Wednesday, June 18, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

radiotv10by radiotv10
18/06/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ya Kenya ikomeje guhangana n’urubyiruko rw’Aba-Gen Z ruri mu myigaragambyo yakajije umurego, yatangaje ko yataye muri yombi Umupolisi warashe umuturage, kandi akaba agomba kugezwa imbere y’urukiko.

Ni nyuma yuko uyu muturage usanzwe ari umucuruzi arashwe kuri uyu wa Kabiri mu myigaragambyo iri kubera i Nairobi ihanganishije urubyiruko ruzwi nk’Aba-Gen Z na polisi y’iki Gihugu.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’Igihugu ya Kenya, (NPS), yatangaje ko yababajwe n’iki gikorwa cyakozwe n’umupolisi warashe uwo muturage akoresheje imbunda yifashishwa mu guhosha imyigaragambyo.

Polisi ya Kenya yagize iti “Nyuma y’ibi byabaye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu yatanze itegeko ko hahita hatabwa muri yombi kandi hakazagezwa mu nkiko umupolisi wabikoze. Umupolisi wabikoze yatawe muri yombi.”

Polisi ya Kenya ivuga ko uwo muntu warashwe yajyanywe kwa muganga ubu akaba ari kwitabwaho, yavuze kandi ko hari itsinda ry’abantu bafite intwaro muri iyi myigaragambyo iri kubera mu murwa mukuru w’iki Gihugu i Nairobi.

Iti “Uru rwego rufata mu buryo budasanzwe amatsina y’abantu atemewe kandi ntirushobora kubyihanganira na gato. Abantu nk’abo bazakurikiranwa uko bikwiye hakurikijwe amategeko.”

Polisi ya Kenya kandi yatangaje ko yatangiye iperereza ryo kumenya no guhangana n’abo banyabyaha bagaragara mu bikorwa bitemewe n’amategeko.

Iyi myigaragambyo y’Urubyiruko, yadutse nyuma y’urupfu rw’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga muri Kenya, Albert Ojwang wapfiye muri kasho ya Polisi, bikaza kuvugwa ko yapfuye biturutse ku kintu yakubiswe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

Next Post

Eng.-What Politician Ingabire Victoire says about being summoned in coup plot case

Related Posts

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

by radiotv10
18/06/2025
0

Ibihugu bya Israel na Iran byongeye kurasana za misile ziremereye, ari na ko hakomeza gutangwa umuburo ku baturage ko aho...

Minisitiri wo muri Congo wigeze kuvuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda ntakiri muri Guverinoma

Minisitiri wo muri Congo wigeze kuvuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda ntakiri muri Guverinoma

by radiotv10
18/06/2025
0

Constant Mutamba wari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kwegura ku nshingano ze nyuma yuko...

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

Nyuma y’iminsi micye Igisirikare cya Israel cyishe Abajenerali batatu ba Iran cyongeye kwigamba

by radiotv10
17/06/2025
0

Igisirikare cya Israel kiravuga ko ku nshuro ya kabiri mu gihe cy’iminsi itanu gusa cyivuganye Abajenerali batatu mu gisirikare cya...

Haravugwa amakuru ateye impungenge mu bice biberamo biberamo imirwano muri Congo

Haravugwa amakuru ateye impungenge mu bice biberamo biberamo imirwano muri Congo

by radiotv10
17/06/2025
0

Komiseri Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, Volker Türk yavuze ko ibintu byifashe nabi mu Burasirazuba bwa...

Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

Hari icyabonetse mu iperereza ku mpanuka y’indege yahitanye abarenga 200

by radiotv10
16/06/2025
0

Abari gukora iperereza ku mpanuka y’indege ya Air India iherutse gukora impanuka igahitana abagenzi 241, babashije kubona agasanduku gafata amajwi,...

IZIHERUKA

AGEZWEHO: Umuhanda uva Kigali werecyeza mu Majyaruguru utari nyabagendwa byakemutse
MU RWANDA

AGEZWEHO: Umuhanda uva Kigali werecyeza mu Majyaruguru utari nyabagendwa byakemutse

by radiotv10
18/06/2025
0

What made a popular Rwandan artist Fireman joining commission based land brokerage work

What made a popular Rwandan artist Fireman joining commission based land brokerage work

18/06/2025
Igisubizo kigufi umuhanzi King James yatanze abajijwe ikibazo akunze kubazwa

Igisubizo kigufi umuhanzi King James yatanze abajijwe ikibazo akunze kubazwa

18/06/2025
Eng.-What Politician Ingabire Victoire says about being summoned in coup plot case

Eng.-What Politician Ingabire Victoire says about being summoned in coup plot case

18/06/2025
Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

Hatangajwe icyakoreye Umupolisi wagaragaye arasa umuturage mu myigaragambyo ihanganishije Polisi ya Kenya n’urubyiruko

18/06/2025
Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

Agezweho ku ntambara hagati ya Iran na Israel ikomeje kugana ahateye inkeke

18/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Eng.-What Politician Ingabire Victoire says about being summoned in coup plot case

Eng.-What Politician Ingabire Victoire says about being summoned in coup plot case

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AGEZWEHO: Umuhanda uva Kigali werecyeza mu Majyaruguru utari nyabagendwa byakemutse

What made a popular Rwandan artist Fireman joining commission based land brokerage work

Igisubizo kigufi umuhanzi King James yatanze abajijwe ikibazo akunze kubazwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.