• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri

radiotv10by radiotv10
18/06/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Icyatumye umuhanzi uzwi mu Rwanda yinjira mu bukomisiyoneri
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman, yamaze kwinjira mu kazi ko kurangira abifuza kugura cyangwa kugurisha ubutaka kazwi nk’ubukomisiyoneri, aho avuga ko yabitewe n’inshingano zagiye zimwagukana, agashaka icyamwunganira mu mibereho.

Uyu muhanzi wamamaye mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop, avuga ko uko agenda akura, inshingano zigenda zimubana nyinshi, ku buryo na we yagura imikorere ye.

Aganira n’ikinyamakuru cyitwa Igihe dukesha aya makuru, Fireman yagize ati “Iyo ugenda ukura inshingano zikiyongera niko ugenda ukenera kwaguka, uko byagenda kose ugenda ushakisha hanyuma ugahitamo ikikubereye wakora.”

Aka kazi ko kurangira abifuza kugura cyangwa kugurisha ibibanza, uyu muraperi Fireman akamazemo amezi abiri, aho yakinjiyemo nyuma yo kuva kwivuriza mu kigo ngororamuco cy’i Huye yijyanyeyo ku bushake bwe.

Avuga ko gufata icyemezo cyo kwinjira muri aka kazi k’ubukomisiyoneri, byatewe no kubona ko akazi kamwe k’ubuhanzi katabasha gutuma yuzuza inshingano ze, kuko uko zagiye ziyongera “bituma ufata imyanzuro yo kureka ikintu kimwe wiziritsemo ugashaka n’ahandi washakishiriza mu rwego rwo gukemura ibibazo.”

Gusa ngo n’umuziki ntiyawushyize ku ruhande ndetse aka kazi k’ubukomisiyoneri ntigashobora kubangamira ak’ubuhanzi amazemo igihe.

Ati “Umuziki umbamo. Kuba umuntu yakora n’akandi kantu ku ruhande uretse n’ibi n’ibindi umuntu yabikora kandi bikagenda neza.”

Uyu muraperi uri mu bubatse izina mu Rwanda, mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2024 yashyize hanze EP yise ’Bucyanayandi’, iriho indirimbo zirimo n’iyo yayitiriye ‘Bucyanayandi’ n’indi yitwa ‘Igeno’.

Umurapero Fireman

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + nine =

Previous Post

Minisitiri wo muri Congo wigeze kuvuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda ntakiri muri Guverinoma

Next Post

Icyo umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ku guhamagazwa mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Icyo umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ku guhamagazwa mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

Icyo umunyapolitiki Ingabire Victoire avuga ku guhamagazwa mu rubanza rw’abaregwa gushaka guhirika ubutegetsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.