• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye

radiotv10by radiotv10
19/12/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Umugabo wahigishwaga uruhindu muri America yabonetse yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo washakishwaga akekwaho kurasa abantu babiri muri Kaminuza ya Brown muri Leta Zunze Ubumwe za America, no kwica umwarimu wa kaminuza, yasanzwe na we yapfuye.

Inzego z’umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko umugabo ukekwaho kugira uruhare mu gitero cyo kurasa cyabereye muri Kaminuza ya Brown, cyahitanye abantu babiri kigakomereza abandi icyenda, ndetse no kwica umwarimu wa Kaminuza ya MIT, na we yasanzwe yapfuye.

Uwo mugabo ni Claudio Neves Valente, w’imyaka 48, wahoze ari umunyeshuri muri Kaminuza ya Brown akaba ari Umunya-Portugal. Yasanzwe yapfuye ku mugoroba wo ku wa Kane mu bubiko (storage facility) yakodeshaga muri Leta ya New Hampshire, ngo yirashe, nk’uko byemejwe na Colonel Oscar Perez, umuyobozi wa Polisi ya Providence.

Perez yavuze ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko ukekwaho icyaha yagikoze wenyine. Abashinzwe iperereza bavuze ko Neves Valente ari we wagize uruhare mu gitero cyo kurasa cyabereye muri Kaminuza ya Brown ku wa Gatandatu, ndetse no mu rupfu rw’umwarimu wa MIT, Nuno F. G. Loureiro, warasiwe iwe hafi ya Boston ku wa Mbere.

Kuri ubu, iperereza ryakajijwe nyuma y’uko inzego z’umutekano zatangaje ko ziri gusuzuma isano iri hagati y’igitero cyo muri Brown n’urupfu rw’umwarimu wa MIT, mu gihe FBI yo yari yatangaje ko nta sano bifitanye.

Abashinzwe iperereza kandi bamenye ko hari imodoka ucyekwaho, ari we Neves Valente, yakodeshaga i Boston akanayitwara muri Rhode Island, kandi ikaba yaragaragaye hafi ya Kaminuza ya Brown, ndetse ko yari yapfutse pulake y’imodoka yakodeshaga mu rwego rwo guhisha umwirondoro we.

Amashusho ya camera z’umutekano yagaragaje Neves Valente yinjira mu nyubako ituwemo abantu hafi y’aho umwarimu Loureiro wishwe yari atuye, mbere yo kwinjira mu bubiko yasanzwemo yapfuye nyuma y’igihe gito.

Nubwo iperereza rikomeje, abayobozi bavuga ko hakiri ibibazo byinshi bitarasubizwa ku mpamvu nyamukuru z’ibi bitero byabibasiye.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight + two =

Previous Post

Eng.-Fighting between AFC/M23 and its opponents resumes with heavy weapons

Next Post

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Abafurere babiri mu Rwanda barafunze nyuma y’urupfu rw’amayobera rwa mugenzi wabo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.