Hategerejwe inama izahuriramo Perezida wa Ukrayine, Volodymyr Zelenskyy, na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bagomba guhurira i Ankara muri Turukiya, igamije gushaka umuti w’intambara imaze imyaka irenga itatu.
Iyi nama yatangajwe na Perezida Perezida wa Ukrayine, Volodymyr Zelenskyy watangaje ko ategereje mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin.
Ni mu gihe hari igitutu gikomeye gituruka ku bayobozi b’Abanyamerika n’Abanyaburayi basaba ko habaho kumvikana, kugira ngo iyi ntambara imaze igihe ihagarare.
Putin ntaratangaza niba azitabira ibyo biganiro, nubwo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yasabye impande zombi kubyitabira ngo baganire ku guhagarika intambara.
Icyakora Zelenskyy we yabwiye itangazamakuru ry’i Kyiv ko azaba ari i Ankara ku wa Kane w’iki cyumweru aho azaba yitabiriye ibyo ibiganiro.
Zelenskyy yavuze ko kandi azanahura na Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, ubundi bombi bagategereza ko Perezida w’u Burusiya, Putin ahagera.
Zelenskyy yavuze ko azakora ibishoboka byose kugira ngo bagere ku masezerano yo guhagarika intambara, ariko ko Putin ari we ugomba kubigiramo uruhare kugira ngo aya masezerano ashoboke kuko ari na we wenyine ushobora kuyemeza.
Zelenskyy yongeyeho ko niba Putin nahitamo ko inama ibera i Istanbul, nawe azavana i Ankara na Perezida Erdogan bakamusangayo.
Yagize ati “Putin naramuka ataje agatangira gukina imikino, bizaba ari ikimenyetso cya nyuma cyerekana ko adashaka kurangiza intambara.”
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10