Sunday, December 21, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gen.(Rtd) James Kabarebe yahagarariye u Rwanda mu nama y’ubufatanye bwa Congo n’akarere mu by’umutekano

radiotv10by radiotv10
28/05/2025
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Gen.(Rtd) James Kabarebe yahagarariye u Rwanda mu nama y’ubufatanye bwa Congo n’akarere mu by’umutekano
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ubutwerera bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, ari i Kampala muri Uganda mu nama yo ku rwego rw’Abaminisiti b’Ibihugu bihuriye mu masezerano asanzwe hagati ya DRCongo n’akarere.

Gen (Rtd) James Kabarebe yitabiriye iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gicurasi 2025, ikaba iya 12 ihuje Ibihugu bihuriye ku rwego ROM (Regional Oversight Mechanism).

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, yavuze ko “Minisitiri Kabarebe James ari i Kampala muri Uganda mu nama yo ku rwego rwo Hejuru ya Regional Oversight Mechanism (ROM).”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ikomeza ivuga ko Minisitiri James Kabarebe yitabiriye inama yo ku rwego rw’Abaminisitiri yigaga ku isinywa ry’amasezerano y’amahoro, Umutekano n’Imikoranire hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere.

Ni amasezerano yashyizweho umukono muri 2013 ahuriweho n’Ibihugu 11 birimo n’u Rwanda, yahaga umurongo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, w’ibyayifasha kugira ngo itekane, aho aya masezerano yasabaga Leta y’iki Gihugu gushyiraho ingamba mu nzego zinyuranye zirimo umutekano, imiyoborere, no mu mibereho myiza y’abaturage.

Aya masezerano ni na yo yatumye hashyirwaho uru rwego ROM (Regional Oversight Mechanism) rwashinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’ibiyakubiyemo.

Biteganyijwe ko none tariki 28 Gicurasi 2025, haba Inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye muri aya masezerano, ndetse ari na bwo Perezida Evariste Ndayishimiye ahererekanya ububasha na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku buyobozi bw’uru rwego.

Ibihugu 11 byatangiranye n’aya masezerano muri 2013, birimo u Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Uganda, Tanzania, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo, Angola, Repubulika ya Centrafrique, Congo Brazzaville, na Zambia, nyuma haza kwiyongeramo Sudani na Kenya byayinjiyemo mu mwaka wa kurikiyeho wa 2014.

Minisitiri Kabarebe muri iyi nama yo ku rwego rw’Abaminisitiri

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + two =

Previous Post

Huye: Ibyishimo bari bagize ubwo hafungurwaga ivomero ntibyamaze kabiri

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kazakhstan mu muhango w’akarasisi kanogeye ijisho

Related Posts

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

by radiotv10
20/12/2025
0

Gushengerera ni isengesho rikomeye muri Kiliziya Gatulika, rifasha abakristu kuganira na Yezu bucece, bamurangamiye mu isakaramentu ry’Ukarisitiya. Dore ibyo wakubahiriza...

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

Bamporiki wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda yishimiye imyaka 15 amaze asezeranye n’umugore we

by radiotv10
20/12/2025
1

Edouard Bamporiki wagize imyanya inyuranye mu nzego nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma, yagaragaje ibyishimo atewe n’isabukuru y’imyaka 15 amaze...

IZIHERUKA

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze
IBYAMAMARE

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

20/12/2025
Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

Dore inama zagufasha guhura na Yezu mu isengesho ryihariye rihatse andi muri Kiliziya Gatulika

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kazakhstan mu muhango w’akarasisi kanogeye ijisho

AMAFOTO: Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we wa Kazakhstan mu muhango w'akarasisi kanogeye ijisho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.