• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen.(Rtd) James Kabarebe yahagarariye u Rwanda mu nama y’ubufatanye bwa Congo n’akarere mu by’umutekano

radiotv10by radiotv10
28/05/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Gen.(Rtd) James Kabarebe yahagarariye u Rwanda mu nama y’ubufatanye bwa Congo n’akarere mu by’umutekano
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwerera bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, ari i Kampala muri Uganda mu nama yo ku rwego rw’Abaminisiti b’Ibihugu bihuriye mu masezerano asanzwe hagati ya DRCongo n’akarere.

Gen (Rtd) James Kabarebe yitabiriye iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025, ikaba iya 12 ihuje Ibihugu bihuriye ku rwego ROM (Regional Oversight Mechanism).

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yavuze ko “Minisitiri Kabarebe James ari i Kampala muri Uganda mu nama yo ku rwego rwo Hejuru ya Regional Oversight Mechanism (ROM).”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ikomeza ivuga ko Minisitiri James Kabarebe yitabiriye inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yigaga ku isinywa ry’amasezerano y’amahoro, Umutekano n’Imikoranire hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere.

Ni amasezerano yashyizweho umukono muri 2013 ahuriweho n’Ibihugu 11 birimo n’u Rwanda, yahaga umurongo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, w’ibyayifasha kugira ngo itekane, aho aya masezerano yasabaga Leta y’iki Gihugu gushyiraho ingamba mu nzego zinyuranye zirimo umutekano, imiyoborere, no mu mibereho myiza y’abaturage.

Aya masezerano ni na yo yatumye hashyirwaho uru rwego ROM (Regional Oversight Mechanism) rwashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’ibiyakubiyemo.

Biteganyijwe ko none tariki 28 Gicurasi 2025, haba Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye muri aya masezerano, ndetse ari na bwo Perezida Evariste Ndayishimiye ahererekanya ububasha na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku buyobozi bw’uru rwego.

Ibihugu 11 byatangiranye n’aya masezerano muri 2013, birimo u Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo, Angola, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, na Zambia, nyuma haza kwiyongeramo Sudani na Kenya byayinjiyemo mu mwaka wa kurikiyeho wa 2014.

Minisitiri Kabarebe muri iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 2 =

Previous Post

Huye: Ibyishimo bari bagize ubwo hafungurwaga ivomero ntibyamaze kabiri

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kazakhstan mu muhango w’akarasisi kanogeye ijisho

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kazakhstan mu muhango w’akarasisi kanogeye ijisho

AMAFOTO: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kazakhstan mu muhango w'akarasisi kanogeye ijisho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.