Saturday, September 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

I Bweyeye bahishuye impamvu hari ingo zitakibarizwamo abagabo n’izisigaye zirya rimwe

radiotv10by radiotv10
02/06/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
I Bweyeye bahishuye impamvu hari ingo zitakibarizwamo abagabo n’izisigaye zirya rimwe
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, baravuga ko nyuma yuko hahagaritswe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko ari ‘Zahabu’ bakoraraga, ubukene bubageze ahabi, ku buryo hari n’abatakibasha kurya rimwe ku munsi, byatumye bamwe mu bagabo basuhukira mu bindi bice none hari ingu zitakibamo abagabo.

Mu myaka yatambutse ubuzima bw’abaturage ba Bweyeye bwari bushingiye ku buhigi bakoreraga mu ishyamba rya Nyungwe ndetse no gucukura zahabu na byo byakorerwaga muri iri shyamba, nyuma byombi biza guhagarikwa mu rwego rwo gusigasira iri ryamba bihita bigira ingaruka ku mibereho ya bamwe.

Mugarura Celestin wo mu Kagari ka Kiyabo agira ati “Urumva rero tubayeho mu bibazo by’ubukene, nta hantu umuntu akimba akazahabu, ni ukubaho ku mahombokombo nta kigenda.”

Ibi byatumye hari bamwe mu baturage basuhukira mu bindi bice bibonekamo imirimo cyane cyane iyo mu buhinzi nko mu kibaya cya Bugarama ku buryo ingo zimwe na zimwe muri uyu Murenge zitakibarizwamo abagabo.

Hagenimana Vestine ati “Abenshi ubu baragiye nk’abagabo ino mu bweyeye abenshi ntiwababona bitewe n’uko nta kazi gahari. Ino bahagaritse kwimba [gucukura amabuye y’agaciro], abagabo benshi barigendera. Ingo ntabwo zirimo abagabo nanjye ubu nta mugabo mfite.”

Izi mpinduka zateye bamwe kubura akazi, hari abavuga ko byatumye bagira ubukene n’inzara kuko batagira aho guhinga bikabasaba gukorera abandi kugira ngo babone icyo kurya, bityo hakaba bavuga ko barya rimwe ku munsi nabyo bigoranye.

Kamahari Joseph ati “Bimeze nabi pe, Bweyeye nta kazi gahari. Iwanjye turi abacanshuro, iyo tutagiye guhingira umuntu turaburara. Mperuka kurya ejo ariko wenda ubwo umugore yajyiye guhingira umuntu aramuha ayo kugura ibiro bibiri by’ubugari.”

Mugarura Celestin na we yagize ati “Nanjye ubu kuva mu gitondo nta kintu ndatamira kandi niriwe mpinga ni bwo nkirekura isuka. Ariko ndihangana kubera abana ubwo utwaraye akana karaturya kajye ku ishuri, njyewe nze kongera kurya nimugoroba kuko mba naramenyereye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Rwango Jean de Dieu udahakana ko haba hari abaturage b’uyu Murenge barya rimwe ku munsi na byo bibagoye, yumvikanisha ko nta mwihariko w’ubukene kuri bo, ahubwo akavuga ko kuba baratangiye guhinga no korora mbere batarabikoraga bitanga icyizere.

Ati “Abaturage ba Bweyeye navuga ko babayeho kimwe n’abandi Banyarwanda bose, nta mwihariko udasanzwe. Ugereranyije ubuzima babagamo mbere n’uko bimeze ubu, umuntu yavuga ko hari impinduka nziza. Mbere Bweyeye ntabwo bahingaga ariko uyu munsi basigaye bahinga. Mbere bari batunzwe cyane no kwimba zahabu, mbere nanone abenshi bari batunzwe no kujya muri Nyungwe gushaka inyamanswa na zahabu.”

Rwango akomeza avuga ko mu gihe mbere yuko umupaka uhuza uyu Murenge n’u Burundi ufungwa, abatuye muri uyu Murenge wa Bweyeye bambukaga buri mugoroba bajya guhahayo ibyo kurya ariko ubu bikaba  byahinduka mu gihe umupaka wafungurwa kuko na bo batangiye ubuhinzi.

I Bweyeye ngo ubukene buranuma
Ngo no kubona uko barya rimwe ku munsi ni ihurizo
Bavuga ko abagabo benshi basuhutse ku buryo ingo zirimo abagabo ari mbarwa
Ubuyobozi bwo bwishimira ko batangiye guhinga

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + three =

Previous Post

Ubutumwa RIB igenera Abanyarwanda ku byaha by’ubucuruzi bw’abantu byahinduye isura

Next Post

Ifatwa ry’umusirikare w’Umujenerali muri FARDC ufungiye ahatazwi ryateje impagarara muri Congo

Related Posts

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

by radiotv10
20/09/2025
0

Umubyeyi w’imyaka 17 wo mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, aravuga ko nyuma yo kubyara afite imyaka 16,...

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

by radiotv10
20/09/2025
0

Gen Z is known for being stylish, confident, and very active online. But one thing that never goes out of...

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

by radiotv10
20/09/2025
0

Ni mu gihe habura amasaha gusa ngo iri siganwa ry’isi ry’amagare rigatangire mu murwa Mukuru w’u Rwanda i Kigali. Ipyapa,...

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
20/09/2025
0

Rwanda is rolling out a new digital ID system, launched by the National Identification Agency (NIDA) in August 2025, to...

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

by radiotv10
19/09/2025
0

Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje amabwiriza agenga ibikorwa by’ubucuruzi bujyanye no kwakira abantu, birimo utubari, utubyiniro na resitora,...

IZIHERUKA

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu
MU RWANDA

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

by radiotv10
20/09/2025
0

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

20/09/2025
Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

20/09/2025
Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

20/09/2025
Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

19/09/2025
Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ifatwa ry’umusirikare w’Umujenerali muri FARDC ufungiye ahatazwi ryateje impagarara muri Congo

Ifatwa ry’umusirikare w’Umujenerali muri FARDC ufungiye ahatazwi ryateje impagarara muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ingorane z’uwabyaye akiri muto ziyongereyeho ingaruka zo kongererwa imyaka igakubwa gatatu

Hygiene tips every Gen Z should follow to look good and feel confident

Dutembere Kigali turebane uko isa mbere y’amasaha macye ngo shampiyona y’isi y’amagare itangire

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.