child of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda has passed away

Eng.-Daughter of Rwanda’s former King passed away in Kenya, burial set in Rwanda

by radiotv10
05/11/2025
0

Princess Spéciose Mukabayojo Bideri, the daughter of King Yuhi V Musinga who once ruled Rwanda, has passed away in Kenya,...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Uko umugabo yisobanura ku cyaha cyo gusambanya kenshi umwana we yibyariye w’imyaka itandatu

by radiotv10
05/11/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi ukurikiranyweho gusambanya mu bihe bitandukanye umwana we w’imyaka itandatu, yemera...

IZIHERUKA

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi
AMAHANGA

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

by radiotv10
05/11/2025
0

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

05/11/2025
Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

05/11/2025
Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

Icyo Min.Nduhungirehe avuga ku myitozo MONUSCO yahaye FARDC yo gukoresha intwaro rutura

05/11/2025
Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

Ibyibanzweho mu kiganiro Minisitiri wa Siporo yagiranye n’abakiniye Ikipe y’Igihugu

05/11/2025
Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe umubare w’abaguye mu mpanuka ikomeye ya Gari ya moshi ebyiri zagonganye mu Buhindi

Hazamutse impaka kubera umugabo wagaragaye akorera Perezidante wa Mexico ibyo kumwubahuka

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.