Wednesday, November 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon bari bafite icyo bayitakira baremwe agatima

radiotv10by radiotv10
05/06/2025
in FOOTBALL, SIPORO
0
Abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon bari bafite icyo bayitakira baremwe agatima
Share on FacebookShare on Twitter

Abakinnyi b’abanyamahanga bakinira Rayon Sports FC bari bamaze igihe bataka kudahabwa amatike y’indege abasubiza iwabo mu biruhuko bizejwe kuyahabwa, ndetse banamenyeshwa igihe bazatahira.

Abakinnyi basabaga gutegerwa barimo Umunya-Congo Brazzaville Elenga-Kanga, Umunya-Cameroun Assana Nah Innocent, Abarundi Richard Ndayishimiye, Rukundo Abdulrahman Paplay na Ndikuriyo Patient ndetse n’Abanya-Mali Suleimane Daffé na Adama Bagayoko bose bari bakiri i Kigali bategereje gutegerwa n’ikipe yabo nkuko biri mu masezerano.

Abanya-Senegal Khadime, Ndiaye, Fall Ngagne, Youssou Diagne na Omar Gning baritegeye bataha iwabo kimwe n’Umunya-Cameroun Azziz Bassane Koulagna.

Muri aba bakinnyi harimo abasoje amasezerano batazanakomezanya na Rayon Sports FC ariko na bo baba bagomba gutegerwa.

Twagirayezu Thaddée uyobora iyi kipe ya Rayon Sports yabwiye RADIOTV10 ko aba bakinnyi bose bagiye kohererezwa amatike y’indege bitarenze kuri uyu wa Kane taliki 05 Kamena 2025.

Yagize ati “Tavuganye na company itanga amatike y’indege dukorana, aba bakinnyi bose barayabona bitarenze ejo ku wa Kane, bihangane bazagenda ku ya 09 Kamena, ntakindi twabikoraho.”

Rayon Sports FC ikunze kuvugwamo ikibazo cyo gutinda gutegera abakozi bayo, aho uheruka ari uwari umutoza wayo Robertinho wamaze ukwezi ategereje itike, kandi yarahagaritswe ku mirimo ye.

Amarira y’abakinnyi b’abanyamahanga ba Rayon Sports bashaka gutaha

Ephrem KAYIRANGA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Umugabo ukekwaho kubwira uwarokotse Jenoside amagambo asesereza byamenyekanye ko yafunguwe

Next Post

Abazi umugabo ukekwaho gukorera umuturanyi we ubugome bamuvuzeho amakuru

Related Posts

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

Abazareba umukino uterejwe na benshi mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bitagira uwo bica intege

by radiotv10
04/11/2025
0

Ikipe ya APR FC izakira umukino uzayihuza na mucyeba wayo Rayon Sports, yatangaje ibiciro byo kuwinjiramo, aho itike ya macye...

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

by radiotv10
31/10/2025
0

Abakinnyi b’ikipe ya Manchester United bagaragaye bambaye barimbye mu myambaro inogeye ijisho, ubwo bari bitabiriye imyitozo bitegura umukino bafite muri...

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

Ibiteye amatsiko ku modoka ya mbere y’imfura ya rurangiranwa muri ruhago Cristiano Ronaldo

by radiotv10
31/10/2025
0

Cristiano Ronaldo Junior, imfura ya rurangiranwa muri ruhago y’Isi, Cristiano Ronaldo, yerekanye imodoka ye ya mbere atunze ku myaka 15...

Amakuru agezweho: Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi 2 ba APR bagaragaje imyitwarire igayitse hanashyirwa hanze ibyo bakoze

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abakinnyi b’ingenzi ba APR bakorwagaho iperereza ku myitwarire idahwitse bagaragaje

by radiotv10
31/10/2025
0

Ubuyobozi bwa APR FC bwatangaje ko iperereza ryakorwaga ku bakinnyi b'iyi kipe, Dauda Yussif na Sy Mamadou ku myitwarire idahwite...

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

Amakuru agezweho kuri imwe mu makipe yo muri Sudani yemerewe gukina Shampiyona y’u Rwanda

by radiotv10
30/10/2025
0

Ikipe ya El Hilal iri mu ziherutse kwemererwa kuzakina Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, yafashe urugendo iza muri iki Gihugu,...

IZIHERUKA

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana
MU RWANDA

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

05/11/2025
AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

04/11/2025
Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

Bugesera FC yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gukina n’ikipe yo hanze yemerewe gukinda Shampiyona y’u Rwanda

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abazi umugabo ukekwaho gukorera umuturanyi we ubugome bamuvuzeho amakuru

Abazi umugabo ukekwaho gukorera umuturanyi we ubugome bamuvuzeho amakuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Igihugu cy’u Bushinwa n’icy’u Burusiya birishimira uko umubano wabyo uhagaze bikaniyemeza ibirenzeho

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.